Muhanga: Ubuyobozi bwategetswe kwishyura no kubakira umuturage wasenyewe inzu

Umuvunyi Mukuru Nirere Madeleine yategetse akarere ka Muhanga kubakira umuturage witwa Nikuze Vestine wasenyewe inzu n’Ubuyobozi bw’umurenge wa Nyamabuye buvuga ko yubatswe mu buryo butujuje ibyasabwaga. Uretse ku mwubakira, bwanasabwe kumwishyura ibyaburiye muri uku kumusenyera, cyane ko bahengereye adahari.

Ibi, Umuvunyi mukuru yabitegetse ubwo yahuraga n’abaturage muri gahunda yo kwakira no gukemura ibibazo bitakemuwe n’izindi nzego bigaragaramo akarengane  mu karere ka Muhanga, aho bari mu Murenge wa Nyamabuye, Akagali ka Gifumba mu mudugudu wa Rugarama.

Yagize Ati” Ntabwo byumvikana kubona umuturage asenyerwa inzu agasembera kandi bigakorwa n’ubuyobozi, kandi bigakorerwa uwakagombye gusigasirwa. Twemeje ko bagomba kumwubakira kuko yararenganyijwe kandi n’ibindi yabuze nabyo akazabihabwa kuko yarasemberejwe bitari bikwiye”.

Umuvunyi mukuru, akomeza yibutsa ko uko byakozwe kose byakozwe n’Ubuyobozi bityo ari nabwo bugomba kwirengera amakosa yakozwe, bukishyura uyu mubyeyi kandi akubakirwa inzu ye ndetse n’amafaranga ibihumbi 500 avuga, bazasuzuma uko ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo na Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu bari babihaye inzira yo gukemuka bikaba byaherwaho hakarebwa niba yayahabwa n’ubuyobozi bw’akarere.

Nikuze Vestine wasenyewe inzu, yabwiye umuvunyi mukuru ko iyi nzu yasenywe yagiye iwabo i Kinazi, isenywa n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyamabuye buhagarikiwe n’uwari umuyobozi icyo gihe Mugunga Jean Baptiste ndetse na Polisi yari ihari.

Yagize Ati” Njyewe nkeneye kurenganurwa kuko nasenyewe inzu n’ubuyobozi ntahari nagiye iwacu i Kinazi, ndetse mburiramo amafaranga ibihumbi 500 nari nagurishije umurima nshaka kuzana umuriro n’amazi, bigendera muri iryo senya ariko namenye ko abansenyeye bari bahagarikiwe n’ubuyobozi bw’umurenge hakiyongeraho n’abapolisi. Icyo gihe uyu murenge wayoborwaga na Mugunga Jean Baptiste”.

Akomeza avuga ko nyuma y’aho icyorezo cya COVID-19 gitereye yagize ubuzima bubi, agurisha ikibanza cyasenywemo inzu kugirango abashe gutunga abana be kubera ubuzima bubi bwo kutagira icumbi kandi yararyigeze. Abajijwe n’umuvunyi mukuru ko yabona ikibanza bakamwubakira, yasubije ko ntacyo yabona.

Kayitare Jacqueline/Meya Muhanga

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline yavuze ko bagiye kumushakira aho bamwubakira kuko yagiriwe akarengane kandi nta muntu ukwiye kurenganywa.

Mu mwaka ushize ubwo urwego rw’umuvunyi rwazaga mu bukangurambaga bwo kwakira ibibazo by’Abaturage, bakiriye ibibazo 116 ibisaga 90 byarakemutse naho ibyasigaye byoherezwa mu zindi nzego kugirango bikurikiranwe.

Akimana Jean de Dieu

Umwanditsi

Learn More →