Muhanga: Ingengo y’imari ivuguruye irasaga Miliyari 3 z’amafaranga y’u Rwanda

Inama Njyanama y’Akarere ka Muhanga yatoreye ingengo y’Imari y’Inyongera ingana na Miliyari 3,731, 337,749 frw. Kuvugururwa kwayo ikongerwa, bisobanuye ko ingengo y’Imari yose hamwe yabaye Miliyari 32,172,500,730 frw ivuye kuri Miliyari 28,441,162,981 z’amafaranga y’u Rwanda yari ateganyijwe ubwo hatangizwaga umwaka w’Ingengo y’imari wa 2022-2023.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Muhanga, Bizumuremyi Al-Bashir avuga ko amafaranga yiyongereye ku ngengo y’Imari yazamuwe n’imishahara y’abarimu na gahunda yo gufasha ibigo by’amashuri muri gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri.

Yagize ati” Muri izi Miliyari 3,7 ziyongereyeho, zazamuwe n’imishahara y’abarimu yiyongereye mu gihugu cyose, ariko twaranarebye dusanga na gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri igomba kunganirwa, ihabwa hafi Miliyari 1 y’amafaranga y’U Rwanda. Hari n’undi mushinga waje uzakorana n’abahinzi wa CDAT, uzakorera mu mirenge ya Muhanga, Cyeza, Kabacuzi na Nyamabuye kandi muri ayo mafaranga hari ibikorwa byo kubaka amashuri y’ ubumenyi ngiro  (TVET) azatwara asaga Miliyoni 200 no kubaka inkuta zirinda amashuri yubatswe mu nkubiri yo kubaka amashuri”.

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Muhanga, Nshimiyimana Octave avuga ko iyo batora mu ntangiriro z’umwaka w’ingengo y’imari baba bagomba kureba uko ibikorwa byari biteganyijwe byakozwe n’aho igenamigambi rigenda buhoro cyangwa ryihuta, mbese ukihwitura ubwawe bitewe n’aho ugeze.

Yagize ati” Ubusanzwe iyo wateganyije ibikorwa bigomba gukorwa ugera igihe ugomba kwigenzura ukareba ahari ikibazo ukahakorera ubusesenguzi bwimbitse ku bikorwa wateganyije gukora bityo rero aho dusanze intege nkeya tugerageza kuhaha ingufu zihagije kugirango umuturage wacu abone serivisi nziza. Akomeza yibutsa abatuye akarere ka Muhanga ko uruhare rwabo rukwiye kugaragara bagafatanya n’ubuyobozi mu bikorwa bikenera ubukangurambaga.

Kugeza ubu hashize ibihembwe 2 ugendeye ku mwaka w’ingengo y’Imari aho aka karere kageze kuri 48, 1% ahwanye na Miliyari 16 685 242 930 frw mu gukoresha amafaranga yari yaragenwe mu ngengo y’Imari ya 2022-2023.

Akimana Jean de Dieu

Umwanditsi

Learn More →