• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
14/10/25
Ibihumbi 50 byamuhesheje amahirwe yo gutsindira hafi Miliyoni imwe muri FORTEBET
14/10/25
Kamonyi-Rugalika: Umugabo uzwi ku izina rya Lizembe yapfuye Umugore yisanga mu maboko atari aye
14/10/25
Kamonyi-Kayenzi/GIMI: Barishimira ikorwa ry’Umuhanda wari umaze guhinduka nk’inzira
14/10/25
Kamonyi-Kayenzi: Kirazira ko ducika intege, INKOTANYI ni urugero rw’ibishoboka-Gitifu Nsengiyumva

Mozambike: Bwa mbere mu mateka yayo, yatangiye kohereza Gaz I Burayi

Umwanditsi
November 14, 2022

Igihugu cya Mozambique cyatangiye gushora mu mahanga gaz ku nshuro ya mbere, ibyo Perezida w’icyo gihugu Filipe Nyusi yavuze ko ari imbonekarimwe. Iyo gaz yacukuwe mu mazi na kompanyi y’Ubutaliyani Eni, ariko kompanyi y’Ubwongereza ya BP ni yo ifite uburenganzira bwo kuyicuruza. Iyo gaz yajyanywe i Burayi n’ubwato butwara imizigo bw’Ubwongereza, ariko aho izashyikira nyaho ntihazwi.

Iyo gaz, yoherejwe mu gihe Uburayi burimo burashakisha ahandi bushobora kuyikura, aho ubona ko burimo burashakisha kutaguma bwizeye ituruka mu Burusiya. Mozambike, ifite icyizere cyo kuba kimwe mu bihugu bikomeye bishora gaz, nyuma y’aho bayibonye mu burasirazuba bw’intara ya Cabo Delgado mu 2010.

Iki gihugu cyahuye n’inzitizi z’intambara y’imyaka itanu y’abitwaza idini ya Islam yahitanye ubuzima bw’abantu ibihumbi 40, isiga abandi ibihumbi amagana n’amagana batagira aho bakinga umusaya.

Leta ya Mozambike nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangza, yizeye ko iboneka ry’iyo gaz rizazamura ubukungu. Perezida Nyusi yavuze ko Mozambike ishobora gukomeza gushyira ingufu “ku bikorwa byari bihasanzwe”, nk’ubuhinzi, uburobyi by’ingenzi mu kugera kw’iterambere.

intyoza

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5890 Posts

Politiki

4141 Posts

Ubuhinzi

148 Posts

Ubukungu

1021 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

148 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga