Muhanga: Umunsi w’Intwari usize hatashywe inzu y’Ababyeyi yuzuye itwaye asaga Miliyoni 85

Mu gihe hizihizwaga umunsi ngarukamwaka w’Intwari z’u Rwanda, Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga hamwe n’abaturage, batashye inzu y’Ababyeyi yuzuye ku kigo nderabuzima cya Buramba, Umurenge wa Kabacuzi. Abaturage, basabwe gukora inshingano zabo batiganda, bagaharanira kuba Intwari biturutse kuguhindurira abandi ubuzima.

Depite mu nteko ishingamategeko y’U Rwanda, Kalinijabo Barthélemy yabwiye  abaturage bitabiriye ibirori byo kwizihiza umunsi w’Intwari ku nshuro ya 29 ko urugero rwiza rukwiye gukurwa ku bikorwa byakozwe n’abagizwe intwari z’U Rwanda.

Ubwo batahaga iyi nzu y’ababyeyi.

Yagize ati” Baturage bacu dukunda, urugero rwiza dukwiye kwigiraho ni urw’abatubanjirije bakoze ibikorwa bikomeye kandi bizahora byibukwa kuko nibyo bituma tubibuka. Ntabwo waba intwari utabanje kubikorera, ugomba gufasha abandi kuva aho bari bakajya aheza kurushaho”.

Yongeyeho ko ibikorwa byiza by’intwari bikwiye kuba bihindura ubuzima bw’abaturage, abibutsa ko bihereye kuri iyi nzu y’ababyeyi bahawe ku bufatanye bwa Leta na FH( Flood for the Hungry) bizafasha abaturage guhindura ubuzima bwabo kuko abajyaga gushakira serivise zo kubyara ahandi batazasubira yo.

Umwe muturage watanze ubuhamya bw’uko yiteje imbere, Mpombetswendora Gertulde utuye mu kagali ka Buramba avuga ko biturutse ku bikorwa byakozwe n’abagizwe intwari mu Rwanda, byamwongereye intege zo gukora akaba amaze kwiteza imbere kandi akaba ateganya no gufasha bagenzi be. Ashimira Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Kagame Paul wabahaye Igihugu cyiza, agasaba bagenzi be gufatira urugero rwiza ku bikorwa byakozwe n’abakurambere.

Iyi nzu y’Ababyeyi yubatswe ku kigo nderabuzima cya Buramba ku bufatanye bw’Akarere ka Muhanga n’umufatanyabikorwa (Food for the Hungry, FH), yatanzweho asaga Miliyoni 85. Yitezweho kugabanya ingendo kuko ifite ibikoresho bizifashishwa mu gufasha uje kuhabyarira.

Akimana Jean de Dieu

Umwanditsi

Learn More →