Muhanga: Banenzwe kudohoka mu kugaragaza ibipimo by’igwingira n’imirire mibi mu bana

Abakora mu bigo nderabuzima byo mu karere ka Muhanga baranengwa kudohoka mu kugaragaza ibipimo by’abana bafite ikibazo cy’igwingira n’imirire mibi. Ni mu gihe aba bakora muri ibi bigo nabo biyemerera ko koko bagize intege nkeya mu gukurikirana abajyanama b’ubuzima.

Ibi byagarutsweho mu nama yateguwe n’Akarere ka Muhanga ifatanyije n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no kurengera Umwana hagamijwe kurebera hamwe ibijyanye n’uko hahagurukirwa ibibazo by’igwingira n’imirire mibi mu bana.

Umukozi ushinzwe imirire y’umubyeyi n’umwana mu kigo cy’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no kurengera Umwana, Faustin Machara avuga ko iyi nama yatumijwe hagamijwe kurebera hamwe ibibazo bibangamiye imibereho y’umwana no guhangana n’ibibazo bikigaragara by’imirire mibi n’igwingira.

Yongeyeho ko ibijyanye n’imibare itari myiza bagaragaje ikwiye gusubirwamo kugirango hagaragazwe imibare ihamye kuko iyo itagaragajwe bituma iteganyamigambi kuri aba bana ridashoboka. Ko kandi kutagaragaza imibare bituma ya mata bagombaga kuzahabwa batayahabwa. Ashimangira ko kuba abana bafite igwingira atari wowe uba waribateye, ko icyo usabwa ari ukugaragaza ikibazo gihari kigashakirwa igisubizo.

Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cyo mu karere ka Muhanga wadusabye ko tutatangaza amazina ye, yavuze ko habayeho uburangare mu gukurikirana ibijyanye n’imibare yo gupima abana bikozwe n’abajyanama b’Ubuzima. Ahamya ko bagiye kongera gupima hagamijwe gukosora ibitaragenze neza kugirango imibare iboneke kandi yizewe, bityo ibe yanashingirwaho hakorwa igenamigambi rihamye.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Mugabo Gilbert avuga ko buri wese akwiye kugaragaza ibibazo bihari. Ashimangira ko kandi bagomba kureba icyuho aho kiri, bakanareba niba koko hatari ibikorwa ariko mu gihe cyo gutanga raporo ntibabitange kuko buri kwezi barapima. Yemera ko imibare yatanzwe ari ukuri, akavuga ko kuyigaragaza bifasha mu gushaka igisubizo.

Akarere ka Muhanga nkuko byagaragajwe n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare mu mwaka wa 2020/2021, ibijyanye n’imibare y’abana bagwingiye bangana na 35,8% naho imirire mibi mu kwezi gushize kari kuri 2% ku bana bapimwe.

Muri Gahunda ya Leta ijyanye n’icyerekezo cya 2024 (NST1), igaragaza ko igihugu kifuza ko igwingira rigomba kuba ryagabanutse rikagera ku kigero cya 19% mu Rwanda, mu gihe kugeza ubu ku rwego rw’Igihugu bigaragara ko bageze kuri 33% mu bijyanye n’igwingira.

Akimana Jean de Dieu

Umwanditsi

Learn More →