Muhanga: Rwamrec iratabariza abana bavuka mu miryango irimo amakimbirane

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa RWAMREC, Rutayisire Fidèle aratabariza abana bavuka mu miryango igaragaramo amakimbirane kuko bibagiraho ingaruka zikomeye ku mikurire yabo. Asaba ko buri wese yagira uruhare mu kwamagana abakora ihohoterwa mu muryango. Byagarutsweho mu nama nyunguranabitekerezo ku ruhare rw’abagabo mu gukumira ihohoterwa ubwo hasozwaga iminsi 16 yahariwe kurwanya no gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Rutayisire, yagize ati” Hakwiye imbaraga zihuriweho n’inzego za Leta n’abagize Sosiyete Sivili kuko twebwe nka Rwamrec twakoze ubushakashatsi butwereka ko abana bakomoka mu miryango ifite amakimbirane bahura n’ibibazo bikomeye ndetse bikabagiraho ingaruka ku mirkurire yabo, bakiheba bagatakaza icyizere ndetse bamwe bahitamo guhunga imiryango ndetse nabo twabonye ko bazakurana ikibazo cyo gukora ihohoterwa kubera guhora babona ababyeyi barwana”.

Akomeza avuga ko buri mu muntu wese adakwiye kurebera ihohoterwa rikorwa, ko kandi aba bana bakwiye kurindwa icyatuma bahindura imyitwarire nabo bakazakorera abandi ihohotera, bakabaho mu makimbirane.

Yagize ati” Buri muntu wese akwiye kutarebera ngo akorerwe ihohoterwa aceceke. Mu Mwaka wa 2019 twakoze ubushakashatsi bugaragaza ko abagore bagera 46% ndetse n’abagabo 18% bakorerwa ihohoterwa n’abo bashakanye. Usibye mu Rwanda, no ku Isi ikibazo cy’ihohoterwa kirahangayikishije. Dukwiye gufata ingamba zihamye zo kurinda Urubyiruko n’abato barimo kubona uko ababyeyi babo bahohoterana hagati yabo”.

Mu buhamya bwatanzwe na Nyandwi Jean Marie Vianney n’umugore we batuye mu Mudugudu wa Kamugina, Akagari ka Gitarama mu Murenge wa Nyamabuye, bavuga ko RWAMREC yabafashije kuva mu makimbirane kuko yatumaga abana badahabwa uburere bukwiye. Bavuga ko bahoraga mu makimbirane adashira, ko batitaga ku bana babo kuko bahoraga barwana, ariko ubu “Tumeze neza cyane n’abana barezwe neza”. Bagira inama indi miryango ko ikwiye kuganirizwa abana bagahabwa ibyiza bitarimo uburozi bwo guhohoterana kw’ababyeyi babo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’amajyepfo, Parfait Busabizwa yavuze ko buri wese akwiye kugira uruhare rufatika rwo kurwanya no gukumira ihohoterwa riterwa n’amakimbirane ari mu miryango ndetse abana bakaba umwihariko bakitabwaho kurushaho.

Yagize ati” Izi nzego zahujwe kugirango zumve uburyo ihohoterwa rikorerwa mu muryango riteje ikibazo kandi buri wese yarihagurukira akarirwanya umuryango ukabaho neza kandi tudakumiriye vuba byateza ikibazo ku bana bavuka muri iyi miryango irimo amakimbirane. Byagaragajweko mu gihe bakuriye muri sosiyete irangwamo amakimbira nabo bumva ko guhohotera ari ibisanzwe”.

Akomeza asaba ko n’abagabo bakorerwa ihohoterwa ugasanga bahitamo guceceka bakwiye gutinyuka, bakegera inzego zikabafasha kuko abantu bose imbere y’amategeko barangana, bahanwa kimwe.

Umuryango Rwamrec, umaze kugera ku basaga ibihumbi 50 bagaragaweho ibibazo by’amakimbirane mu turere 24 ariko mu ntara y’Amajyepfo uyu muryango umaze guhugura abasaga ibihumbi 7 ndetse wanahinduye imyumvire y’abagabo ku byemezo bafataga mbere. Abagabo hejuru ya 5% baherekeza abagore babo kwipimisha, 15 % bakagira uruhare mu kuboneza urubyaro, munsi ya 5% bamenye ko gukubita umwana uba umwigisha kuzakora ihohotera ku bo babana, indwara zo mutwe zagabanutseho 7% ariko haracyari ibindi bibazo byo kwitaho bibangamiye imiryango.

Akimana Jean de Dieu

Umwanditsi

Learn More →