• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/07/25
Kamonyi-Rukoma: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubugizi bwa nabi bategeraga abantu mu nzira
09/07/25
Kamonyi-Nyarubaka: Murashishikazwa no gucuruza ariko twe dushishikajwe no kugira abaturage bafite ubuzima bwiza-Visi Meya Uzziel
09/07/25
Kamonyi-Karama: Icyo Gitifu w’umurenge avuga ku iyibwa rya Mudasobwa 67 mu kigo cy’Ishuri
09/07/25
Kamonyi-Ngamba: Harakekwa urupfu rw’Umugabo wishwe n’umugore we n’umwana yibyariye

Amajyepfo: DIGP Ujeneza yavuze ko hari abapolisi 500 bagiye kwirukanwa

Umwanditsi
December 8, 2022

Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe imiyoborere n’abakozi, DIGP Jeanne de Chantal Ujeneza yavuze ko hari abapolisi bagera kuri 500 bagiye bagaragara mu byaha bitandukanye birimo na ruswa bagiye kwirukanwa burundu muri Polisi y’u Rwanda.

DIGP Ujeneza, ibi yabigarutseho ubwo hasubukurwaga gahunda ya”Gerayo Amahoro”, igikorwa cyabereye kuri stade y’akarere ka Muhanga ku rwego rw’intara y’amajyepfo. Aha, hahurijwe abatwara abantu n’ibintu ku; Amagare, Moto, Imodoka ndetse n’abagenzi bakoresha umuhanda n’amaguru.

Abayobozi mu nzego zitandukanye, Abaturage bakoresha umuhanda n’amaguru, abatwara Amagare, Moto n’Imodoka bari kuri Sitade ya Muhanga.

Aganira n’Abanyamakuru, yemeje ko hari abapolisi bagiye bagaragara mu byaha bitandukanye harimo na ruswa ariko hakabamo n’abandi bagiye barenganya abaturage bakagombye kuba bacungira umutekano, hakabamo kandi n’abandi bagiye bagaragarwaho amakosa y’ubusinzi.

Yagize ati” Hari abapolisi beza bakora inshingano zabo bakarangwa n’ubunyangamugayo hakaba n’abandi bagenda bagaragara mu byaha bitandukanye byo kurenganya abaturage bakagombye kurindira umutekano, hakaba n’abandi bakorera mu muhanda baka ruswa abatwara ibinyabiziga igihe babafatiye mu byaha byo kugenda nabi mu muhanda, ariko hakaba n’abandi bafite imyitwarire mibi irimo n’ubusinzi, amakosa urwego rwacu rudashoboye kwihanganira”.

Akomeza avuga ko iyo Igihugu cyashyizeho amategeko kugirango yubahirizwe, udashoboye kuyubahiriza kandi ashinzwe kuyashyira mu bikorwa ntakindi wakora umukura mu bandi.

DIGP Ujeneza, yasabye abaturage ko bakwiye kujya bagaragaza abapolisi babahohotera kugirango babiryozwe ndetse anavuga ko uwabangamiwe n’umupolisi adashobora kurenganywa kuko Polisi y’Igihugu idashobora kwihanganira abangiza isura y’urwego mu baturage akwiye kurebera.

Gusa nubwo yavuze gutya, yemeje ko igisigaye ari ukwemezwa n’ubuyobozi bukuru aba basabiwe kwirukanwa bakagenda ntibakomeze kwica amategeko nkana kandi aribo bafite inshingano zo gukurikirana utayakurikije.

DIGP Ujeneza.

Muri Gashyantare 2021 hari hirukanwe Abapolisi 146, birukanwe burundu n’aho abandi 240 nabo birukanwa nta mpaka kubera amakosa bari barakoze n’aho muri 2020 hirukanwe abasaga 425 kubera amakosa atandukanye mu bihe bitandukanye bagiye bakora. Ni mu gihe muri 2018 abasaga 1682 birukanwe nta mpaka mu gipolisi cy’U Rwanda.

Iki gihe muri 2018, Iteka rya Perezida Nimero 30/01 ryo kuwa 09/07/2012 rishyiraho Sitati yihariye igenga Abapolisi mu ngiyo ya 69, isobanura ko gusezererwa nta mpaka ari icyemezo umuyobozi ubifitiye ububasha afata cyo kuvana burundu umupolisi mu kazi ka Polisi.

Akimana Jean de Dieu

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5832 Posts

Politiki

4083 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

999 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga