• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/07/25
Kamonyi-Rukoma: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubugizi bwa nabi bategeraga abantu mu nzira
09/07/25
Kamonyi-Nyarubaka: Murashishikazwa no gucuruza ariko twe dushishikajwe no kugira abaturage bafite ubuzima bwiza-Visi Meya Uzziel
09/07/25
Kamonyi-Karama: Icyo Gitifu w’umurenge avuga ku iyibwa rya Mudasobwa 67 mu kigo cy’Ishuri
09/07/25
Kamonyi-Ngamba: Harakekwa urupfu rw’Umugabo wishwe n’umugore we n’umwana yibyariye

Kamonyi-Runda: Hakozwe urugendo rudasanzwe rw’Isuku n’Isukura, abanyamwanda barihanangirizwa

Umwanditsi
December 1, 2022

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 01 Ukuboza 2022, Ubuyobozi bw’Umurenge wa Runda( abakozi), Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu wifatanije nabo, Polisi, Ingabo, DASSO, bamwe mu bafatanyabikorwa na bamwe mu baturage, bakoze urugendo rugamije gutanga ubutumwa ku kugira Isuku n’Isukura ku baturage n’abagenda bose ku butaka bwa Runda. Buri wese yasabwe ko Isuku ayigira umuco, agasukura aho atuye, akorera n’aho agenda, akaba ijisho kubirebana n’Isuku.

Mu butumwa bwatanzwe na Niyongira Uzziel, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe iterambere ry’ ubukungu watangirange nabo urugendo akanarusoza, yasabye buri wese kwita ku isuku kuko ari Isoko y’Ubuzima. Yibutsa kandi ko ntawe ukwiye kurangara ku kijyanye n’isuku, ko uburangare bwose bukurura umwanda, nawo ukaganisha ku ndwara n’ibindi bibi bikururwa nawo, bikaganisha ubuzima ahabi.

Visi Meya Uzziel, asaba buri wese guharanira kugira Kamonyi icyeye, Isukuye.

Visi Meya, Uzziel yasabye buri wese ko Isuku ikwiye guturuka mu rugo aho buri wese aba kugera aho akorera n’aho agenda hose kandi ntihagire ubiharira undi kuko Isuku y’umwe iha ubuzima benshi, Umwanda w’umwe ukangiza benshi na byinshi, ko bityo rero buri wese akwiye kuba ijisho ritihanganira kubona umwanda n’abawukwirakwiza.

Yakomeje ashimira buri wese witabiriye uru rugendo, asaba ko aba intumwa yo kwamamaza ubutumwa bwiza bw’Isuku n’Isukura mu kwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi, ariko kandi ibyo nti bibe iby’ukwezi kumwe ahubwo bikaba ibihoraho kuko ubuzima butajya huhagarara igihe umuntu agihumeka.

Polosi yari imbere n’inyuma ku bari muri uru rigendo.

Mu butumwa yatangiye ku biro by’Umurenge ku bari bitabiriye urugendo ku Isuku n’Isukura,  Uzziel yagize ati” Ubu butumwa( bw’Isuku n’Isukura) ntabwo buri kureba twe twenyine aka kanya, ahubwo n’abaje kwaka Serivise mu Murenge wa Runda bose. Dukeneye Kamonyi Isukuye, Kamonyi itarangwa n’amacupa hirya hino, itarangwa n’amasashe hirya hino, abantu badacira aho babonye, kwihagarika aho babonye, ibyo mubisezereho mugire Kamonyi Isukuye. Ni bikorwa bizakomeza ntabwo ari iby’ukwezi kumwe. Buri muturage abigire ibye kandi buri wese aho ari yumve ko isuku imureba”.

Ku muhanda wa Kaburimbo, ku Ruyenzi ahari ubucuruzi n’urujya n’uruza rw’abantu, Visi Meya Uzziel yasabye ko Isuku iba ubuzima bwa buri wese nkuko ntawe utifuza kubaho neza no gukora ngo yunguke.

Yakomeje ati“ Isuku ntawe dusiganya, Isuku ni isoko y’Ubuzima kandi buri wese agomba kigira ubuzima bwiza. Dukomeje guharanira ishema ry’Isuku ya Kamonyi, Kamonyi isukuye. Buri wese rero nabe intumwa nziza, abigire ibye, ashyiremo imbaraga ze”. Yakomeje ababwira ko ibyo ni biba bityo isuku izaba ubuzima bwa buri wese umunsi ku munsi ingoma ibihumbi.

Ndayisaba Jean Pierre Egide, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Runda, yashimiye Polisi, ingabo n’abafatanyabikorwa bose bifatanije n’Ubuyobozi bw’Umurenge n’Abakozi muri iki gikorwa cy’urugendo rw’Isuku n’Isukura, asaba buri wese kuba “Mbikore neza bandebereho”, aho kubwirizwa gukora Isuku.

Gitifu Ndayisaba Jean Pierre Egide, imbere y’ibiro by’Umurenge yasabye buri wese kudahirahira akwirakwiza umwanda, yibutsa ko umwanda ari ikinyuranyo cy’Ubuzima bwiza.

Yibukije ko Ubuyobozi n’Abakozi b’Umurenge wa Runda batazahwema gushyira imbere Isuku kuko ahatari isuku nta buzima buharangwa. Yibukije ko yaba umuturage wa Kamonyi by’Umwihariko Umurenge wa Runda, yaba uwo ariwe wese uhagenda mu buryo bumwe cyangwa ubundi, akwiye kugira isuku umuco, nkuko buri wese yifuza kandi aharanira kugira ubuzima, akumva ko Isuku ari inkingi y’ubwo buzima bwiza.

Inzira y’urugendo rw’Isuku n’Isukura yasobanuraga guharanira ubuzima bwiza.

By’umwihariko ko bikorera(abacuruzi) basabwe kugira isuku aho bakorera kugira ngo n’ababagana bagende babavuga imyato ku isuku kuko utangiye Serivise ahantu hasukuye buri wese ahora yifuza kuhagaruka.

Urugendo nk’uru, nirwo rwa mbere ku bikorwa nk’ibi rubaye muri aka karere ka Kamonyi. Nyuma y’urugendo, imodoka y’Umurenge yazengurutse ibice bitandukanye mu tugari itanga ubutumwa busaba buri wese kugira Isuku “Umuco” no kudahirahira ahishira abanyamwanda.

Ni urugendo rwitabiriwe n’ubuyobozi bw’Umurenge na bamwe mu bakozi, rwitabirwa n’umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, rwitabirwa na Polisi n’Ingabo, DASSO, Abakozi b’uruganda Ingufu Gin, abakozi b’imwe mu ma Kampani y’itumanaho hamwe na bamwe mu baturage.

Hari amafoto yihariye kuri uru rugendo rw’isuku n’Isukura muri Runda.

intyoza

 

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5832 Posts

Politiki

4083 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

999 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga