Nyanza: Ba Gitifu na ba DASSO bahawe moto, babwiwe ko nta rwitwazo rwo kutegera abaturage

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage, Ingabire Assoumpta yabwiye abayobozi b’utugari n’abagize urwego rwunganira akarere mu gucunga umutekano (Dasso) ko nta rundi rwitwazo bakwiye kugira rwatuma badasanga umuturage aho ari. Yabasabye kuzuza inshingano zabo neza bakoresheje inyoroshyarugendo (moto) bahawe. Yabasabye kuva mu biro bakegera abaturage bakabaha serivisi nziza kandi ku gihe.

Ni umuhango wo gushyikiriza moto abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari 51 ndetse n’abayobozi ba Dasso ku rwego rw’umurenge n’Akarere 13. Byabereye ku biro by’Akarere ka Nyanza kuri uyu wa 26 Ugushyingo 2022. Ni mu rwego rwo kwimakaza imiyoborere igamije kongera umusaruro w’ibyo bakora no kubongerera ubushobozi bwo gutanga serivisi nziza bitewe n’uko hari utagari dufite ubuso bugari bitoroheraga aba bayobozi kugera ku baturage.

Yagize ati” Nkuko mubizi urwego rw’Akagari nirwo rwegereye abaturage bityo kubakemurira ibibazo bituma badasiragira. Ni mugende muhindure imikorere maze abaturage babibonemo. Turabizi mwajyaga mubazwa ibintu byinshi ariko ubu mugiye kujya mubazwa byinshi kuko muhawe bumwe mu buryo bwabafasha kugera kuri byinshi. Amasaha yo kuba mu biro agabanuke kandi ibibazo by’abaturage bikemurirwe aho batuye“.

Yibukije kandi ko abafite imikorere idahwitse bakwiye guhinduka. Yababwiye ko abakora nabi batazihanganirwa, abasaba kugenda bakegera abaturage bakabafasha kubona serivisi nziza ku gihe. Yibukije ba DASSO babanira nabi abaturage bakabakubita ko ibyo bidakwiye. Yabasabye guhindura imikorere kuko bagomba kubafasha kuva mu bibazo aho kubabera babi. Yabibukije kumenya ko ufite intege nkeya agiye kugaragara kuko babonye icyo kubafasha kugera ku ntego biyemeje.

Moto zatanze, buri imwe ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda; Miliyoni imwe n’ibihumbi magana inani.

Umuhuzabikorwa wa DASSO mu murenge wa Kibirizi, Murigo Adiel yavuze ko izi moto zigiye kubafasha kuba abakozi b’Indashyikirwa kuko hari aho batabashaga kugera byoroshye. Yashimiye Ubuyobozi bukuru bw’Igihugu bwabahaye izi moto ngo zibafashe.

Ati:” Iki gikorwa kirenze kuba moto nk’ikinyabiziga. Nkatwe dukorera mu murenge uhana imbibi n’igihugu cy’u Burundi, tuba dusabwa ibintu byinshi nko kurwanya magendu, kugenzura ibyambu n’ibindi. Wasangaga umurenge utanga amafaranga menshi ngo tugenzure ibyambu 3 kandi ugasanga ugenzuye nka kimwe ku munsi ariko niba tubonye ibikoresho, ibyambu bitatu tuzabigenzura mu munsi umwe rwose nta kibazo.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kirambi mu murenge wa Nyagisozi, Bisengiyaremye Jean Pierre asanga izi moto zigiye kubafasha cyane mu kazi kabo mu kwegera abaturage no kubakemurira ibibazo.

Ati:“ Mu by’ukuri, twagorwaga n’amatike yo kugera ku baturage ngo tubarangirize imanza, tubakemurire ibibazo cyane iby’amakimbirane yo mu miryango ndetse no gutanga raporo y’ibintu wigereye ho ntibyabaga byoroshye. Ndabona izi nzitwazo zikuweho, rwose ubu tugiye gutanga serivisi nziza”.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Erasme Ntazinda avuga ko izi moto zizafasha inzego z’ibanze ku kagari kuzuza inshingano zabo kuko hari uburyo bwabagoraga bajya mu kazi cyangwa bakagorwa n’amatike mu gihe bagiye gusura abaturage. Yagize kandi ati” Ntabwo dutekereza ko serivisi bajyaga batanga zizasubira inyuma ahubwo zigiye kurushaho kuzamuka kurushaho kuko bahawe umusingi wo gukoresha”.

Abadaso ku rwego rw’Umurenge n’Akarere ndetse n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari bahuriza ku bibazo byajya bibagora kubikurikirana birimo; kumenya no gukurikirana imikorere y’irondo, kurwanya ihohoterwa, gusubiza abana mu ishuri, kurwanya ibiyobyabwenge n’ibindi. Bahuriza kandi ku kuvuga ko ibyo byose bagiye kubikurikirana kurushaho kuko mbere byabagoraga, nta buryo bwaboroherezaga.

Mu yandi makuru twamenye ni uko moto 1 ifite agaciro ka Miliyoni imwe n’ibihumbi mana inani(1.800.000Rfw), igaherekezwa n’amacupa 4 y’amavuta ndetse ikaba ifite ubwishingizi bw’imyaka 2 (Aminium). Gusa, abatarabona impushya zo gutwara basabwe kuzishaka vuba.

Akarere ka Nyanza ni kamwe mu turere 8 tugize Intara y’Amajyepfo, kagizwe n’imirenge 10, Utugari 51 n’imidugudu 420; kakaba gatuwe n’abaturage 323.719 bari mu ngo 77.512 hakurikijwe ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire ryo mu mwaka wa 2022.

Akimana Jean de Dieu

Umwanditsi

Learn More →