Kamonyi-Rugalika: Abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi mu kuremera Intwaza bati“ u Rwanda ntirwazimye”

Igikorwa cyo kuremera Intwaza, cyateguwe ndetse gishyirwamo imbaraga n’Abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi bari mu mwuga w’Uburezi bafatanije n’abandi bari mu buyobozi bw’Umuryango. Intwaza 6 nibo basuwe, bararemerwa mu buryo bw’ibifatika birimo; Ibiribwa, ibikoresho by’isuku n’isukura, ibyambarwa, Amafaranga, Radio, inkwi n’ibindi. Buri Ntwaza yahawe umubyeyi wo kumwitaho, akamuba hafi. Mu mvugo bahuriyeho, bavuga ko u Rwanda rutazimye, ko hari imbaraga n’ishyaka byo kurwitangira bavoma mu mateka y’Umuryango.

Ni igikorwa cyateguwe hagamijwe gukomeza inzira yo kwibuka no kwishimira isabukuru y’imyaka 35 Umuryango RPF-INKOTANYI umaze uvutse. Abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi mu tugari dutandukanye, bagiye urugo ku rundi muri izi ntwaza, bazishyikiriza ibyo bateguye byo kubaremera, baraganira, ndetse bacinya akadiho mu rwego rwo kubasusurutsa, babizeza ko babari hafi muri byose dore ko bari muzabukuru.

Urebye ku musozi mu nzira berekeza ku “Intwaza”  byari nk’ubukwe.

Umwe muri izi ntwaza utuye i Nyarubuye, umukecuru bigaragara ko imbaraga atari nyinshi, mu magambo ye make yabwiye abaje kumuremera ati“ ndabashimiye. Nta muntu wari unzi, ntawangeragaho ariko Imana ibahe amahoro mwese. Ndishimye cyane”.

Intwaza ya Nyarubuye.

Yijejwe we kimwe n’izindi Ntwaza ko kubitaho ari inshingano kandi ari ihame ku banyamuryango. Bahawe ababyeyi wagereranya n’ababyeyi ba Batisimu bo kubitaho kandi n’abandi basabwa kujya buri wese amenya amakuru umunsi ku wundi.

Ngenzi Pirimiyani, ukuriye umuryango( Chairman) RPF-INKOTANYI mu Murenge wa Rugalika, yabwiye buri munyamuryango n’abandi bari hafi aho bumva ko, icyambere cyabahuje ari Ubumwe n’Urukundo batojwe n’Umuryango nyuma yo kubohora Igihugu. Yasabye buri wese kudatatira Igihango, kwibuka no guharanira ishema ry’Igihugu atanga umusanzu we mu kucyubaka kikagana mu cyerekezo cy’aho buri wese akibamo anyuzwe.

Imyenda irimo amabara n’ibirango by’Umuryango niyo yagaragaraga kuri benshi.

Avuga kandi ko mu byo bateganije nk’Abanyamuryango, harimo kubahuza mu buryo butandukanye burimo imikino n’imyidagaduro, imbyino hamwe n’ibindi bibafasha kwibuka ibyiza bazaniwe n’Umuryango RPF-INKOTANYI. Asoza yibutsa buri munyamuryango gukomera ku“ Ubumwe, Demokarasi, Amajyambere”.

Umuyobozi wa Ibuka ku rwego rw’Umurenge wa Rugalika wari muri iki gikorwa, yashimiye Abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi bashyize imbaraga mu gutegura kuremera Intwaza. Yabibukije ko ibikorwa nk’ibi bituma aba babyeyi bumva ko atari bonyine, ko bitaweho, hari ubari iruhande. Yashimiye cyane Abarimu bo muri uyu murenge n’abayobozi b’ibigo bitanze ngo iki gikorwa kibe kandi neza.

Iyi ni ifoto iriho batatu mu Ntwaza. ( aho umunyamakuru yabashije kugera).

Yibukije kandi ko iki gikorwa ubwacyo cyerekana aho Igihugu cyerekeza, ko ubumuntu burimo kugaruka, ko hari abantu baba batekereza abandi. Yagize kandi ati“ Mu izina ry’Intwaza mwaremeye, mu izina rya Ibuka turabashimiye cyane. Iyi ni imbuto nziza mwabibye n’abandi basigaye batari mu burezi bakwiye kubigana bakabagenderaho kugira ngo rugalika yacu ibe ikitegererezo. Tuzamure Umurenge, tuzamure Akarere n’Igihugu muri rusange twita ku bacu. Twibuke ko hari abo dukwiye kwegera”.

Umuyobozi w’Umurenge wa Rugalika, Nkurunziza Jean de Dieu yashimiye Abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi mu murenge ayoboye by’umwihariko aba barezi, uburyo bashyira hamwe, bagaragaza urukundo mu gufasha Igihugu gutanga ibisubizo bikwiye, biha Umunyarwanda kumva aguwe neza, kumva yitaweho. By’umwihariko yabashimiye gutekereza ku “Intwaza“, abasaba kutadohoka ahubwo bagakorera Umuryango bita ku cyerekezo cy’Igihugu ari nacyo Umuryango ushaka.

Uhagaze niwe Ngenzi Pirimiyani/RPF Rugalika.

Abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi mu Murenge wa Rugalika, bavuga ko ibikorwa by’ubwitange kuri bo ari urugendo rutarangira bavoma mu mateka y’Umuryango. Bashimangira ko batazahwema gukora ibishoboka byose bigamije gutuma Igihugu kirushaho kuba cyiza no kuryohera buri munyarwanda, ko kandi hamwe n’Umuryango nta kizabananira. Ubufasha bwavuye muri aba barezi bugahabwa Intwaza 6 mu bifatika, ubaze mu mafaranga y’u Rwanda burakabakaba Miliyoni ebyiri.

Amafoto yihariye ku bikorwa byo kuremera Intwaza, aho umunyamakuru yabashije kugera urayasanga mu nkuru yayo yihariye yabanje.

Nta rugo binjiragamo n’amaboko masa.
Mu ntero, bati ” Ubumwe, Demokarasi, Amajyambere…, Oye Oye Oye!!”.
Gitifu wa Rugalika yasabye Abanyamuryango gukomera ku muco w’Urukundo.

intyoza

Umwanditsi

Learn More →