Kamonyi: Umuryango “NIBEZA” watangiye urugendo rwo kwita ku bana bafite ubumuga

Mukanoheri Madeleine, umuyobozi w’Umuryango “NIBEZA”, avuga ko impamvu nyamukuru yo kubaho k’uyu muryango no gutangira uru rugendo rwo kwita ku bana bafite ubumuga bishingiye ku kuba akenshi batitabwaho bikwiye, haba mu miryango bavukamo no hanze yayo. Ahamya ko bashyize imbere kwegera cyane imiryango y’aba bana no gukora ubuvugizi bugamije gutuma umuryango nyarwanda ubumva, ukabaha uburenganzira bakwiye nk’abandi bana, ababafiteho imyumvire idakwiye igahinduka, bakabaha agaciro kuko nabo ni“Abantu kandi bashoboye”.

Mu muhango wo kwakira aba bana bafite ubumuga bari kumwe n’ababyeyi babo kuri uyu wa 20 Ukuboza 2022, igikorwa cyabereye mu kigo cy’Ubushakashatsi n’Ubucurabwenge( Centre Kimezamiryango), abitabiriye babwiwe ko umwana ufite ubumuga ari umwana nk’abandi, ko akwiye kwitabwaho nk’undi wese.

Abana, Ababyeyi ndetse n’abashyitsi bari bitabiriye iki gikorwa, bateraniye mu cyumba cy’ahazwi nka Kimezamiryango( Ikigo cy’Ubushakashatsi n’Ubucurabwenge).

Umuyobozi w’Umuryango“ NIBEZA”, Mukanoheri yagize ati“ Intego yacu ni ukwegera aba bana ndetse n’imiryango yabo kuko ni abana b’Igihugu, ni abana bacu, dukwiye kubitaho bikwiye bakagira ubuzima bwiza”.

Akomeza avuga ko nka“ NIBEZA” bateganya gutangiza irerero kuri aba bana ariko bakazaba atari bonyine kugira ngo biyumve mu bandi kandi n’abo bandi bumve ko ari abana bagenzi babo, bakurane uwo muco wo kubafata nka bagenzi babo, bitandukanye n’imvugo n’imigirire yagiye iranga ahahise ku mwana wabaga avukanye ubumuga, aho wasangaga umuryango utamwumva, utamufata nk’umuntu ufite agaciro, ahubwo ugasanga baramushakira amazina mahimbano amutesha agaciro.

Umuyobozi wa “NIBEZA ” ateruye umwe mu bana bafite ubumuga.

Munyankumburwa Benita, umwana uri mubayoboye Komite y’Abana bahagarariye abandi( Inama nkuru y’Abana) ku rwego rw’Akarere ka Kamonyi wari waje kwifatanya nabo, avuga ko abana bafite ubumuga bagihezwa muri byinshi mu muryango Nyarwanda ndetse no mu mashuri. Ahamya ko ari abana nk’abandi, bakaba abantu bafite uburenganzira nk’ubw’abandi. Asanga hakwiye ubukangurambaga, abantu bakigishwa bagahindura imyumvire, bakumva ko kugira ubumuga bitavanaho kuba umuntu kandi ushoboye.

Agira ati” Uburenganzira bw’umwana ufite ubumuga buracyari hasi, ntabwo abantu baramenya kubukurikiza. Ubukangurambaga burakenewe, mu bigo by’amashuri bakajya bagerageza bagacamo, natwe ubwacu tugasobanurira abo tugendana, bagenzi bacu bakagerageza kumva ko umwana ufite ubumuga ari nk’undi”.

Munyankumburwa Benita, avuga ko abana bafite ubumuga bagihezwa, ko hakenewe ubukangurambaga.

Habarugira Celestin, umubyeyi wavuze mu izina rya bagenzi be bafite abana bafite ubumuga, ahamya ko kubona ababashyigikira, abumva ko umwana ufite ubumuga ari nk’undi ari iby’agaciro. Ahamya ko gushyigikirwa, kwegerwa bibafasha kudacika intege ku kwita ku bana babo, ko kandi bibafasha kumva inshingano zabo nuko bakwiye kwitwara mu bibazo bajya bahura nabyo. Avuga ko kumugara ntawe ubihitamo, ko ahubwo umuntu abyisangamo ndetse buri wese akaba ari umukandida ku kumugara.

Uhagarariye inama y’abafite ubumuga mu karere ka Kamonyi, avuga ko kuvuka k’Umuryango“NIBEZA” ndetse n’ibikorwa byabo bizafasha umuryango nyarwanda kumva no guha agaciro umwana ufite ubumuga, akumva kandi akabonwa nk’abandi. Asaba buri wese guha agaciro abafite ubumuga no kubafasha kwiyumva no kwisanga mu bandi aho kuba mu bwigunge.

Abana bafite ubumuga, ni abantu nk’abandi, uburenganzira abandi bafite ni nabwo bafite. Bahe agaciro!

Akomeza yibutsa ndetse anasaba ababyeyi bafite abana bafite ubumuga kubaba hafi, kutabahisha mu nzu, ahubwo bakabafata nk’abandi kuko hari n’igihe umwana avukana ubumuga bushobora kuvurwa hakiri kare bugakira cyangwa se nti bukomere, ariko kubwo kutitabwaho, gutereranwa ugasanga ubumuga bwe buramukomereye.

Mu gihe muri iki gikorwa hari hitezwe abana 25, kubera guhanahana amakuru mu babyeyi bamwe bagatinyuka kuzana abana aho abandi bari, abakitabiriye baje basaga 40. Abana bose kandi baboneyeho guhabwa impano z’iminsi mikuru( Noheli na Bonane) isoza umwaka wa 2022, ababyeyi basabwa kuba ijwi n’imbaraga z’aba bana, ari nako bakangurira abandi bose mu muryango Nyarwanda kubumva no kubaha agaciro.

Uhagarariye inama y’Abafite ubumuga mu Karere ka Kamonyi, akaba n’Umujyanama muri Njyanama y’Akarere ari mubahaye impano abana.

intyoza

 

Umwanditsi

Learn More →