• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
27/06/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside
27/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: OLYMPIC FCA yatsinze FAPA(Abakanyujijeho mu MAVUBI) itwara irushanwa
27/06/25
Umunyamakuru akwiye kwirinda kugaragara nk’umwanzi mu mpande 2 zihanganye-Me Ibambe
27/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire

Igisirikare cy’u Rwanda kirasabirwa guhagarikirwa inkunga

Umwanditsi
December 22, 2022

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu y’Iburayi yasabye umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU/UE) guhagarika inkunga uha igisirikare cy’u Rwanda, igishinja gufasha umutwe wa M23.  

Mu ibaruwa ifunguye, iyo miryango yasabye EU kwamagana “kumugaragaro kandi ikomeje” ubufatanye bwose n’imitwe yitwaje intwaro muri DR Congo, “by’umwihariko ubufasha u Rwanda ruha M23”.

Icyo u Rwanda ruvuga ku byasabwe n’iyi miryango; U Rwanda rwagize icyo ruvuga ku birengo bikomeje kwiyongera rushinjwa gufasha M23

Ibivugwa n’iyi miryango byiyongereye ku Bufaransa, Amerika, n’Ubudage biheruka gusaba ko u Rwanda ruhagarika gufasha M23 ubu ugenzura igice kinini mu ntara ya Kivu ya ruguru ya Congo.

Leta y’u Rwanda ihakana guha ubufasha ubwo aribwo bwose M23. Perezida Paul Kagame aheruka gushimangira ko ikibazo cya M23 ari ikibazo “cy’abanyecongo kirebwa na Leta ya Congo”, ko atari “ikibazo cy’u Rwanda”.

Igitutu kuri Leta y’u Rwanda ariko muri iki cyumweru cyakomeje kwiyongera kiva ku bihugu by’amahanga n’imiryango itegamiye kuri Leta mu bihugu bitandukanye. Iriya miryango ivuga ko icyo gitutu ku Rwanda gishobora “kugira uruhare” mu guhagarika aya makimbirane nk’uko byagenze “mu 2012”.

Ibaruwa yo kuwa kabiri y’iriya miryango irimo isanzwe izwi cyane nka FIDH (Fédération internationale pour les droits humains) na FIACAT (Fédération internationale des ACAT), ivuga ko ibibera muri Ukraine “bidakwiye kurangaza EU” ngo ntiyite ku yandi makimbirane mu isi.

Iyo miryango ivuga ko yo “n’abafatanyikorwa bacu bo muri Congo” batewe impungenge no kuba UE iheruka guha inkunga igisirikare cy’u Rwanda ya miliyoni 20 z’ama-Euro yo gufasha ibikorwa byo kurwanya iterabwoba mu majyaruguru ya Mozambique.

Ingabo z’u Rwanda zirenga 2,500 ziri muri Mozambique zishimirwa ibikorwa bikomeye, zifatanyijemo n’iz’icyo gihugu n’iz’umuryango w’ibihugu bya Africa y’amajyepfo, bimaze kugarura amahoro no kunaniza biboneka inyeshyamba zari zarimonogoje mu ntara ya Cabo Delgado.

Iriya miryango yo inenga EU gufasha ingabo z’u Rwanda muri ibyo bikorwa, ivuga ko “icyo gisirikare ari nacyo kirimo gufasha inyeshyamba za M23”, kandi ko iyo nkunga itera “gukemanga ukuri kw’ibikorwa bya EU bigamije amahoro mu karere k’ibiyaga bigari”.

Iyi miryango kandi, ivuga ko hari ubusesenguzi buvuga ko “kurinda inyungu za kompanyi y’abafaransa ya TotalEnergies nk’impamvu ikomeye” y’icyemezo cyo guha iriya nkunga ingabo z’u Rwanda.

Nta gihamya BBC dukesha iyi nkuru irabona ijyanye n’ibivugwa n’iyi miryango ku guhuza iyo nkunga n’inyungu za TotalEnergies muri Mozambique.

Iriya miryango y’Iburayi ivuga ko kugaruka kwa M23 kudakwiye kwibagiza indi mitwe yitwaje intwaro ikorera ku butaka bwa Congo nayo ikora ibikorwa bibi birimo n’ubwicanyi ku basivile.

Iriya miryango y’Iburayi ivuga ko igitutu cyashyizwe ku Rwanda no kurufatira ibihano kwakozwe n’ibihugu bikomeye mu mwaka wa 2012 “byagize uruhare mu guhagarika aya makimbirane”. Aha ni naho ihera isaba ko n’ubu igisirikare cy’u Rwanda gihagarikirwa inkunga kandi n’abantu ku giti cyabo bafite uruhare mu bibera mu burasirazuba bwa DR Congo bagafatirwa ibihano.

intyoza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5821 Posts

Politiki

4072 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga