Muhanga: Abavuka kubakora uburaya baravuga ko icyizere cy’ubuzima cyatakaye bajya kwicuruza

Abana bavuka ku babyeyi bishoye mu bikorwa byo kwicuruza ”Uburaya” baravuga ko kubera kutitabwaho n’ababyeyi babo bituma batakaza icyizere cy’ubuzima ndetse benshi muri bo bakaba bamaze kwishora mu bikorwa byo kwicuruza bagamije kubona amaramuko. Bemeza kandi ko nta gutekereza kabiri ku ndwara zidakira zifitwe na bamwe mu babyeyi babo banduriye mu buraya.

Aba bana bavuka kuri aba babyeyi, mu ntabaza batanga bavuga ko bamwe muribo bamaze kwangirika mu mitekerereze kubera kubona ibyo ababyeyi babo bakora mu maso yabo. Bavuga kandi ko bamwe muri bo bamaze kwishora mu gukoresha ibiyobyabwenge bavana ku babyeyi n’abagabo babagana.

Umwe mubavuka kuri aba babyeyi twahaye izina rya “Gasaro” ufite imyaka 16 yemeza ko yakagombye kuba yiga mu ishuli ryiza bitewe n’ubwenge yabyirukanye ariko kubera uburaya nyina yamukoreraga mu maso byatumye ishuri arireka atangira nawe gukora uburaya kugira ngo abashe kubona icyo kurya.

Yagize ati” Njyewe mfite imyaka 16, ariko nakagombye kuba ndi mu ishuli kuko nkiga narinzi ubwenge, ariko kubera ibyo nabonaga abagabo bazaga kureba mama bakoreraga mu maso yanjye byatumye ishuli ndivamo ntangira umwuga mubi wo kwicuruza, ubu ku munsi nshobora gusambana n’abagabo barenga batatu kandi bose nkabashimisha uko babishaka nanjye nkabona amafaranga”.

Undi wahinduriwe izina tukamwita “Rose”, avuga ko nta kindi kintu yashobora gukora kuko uburaya butamusabye ubumenyi buhambaye kuko ajya kubutangira yabonye umubyeyi we abikora bukeye umugabo aje kureba umubyeyi we amubuze bararyamana ahita araruka akomerezaho, atangira kujya akorera amafaranga.

Yagize ati” Uko undeba ubu nta kindi kintu nshobora gukora. Maze kubona ko nshoboye uburaya (Kwicuruza)kuko nta mashuri yandi ngira kandi ibi nta bundi bumenyi byansabye ndetse njya kubitangira umugabo yaje kureba mama umbyara amubuze turaryamana mpita ndaruka nkomerezaho, ntangira kujya njya gushaka amafaranga mu bagabo aho bamwe bandongora ntibanyishyure bakanankubita nkataha ntacyo mbonye”.

Uwahawe izina rya “Mugabekazi”ufite imyaka 18 yabwiye umunyamakuru wa  intyoza.com ko  amaze gutangira ishuri yabonaga abagabo baza iwabo, abaza  umubyeyi we amubwira ko ari ba papa we atangiye kumubaza byinshi amwohereza kwa nyirakuru. Avuga ko iyo bahageraga batangiraga kunywa inzoga n’amatabi mbese inzu yose ikaba umunuko agata ubwenge agahita asinzira agakanguka asanga mama yambaye ubusa.

Umwe muri aba babyeyi bakora uburaya twirinze gutangaza amazina, avuga ko uburaya yabubyariyemo abana 7 mu myaka 25 abukora. Yemeza ko aba bana bose badahuje ba Se. Avuga kandi ko nawe bimubabaza nubwo bamwe yababoneye ababafasha kubasha kwiga. Iyo atabona ubutabazi, avuga ko abo bana bagombaga kwicara.

Akomeza yemeza ko hari abandi bana badafite ababitaho kandi banafite ibibazo by’ubuzima bugoye bakwiye kwitabwaho kuko usanga bo nk’ababyeyi babo bakora uburaya basangira ibyo bibazo, bamwe bakanafata inzira mbi zanyuzwemo n’ababyeyi babo, aho benshi banduriye indwara zidakira zituma bahora ku miti.

Umuyobozi wa Sosiyete Sivile mu karere ka Muhanga, Harelimana Jean de la Providence yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko hari gahunda zitandukanye zifasha abari muri iki kiciro. Yemeza ko aba bana bakwiye gufashwa bakabasha kuzigirira akamaro n’ubwo baba baravukiye mu mibabaro ariko abafashijwe bagaragaje ko barenze ibibazo n’intimba bakuranye bakiga bakarangiza za Kaminuza ndetse ntibakoreshe ibiyobyabwenge ndetse ntibakurikire inzira zanyuzwe n’ababyeyi babo.

Inzobere mu bijyanye n’imitekerereze akaba n’umuganga ku kigo nderabuzima cya Gitarama giherereye mu murenge wa Shyogwe, Goreth avuga ko ibyo aba bana bacamo ari ikibazo gikomeye kibangiza. Avuga kandi ko iki atari ikibazo ku babyeyi b’ abagore gusa, ko n’abagabo iyo bakoze uburaya bigira ingaruka mbi ku bana bigatuma bakurizamo imico n’imyitwarire mibi itajyanye n’umuco w’Igihugu.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungurije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Mugabo Gilbert avuga ko ikibazo cy’aba bana bakomoka kuri aba babyeyi gifatwa nk’ikibazo gisanzwe kandi hari n’abakomoka mu yindi miryango bagira ibibazo bitandukanye. Ashimangira ko bakorana n’imiryango itera inkunga ikabafasha, ariko nabo nk’ubuyobozi bagerageza kubaka ubushobozi bw’imiryango bakomokaho.

Akomeza yibutsa ko aba bana bakwiye kurindwa kuko uwiba ahetse aba yigisha uwo mu mugongo. Asaba ko ntawe ukwiye kwijugunya mu biyobyabwenge cyangwa mu buraya, akibutsa ko nk’ubuyobozi bagerageza kubegera n’ugize imyitwarire mibi agakeburwa.

Nubwo aba bana bavuka kubakora uburaya”Kwicuruza” basaba kwegerwa n’ubuyobozi bukabafasha, bwo butangaza ko nta mibare ihamye y’abazwi bakora uburaya nubwo mu bihe bitandukanye umuryango Nyarwanda “Ihorere Munyarwanda” wagiye unafasha iyi miryango kubona ubwishingizi mu kwivuza mu mwaka ushize wa 2021 wagaragazaga ko hari abasaga 650 bakora uburaya ku maseta atandukanye mu bice by’uyu mujyi wa Muhanga no mu nkengero zawo( Abo ni abamenyekanye).

Munyaneza Theogene 

Umwanditsi

Learn More →