Kamonyi: Guverineri Kayitesi arasaba abazana imishinga guha rugari abaturage bakihitiramo ibibavana mu bukene

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice arasaba abafatanyabikorwa bazana imishinga ikura abaturage mu bibazo ko bakwiye kujya babanza guha rugari abaturage bakihitiramo ibyabazamura bakava mu bukene aho kubaha ibitazabahindurira ubuzima bw’ubukene babasangana.

Ibi, yabigarutseho mu kiganiro yagejeje ku nteko rusange yahuje abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere ka Kamonyi kuri uyu wa 2 Ukuboza 2023. Yagize ati” Icyo twifuza kuri bano bafatanyabikorwa n’uko bakwiye kuzana imishinga ihindura ubuzima bw’abaturage kandi ikagendera ku byifuzo byabo”.

Abagize Njyanama y’Akarere bari mubitabiriye ikiganiro.

Akomeza avuga ko umuturage akwiye kwihitiramo ibyo gukora kuko hari igihe umushinga umuzanira icyo adashoboye, nk’urugero; Ushobora kumuha inka kandi atazayibasha nubwo ari itungo abantu benshi bakunda ariko ugasanga we arishakira itungo rigufi ari naryo yashobora. Turabasaba ko mbere yo kugira icyo umufasha muganirize wumve icyo akeneye.

Umukozi ushinzwe gukurikirana imishinga muri FXB Rwanda, Sekamana Celestin avuga ko ubusanzwe iyo umushinga uje gukorera ahantu uba ufite intego, ariko iyo usanze hari ibishobora guhinduka bigafasha abaturage bazaniwe ibi bikorwa birakorwa.

Inzego zitandukanye zirimo iz’umutekano zari zihari.

Yagize ati” Ntabwo umushinga ukwiye kuza ngo utware abaturage buhumyi bijyanye n’intego zawo. Ukora ibishoboka ugafasha abaturage kugira imyumvire myiza. N’iyo usanze hari ibyo bifuza utateganyije ushobora kubikora hakabaho irengayobora ariko bagafashwa kuva mu bukene kuko ntabwo bikwiye ko dusaba impinduka kandi tutazigizemo uruhare”.

Kugeza ubu, Akarere ka Kamonyi gafite abafatanyabikorwa mu iterambere ry’abaturage (DJAF) bafasha abaturage kugira imibereho myiza ndetse bakaba bamaze gukoresha amafaranga asaga Miliyoni 750.341.625 frw, ariko hateganyijwe gukoresha amafaranga Miliyari 3.709.566.408 frw ari mu bice bitatu birimo; Imibereho myiza, yagenewe asaga Miliyari 1.598.780.599 frw , Ubukungu bwagenewe asaga Miliyari 1.705.461.401 frw naho Imiyoborere myiza igenerwa Miliyoni 360.324.408 frw mu gufasha abaturage kuva mu bukene.

Bamwe mu Banyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge.
Abafatanyabikorwa mu nzego zitandukanye.

Akimana Jean de Dieu

Umwanditsi

Learn More →