Muhanga: Umuyobozi w’Akarere aratanga icyizere cy’imishinga n’ibikorwa bije guhindura ubuzima bw’Umuturage

Hashize Igihe kirekire Abatuye mu bice by’umujyi wa Muhanga bavuga ko iterambere ryawo rigenda gacye ndetse ko hari ibikorwa babona bigenda biguruntege(gake) ku buryo hari ibyo bategereje imyaka isaga 20 babona nta cyerekezo. Kayitare Jacqueline, Meya w’Akarere arizeza abaturage ko bashonje bahishiwe kuko hari ibikorwa birimo imishinga yagutse ije kubaha akazi, igahindura ubuzima bukaba bwiza kurusha n’Umujyi ugacya.

Mu kiganiro Umunyamakuru wa intyoza.com yahawe na Meya Kayitare Jacqueline, yavuze ko uyu mwaka wa 2023 uzakorwamo ibikorwa byinshi kandi bizagira uruhare mu guhindurira abaturage ubuzima kuko bizatanga akazi, bijyanye n’ubushobozi bwabo.

Yagize Ati” Uyu mwaka twatangiye wa 2023 dufitemo ibikorwa byinshi birimo imishinga migari izagira uruhare rufatika mu guhindura ubuzima bw’abaturage bacu kuko bamwe muri bo bazava mu bukene. Hari abazahabwa akazi bijyanye n’ubumenyi bafite kandi bamwe banamaze kubona akazi mu cyanya cy’Inganda cya Muhanga”.

Akomeza avuga ko bimwe mu bikorwa byatangiye gukorwa biri mu cyanya cy’Inganda cya Muhanga, ko kandi byatangiye gutanga akazi ku bakiri bato n’abakuru, aho ibyo hamwe n’ibindi biri mu nzira zo gutangira byitezweho guhindura no kuzamura imibereho myiza y’abamaze kubibonamo akazi, mu gihe abandi nabo bategereje ibizatangira.

Mu cyanya cy’Inganda cya Muhanga ni ibiki bihari kugeza ubu!?

Ni icyanya kiri kuri Hegitari 67 ariko inganda zimaze kugezamo ibikorwa ni 4 mu gihe hari izindi 10 zasabye kuhakorera, hakaba n’izindi nazo ziri mu nzira kuko abashoramari baza bagasanga hari ibitaranozwa birimo ibikorwaremezo usanga bikiri bicye. Nta mashanyarazi, Nta mazi ndetse n’imihanda idahari.

Meya Kayitare, avuga ko ibiganiro byatangiye kandi biri mu murongo mwiza w’uko  Minisiteri y’Ubucuruzi mu Rwanda igiye kuza gufasha gushyiraho ibyo bikorwa  kugirango byorohereze abashoramari bazaga ugasanga barimo kwigurira ubutaka n’abaturage bikanatera amakimbirane hagati yabo kubera kutumvikana ku ngurane.

Mu nganda zimaze kugera muri iki cyanya cy’Inganda harimo; Uruganda rwa Seven Hills Limited rukora amasafuriya yo gutekeramo kuko rushongesha ibikoresho bikoze muri Aluminium. Hari Uruganda rukirimo kubakwa rukazatunganya ibumba rukarikoramo ibikoresho byo mu gikoni birimo; Amasahani, Ibikombe (amatasi) ndetse  n’ibikoresho by’ubwubatsi bijyanye n’umurimbo (Amakaro). Uru ruganda rumaze hafi imyaka 3 rwubakwa narwo bigaragara ko muri uyu mwaka ruzashyira ku isoko ibikoresho bya mbere mu gihe ntacyarukoma mu nkokora.

Hari kandi Uruganda ruzakora Sima rwa Anjia (Anjia prefablicated construction Rwanda.co.ltd). Mu bihe bishize rwemezaga ko ruzashyira hanze Sima muri Gashyantare 2023, ariko bigaragara ko bidashoboka ku gihe bari bihaye kuko rugifite imirimo myinshi ikorwa dore ko ibikoresho by’ibanze ruzakoresha bimwe bizava i Kalemi muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo(DRC) ndetse no ku Gisenyi mu Rwanda. Rwitezweho kuzakoresha abakozi basaga 1300.

Gusa mu nganda zindi 10 zasabye harimo, Uruganda rukora imyenda rwa Jania Industry rukorera i Muhanga ndetse hakaba undi mushoramari watangiye kubaka uruganda ruzakora impapuro z’isuku rwitwa (Basil). Hazanubakwa kandi uruganda ruzatunganya amabuye y’Agaciro aboneka i Muhanga n’ahandi mu kuyongerera agaciro no gutanga akazi.

