Muhanga-Expo: Abikorera barasabwa kumenyakanisha ibyo bakora kurushaho

Umuyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo, Busabizwa Parfait arasaba abikorera bo muri iyi ntara gukora uko bashoboye bakamenyakanisha ibyo bakora kurusha uko bisanzwe bikorwa kugira ngo ababigura babigure babizi ko ari iby’umwimerere kandi biri ku rwego rwiza.

Busabizwa Parfait, ibi yabisabye abikorera ubwo hafungurwaga Imurikagurisha ryateguwe n’Urugaga rw’Abikorera mu ntara y’Amajyepfo, aho ryatangiye tariki ya 22 rikazageza tariki ya 30 Ukuboza 2022. Rirabera kuri sitade y’Akarere ka Muhanga.

Yagize ati” Hashize igihe tudategura iri murikagurisha kubera icyorezo cya COVID-19, ariko ikigaragara ni uko dufite ibikorwa byinshi byo kugaragariza abaguzi harimo; Amavuta twabonye y’umwimerere akomoka ku bihwagari akorerwa mu karere ka Ruhango, twabonye kandi ko abahinzi bo mu ntara yacu basigaye bohereza imiteja mu gihugu cy’ubudage ndetse n’izindi nganda zitandukanye zigira uruhare mu guha agaciro ibikomoka ku buhinzi”.

Akomeza agira ati“ Dufite ibikorwa byinshi bikwiye kugaragazwa ariko turasaba abikorera kumenyekanisha ibyo bakora bakabasha kwigarurira isoko kandi bakabikora neza bikamenyekana ko ari byiza. Nibabigenza gutyo abaguzi bazabigura kuko bazaba babyizeye neza”.

Bamwe mu bacuruzi batashatse ko dutangaza amazina yabo babwiye intyoza.com ko iyo imurikagurisha rije abaguzi baboneka. Gusa bahamya ko hari aho usanga abitabira Imurikagurisha batungurwa, batazi bimwe mu bikorwa ahubwo bakabibonera ku imurikwa ryabyo.

Benshi mu bacuruzi ntabwo baramenya akamaro ko kumenyakanisha ibyo bakora kuko usanga bazi ko ibyo bakoze kubishyira ku isoko bihagije kandi nyamara kubihashyira ari kimwe no kubimenyekanisha bikaba ikindi.

Perezida w’urugaga rw’Abikorera mu ntara y’Amajyepfo, Dr Kubumwe Celestin avuga ko abikorera bakwiye kwigira ku bandi bakamurika kandi banacuruza. Yemeza ko 80% by’imyanya yari yarateganyijwe yafashwe n’abarimo kumurika ibikorwa byabo. Ahamya ko hakiri urugendo kuko hari inganda zitunganya umusaruro ariko ugasanga ibikorwa bitamenyekana.

Akomeza asaba ko buri karere gakwiye kujya gategura imurikagurisha kandi rigategurwa bijyanye n’icyerekezo haba mu buhinzi, ikoranabunga, ibikorerwa mu nganda, iby’ubwubatsi, Ubukorikori ndetse n’ibindi hagamijwe kuzamura buri kiciro. Asaba ko buri wese yajya ahitamo aho ajya bitewe n’imiterere y’ibyo akora n’umwihariko we.

Iri murikagurisha ryatangiye tariki ya 22 Ukuboza, rizagera tariki ya 30 Ukuboza 2022. Rihuje abikorera bo mu ntara y’Amajyepfo, baba abafite inganda zitunganya umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi, ibikorerwa mu nganda nk’imitobe ndetse n’ibisembuye ariko hakabamo na sosiyete z’itumanaho, amabanki n’ibigo by’Imari n’ibindi bitandukanye.

Akimana Jean de Dieu

Umwanditsi

Learn More →