Muhanga-Nyamabuye: Abikorera barasabwa kugira isuku aho bakorera guhera no mu bikari byabo

Umunyamabanga Nshingabikorwa w’Intara y’amajyepfo, Parfait Busabizwa arasaba abikorera bo mu mujyi wa Muhanga kugira umuco wo kugirira isuku aho bakorera imirimo yabo y’ubucuruzi ndetse no mu bikari by’amazu yabo kuko usanga hasa nabi. Yabigarutseho mu nteko rusange y’Abagize urugaga rw’Abikorera mu karere ka Muhanga yabaye ku wa 24 Ugushyingo 2022, hagamijwe kurebera hamwe ibibabangamiye n’ibyo bagomba kwitaho.

Mu ijambo yagejeje ku bikorera bitabiriye inteko rusange, yababwiye ko iyo ugenda mu mujyi ubona impinduka ariko wakunama ukabona umwanda ukabije. Yababwiye ko no mu bikari byabo ahatagaragara bishoboka ko hari umwanda kurushaho.

Yagize ati” Iyo ugenda mu mujyi wa Muhanga ubona ko hari ibigenda bihinduka kubera inyubako zimwe zirimo kubakwa, ariko hakaba n’ibibanza bigaragara ko byakagombye kubakwa, hakaba n’izindi nzu zirimo kubakwa zinamaze igihe zitaruzura. Ba nyirazo bamenyeshwe banasabwe kuzubaka. Iyo urebye amazu wahindukiza amaso birakugora kwemeza ko ukiri muri uyu mujyi kuko usanga umwanda hasi ugaragara cyane kandi ni mwebwe mukwiye kugira uruhare mu kugira isuku y’aho mukorera kugirango ababagana baze aho bishimiye. Si aho gusa no mu bikari muhagirire isuku kuko hari uwakenera kuhakoresha mukahamutiza”.

Akomeza yibutsa abacuruzi ko umuguzi aje kukugurira agasanga ufite umwanda iwawe ejo iyo agarutse aza yikandagira kuko aba atishimiye kuza mu mwanda.

Perezida w’Urugaga rw’Abikorera(PSF) mu karere ka Muhanga, Kimonyo Juvenal avuga ko buri gihe iyo babonye ahari umwanda bibutsa abikorera ko bakwiye kugira uruhare mu isuku y’aho bakorera badategereje abaza kuyibakorera.

Yagize ati” Ntabwo twakwishyira hamwe ngo dukore ibikorwa bifatika ngo tunanirwe kurwanya umwanda. Ariko no mu nama dukorana nabo zose tubasaba kuyigira umuco kuko ntabwo twajya dutegereza uzaza kuyidukorera avuye ahandi kandi natwe twayikorera”.

Kamanzi Stephano, umucuruzi avuga ko buri wese agize isuku y’aho akorera byarushaho kugenda neza kandi umujyi ugasa neza uzira umwanda. Ati” Birababaje kuko hari bagenzi bacu bahugira mu bijyanye n’amafaranga bakibagirwa ko bagomba kugira isuku aho bakorera. Ni twebwe tugomba gukora ibishoboka byose kugirango umujyi wacu ukomeze gusa neza, mbese ube intagarugero mu yindi mijyi ariko ntabyo twageraho tugifite umwanda ugaragarira abatugana”.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline avuka ko buri mucuruzi wese akwiye kwibuka ko isuku y’aho akorera imureba. Yongeyeho ko abazanirwa ibicuruzwa n’amakamyo manini, aremereye akangiza ahantu bakwiye kugira uruhare mu kuhatunganya kuko ejo badashobora kubona aho izaca mu gihe hatakozwe.

Yagize ati” Ubusanzwe mu mikoranire yacu dusanganwe, buri mucuruzi wese akwiye kwibuka gukora isuku y’aho akorera kuko imureba. Turanibutsa abagemurirwa ibicuruzwa n’amakamyo manini, kuko hari aho usanga yaraciye ibikorwaremezo birimo imiyoboro ijyana amazi, iyo inyuzeho hagasenyuka usanga batahakoze kandi nyuma y’aho nigaruka ntabwo izabona aho iparika kuko yahangije”.

Akomeza yibutsa ko ukoze ibihabanye n’ibyo amategeko agena ushobora kubiryozwa. Asaba abacuruzi kujya birinda ibihano, ahubwo bakarushaho kugira uruhare mu gukurikiza amategeko yashyizweho kugirango barusheho kuba intagarugero.

Mu bindi byagarutseho muri iyi nama, abacuruzi basabwe gukomeza guha serivisi nziza ababagana, bakaba intangarugero kuko usanga akarere ka Muhanga gashimwa mu kwinjiza imisoro myinshi ariko ugasanga hari abinubira serivisi bahabwa, aho  bemeza ko zikiri hasi cyane.

Akimana Jean de Dieu

Umwanditsi

Learn More →