Dore bimwe mu bikorwa bitarakorwa bimaze imyaka hafi 20 cyangwa irenga n’ibindi bitegerejwe mu guhindura ubuzima;

  1. Hoteli RMK

Mu mishinga itegerejwe cyane harimo Hoteli yahawe izina rya RMK, ihuriweho n’Uturere twa Ruhango, Muhanga na Kamonyi. Izubakwa ku butaka bwa Hegitari 17 bwari bwarimuweho abaturage bashaka kuhashyira irimbi rusange ry’akarere ka Muhanga ariko biza guhinduka.

Iyi Hoteli yagombaga kubakwa ahitwa mu Binunga ho mu murenge wa Cyeza mu Cyakabili ariko haza kubakwa ibigega by’amazi. Iyi Hoteli itegerejwe imyaka 20 kuko ahagana muri 2003 nibwo Perezida wa Repuburika y’u Rwanda Kagame Paul yatangije uyu mushinga anatanga amafaranga miliyoni 10, abikorera bakangurirwa kwishyira hamwe bagakora umushinga bahuriraho kugirango abagana mu majyepfo bajye babona aho kuruhukira mu cyahoze ari Perefegitura ya Gitarama na Butare.

Meya Kayitare, avuga ko inyigo y’ibanze yagaragaje ko asaga Miliyari 30 z’amafaranga y’U Rwanda arizo zikenewe bityo hakaba hategerejwe abashoramari bagira uruhare rwo gushyiramo amafaranga kuko ikibanza cyo gihari.

  1. Sitade Mpuzamahanga ya Muhanga

Meya Kayitare, aherutse kubwira abikorera ko vuba aha iyi Sitade Mpuzamahanga izubakwa ku bufatanye bwa Leta yu Rwanda n’Ishyirahamwe mpuzamahanga ry’Umupira w’Amaguru ku Isi(FIFA), aho izubakwa mu murenge wa Shyogwe ho mu kagali ka Mubuga. Bamwe mu baturage bamaze kwimurwa ndetse Hegitari zisaga 13 zamaze kwishyurwa kandi n’ibikenewe byose birimo gushyirwa ku murongo kugirango hatangizwe imirimo.

Iyi sitade izubakwa ahitwa ku Karubanda ahari hatuye umugabekazi Kankazi, ubu ni mu mudugudu wa Kigarama. Ubusanzwe mu mateka yu Rwanda rwo hambere hazwi nk’ahantu ubutegetsi bwa Gikoroni bw’Ababirigi bwari bwarubatse ingoro y’Umugabekazi NYIRAMVUGO III KANKAZI bagirango bamushyire kure y’umuhungu we, Umwami MUTARA III Rudahigwa guhera mu mwaka w’ 1935 kubera gutinya ko yagira uruhare rubi ku butegetsi bwe nkuko KANJOGERA yari yarabigenje ku ngoma ya YUHI III Musinga. Gusa iyi ngoro y’umugabekazi NYIRAMAVUGO III  Kankazi  yasenywe mu mpera z’Umwaka w’1959.

  1. Uruganda ruzatunganya Amazi rwa Kagaga

Ni uruganda ruzubakwa rugatanga Metero Cube ibihumbi 20, rukazubakwa mu murenge wa Kabacuzi ku mugezi wa Bakokwe aho ruzatanga amazi mu mujyi wa Muhanga ndetse n’ibice by’Akarere ka Kamonyi mu mirenge yegereye akarere ka Muhanga. Ruzatanga akazi ku baturage bo mu mirenge ya Kabacuzi, Cyeza ndetse n’iy’abaturanyi mu karere ka Kamonyi.

Mu yandi makuru twamenye mu Cyanya cy’Inganda ni uko kugeza ubu Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yatangiye ibikorwa byo kubarira abaturage imitungo yabo ndetse ikazahita ishyiramo n’ibikorwaremezo byagiye byifuzwa n’abashoramari baza kubaka inganda.

Iyi ni imishinga yitezweho guhindura imibereho y’ubuzima bw’Abaturage bukarushaho kuba bwiza nkuko icyerekezo cya 2024 (NST1) cyo gufasha abaturage guhindura imibereho ndetse no kuzamura ubukungu bwabo kiri, ariko byose bigashingira ku miyoborere myiza izana impinduka. Byitezweko abasaga ibihumbi 5 bashobora kubona akazi bakiteza imbere, bagahindura ubuzima.

Akimana Jean de Dieu

Umwanditsi

Learn More →