• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
11/07/25
Kamonyi-Rukoma: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubugizi bwa nabi bategeraga abantu mu nzira
11/07/25
Kamonyi-Nyarubaka: Murashishikazwa no gucuruza ariko twe dushishikajwe no kugira abaturage bafite ubuzima bwiza-Visi Meya Uzziel
11/07/25
Kamonyi-Karama: Icyo Gitifu w’umurenge avuga ku iyibwa rya Mudasobwa 67 mu kigo cy’Ishuri
11/07/25
Kamonyi-Ngamba: Harakekwa urupfu rw’Umugabo wishwe n’umugore we n’umwana yibyariye

Ngororero: Barasabwa kwirinda amakimbirane atuma imibereho myiza y’abagize umuryango ihungabana

Umwanditsi
December 8, 2022

Mu bukangurambaga bwakomereje mu murenge wa Ngororero, abaturage barasabwe kugira isuku no gendera kure amakimbirane yo mu muryango kuko ariyo shingiro ry’imibare y’imirire mibi n’igwingira mu bakiri bato. Higishijwe uko indyo yuzuye itegurwa hanatangwa igiti cy’imbuto ku miryango n’ibigo by’amashuri.

Ni ubukangurambaga bwakozwe kuri uyu wa 7 Ukuboza 2022 ku isoko rya Ngororero risanzwe riremwa n’abavuye mu bice bitandukanye by’aka karere ndetse n’abava mu turere bihana imbibi.

Mu butumwa bwatanzwe n’inzego zitandukanye, bwibanze ku mutekano muke hagati y’abashakanye utuma abana batabasha kwitabwaho, aho usanga iyo hari ibyo bibazo abana bagwa mu mirire mibi n’igwingira. Ababyeyi bibukijwe kandi ko imbuto bajyana ku isoko n’abana babo baba bazikeneye.

Tuyizere Anastase wari uhagarariye umuyobozi w’umurenge wa Ngororero, yibukije ababyeyi ko bafite uruhare rwo kwita ku bana babo bakabarinda ibibazo byabo bwite bituma bagira imirire mibi ibagusha mu kugwingira. Yabibukije kandi ko ibyo bakorera abana babo bizabagiraho ingaruka nziza cyangwa mbi mu mikurire yabo.

Yagize ati” Mwa babyeyi mwe mufite inshingano mu gufasha no kurinda abana banyu ibituma bagwa mu mirire mibi n’igwingira, kandi mumenye ko ibyo mukora byose bizabagiraho ingaruka nziza cyangwa mbi”.

Akomeza yibutsa abaturage ko kugirango barwanye imirire mibi buri rugo rukwiye kugira igiti cy’imbuto. Yabibukije ko amafaranga bakura mu mbuto bagurisha mu masoko ari meza ariko bakwiye kumenya ko abana babo nabo bazikeneye.

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Ngororero baremeza ko ubujiji bwa bamwe muri bagenzi babo butuma abana bagwa mu mirire mibi ndetse n’amakimbirane no guharika n’ubusambanyi. Bavuga kandi ko kwigishwa gutegura indyo yuzuye byatuma benshi bahaguruka bakabigiramo uruhare.

Hakizimana Esdras afite imyaka 38 yabwiye umunyamakuru ko bamwe mu baturage badafite ubumenyi bwo gutegura indyo yuzuye ndetse bagakunda amafaranga ntibabashe kwita ku bana babo.

Yagize ati” Hari bamwe mu babyeyi badafite ubumenyi buhagije bwo gutegura indyo yuzuye, bakunda amafaranga mu byo bagurisha byagafashije abana ntibagere mu mirire mibi ugasanga ahubwo baguyemo kubera ubujiji”.

Mugabekazi Theonille, avuga ko hari abataramenya neza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’ibitsina byombi bakaryitiranya, bakabana mu makimbirane bityo umutekano ukabura mu miryango.

Yagize ati” Hari abagore bumvise nabi ibijyanye n’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’ibitsina byombi bigatuma habaho amakimbirane mu mryango, akenshi unasanga ntaho ashingiye hafatika”.

IP Murenzi Eugene wari uhagarariye Polisi mu karere ka Ngororero yasabye abaturage kwirinda amakimbirane kuko niyo atuma umwana avutswa uburenganzira bwe. Yababwiye ko hari ibyo bakora bikaba byakwitwa ibyaha bihanwa n’amategeko y’Igihugu bikabajyana imbere y’inkiko, abasaba ko babihindura.

Ubu bukangurambaga bwatangiye tariki ya 25 Ukwakira 2022, hagamijwe kwibutsa abaturage gukaraba intoki birinda umwanda, kutararana n’amatungo ndetse no kugira ubwiherero bwujuje ibisabwa. Higishwa kandi uko indyo yuzuye itegurwa n’ibiba biyigize, hapimwa abana n’ibindi.

Muri ubu bukangurambaga, hubatswe uturima tw’igikoni n’udutanda twanikwaho amasahani amaze kozwa, bibutswa ko ntaguta amacupa ahabonetse hose, hatanzwe ibiti by’imbuto 1,020 ku baturage baremye isoko rya Ngororero.

Abana bagaburiwe indyo yuzuye mu rwego rwo kurwanya imirire mibi n’igwingira, hanerekanwa uko indyo yuzuye itegurwa.

Muri rusange ingo 32 zimaze kubakirwa uturima tw’igikoni, hacukuwe ingarane 30 kubatarazigiraga, hubakwa udutanda tw’amasahane ku miryango 60 itaratugiraga. Ubu bukangurambaga bwitabiriwe n’abikorera, abagize amakoperative, ibigo by’amashuri, ibyiciro byihariye by’abagore n’urubyiruko ndetse n’abandi. Ibi bikorwa bizakomeza kugera tariki ya 16 Ukuboza 2022.

Akimana Jean de Dieu

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5832 Posts

Politiki

4083 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

999 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga