Muhanga-Cyeza: Abagabiwe na FPR Inkotanyi biteguye kugira abo bitura ineza bagiriwe

Bamwe baturage bagabiwe n’Umuryango FPR Inkotanyi, baravuga ko batazatuma igicaniro kizima kuko bahamya ko bazitura uyu muryango wabatekereje ukabaha inka zo kubafasha kwikenura, zikabakamirwa, bo n’ababo, bakabona ifumbire. Iyo neza, bahamya ko nabo biteguye kuyisangiza bagenzi babo babagabira, bityo ibyiza bikaba igisangiwe.

Ibyo aba bagabiwe na FPR Inkotanyi bavuga, babigarutseho mu kwizihiza Isabukuru ry’Imyaka 35 Uyu Muryango umaze uvutse, ukora ibikorwa byo guteza imbere abaturage biciye mu bikorwa by’ubwitange n’ibindi bigamije kubahindurira ubuzima.

Bakase umutsima(Keke) nk’ikimenyetso cy’isabukuru

Mu kiganiro bahaye Umunyamakuru wa intyoza.com, bamwe muri bo bemeza ko FPR Inkotanyi itandukanye n’indi mitwe ya Politiki. Bavuga ko yo itekereza mu buryo bwagutse ku cyateza imbere abaturage, ari nayo mpamvu bahawe inka, ko kandi nabo biteguye kutazimya igicaniro, ahubwo bakaba bazoroza abandi.

Nyirandagijimana Daphroze, atuye mu Kagali ka Makera mu Mudugudu wa Nyagatovu. Yabwiye umunyamakuru ko yishimye cyane, ariko by’umwihariko akaba ashimira Umuryango FPR Inkotanyi kuko atatekerezaga aho azakura itungo rirerire(Inka). Ahamya ko agiye kuryorora neza nawe akazitura umuryango FPR Inkotanyi agabira bagenzi be batagiriye amahirwe rimwe.

Yagize Ati” Ndishimye cyane kuko umuryango wa FPR Inkotanyi sinatekerezaga ko nabona itungo rirerire ariko ndaje ndyorore neza kandi nzitura abandi banyamuryango bazaba bakurikiyeho kuko ntabwo barobanuye ku butoni bajya kumpitamo“.

Mukanyandwi Monique, utuye mu Kagali Makera Umudugudu wa Binunga. Yavuze ko yajyaga agorwa no kujya kugura ifumbire akoresha mu buhinzi ariko bitewe n’ubutaka afite ashobora no kuzaha abaturanyi be nabo bakungukira ku bworozi bw’Inka yahawe na FPR Inkotanyi. Avuga ko mu kumutoranya mu bazahabwa inka batagendeye ku kuba yari umunyamuryango kuko byakozwe ataraba we. Ahamya ko agiye gufatanya n’abandi kugira uruhare mu Iterambere ry’abandi baturage.

Abanyamuryango bashya barahiriye kwinjira mu muryango FPR Inkotanyi.

Umuyobozi w’Ubukangurambaga mu murenge wa Cyeza, Gakwerere Eraste avuga ko Umuryango FPR Inkotanyi ushyize imbere ineza y’Abaturage babakura mu buzima bw’Imibereho mibi. Abibutsa ko ibyo bamaze kugeraho babikesha imiyoborere myiza y’Igihugu ikiganisha aheza.

Umugenzuzi mu muryango wa FPR Inkotanyo mu rwego rw’Akarere, Christine Musabyemariya yabwiye abari bitabiriye iyizihizwa ry’Iyi sabukuru y’Imyaka 35 ko uruhare rw’Umuryango FPR Inkotanyi ruzakomeza kugaragara mu bikorwa byo kubaka ibikorwaremezo birimo Imihanda, Amashanyarazi, Amazi, Amashuri, Ibitaro, kurandura  imirire mibi n’Igwingira, kuzamura umusaruro ukomoka mu by’uhuhinzi n’ubworozi no kuwongerera agaciro n’ibindi hagamijwe gutuma imibereho y’umuturage irushaho kuba myiza.

Muri iyi sabukuru y’imyaka 35 y’Umuryango FPR Inkotanyi mu karere ka Muhanga hatanzwe inka, hanatangwa ibicanwa birimo Gazi n’ibiryamirwa(Matora), amashyiga yo kubungabunga ibidukikije n’ibikoresho birimo amagare n’inkoni z’abafite ubumuga.

Akimana Jean de Dieu

Umwanditsi

Learn More →