Kamonyi-Runda: Ubugizi bwa nabi bw’amabandi bukomeje guhangayikisha rubanda

Nta munsi w’ubusa, nta masaha acaho mu bice bitandukanye by’Umurenge wa Runda hatumvikanya Abaturage bataka ko bahohotewe n’Amabandi cyangwa se Abajura uko babivuga. Barabatega mu nzira, bakabatera mu ngo bitwaje intwaro “Gakondo”, bakabambura, ugize amahirwe bakamusiga ahumeka kuko hari abo batema haba ku manywa ndetse na n’Ijoro. Abaturage bakomeje gutabaza no gutakambira inzego zitandukanye by’umwihariko iz’umutekano ngo zigire icyo zikora cyangwa se nabo batangire kwirwanaho.

Mu gihe kitageze ku cyumweru kimwe, abantu babiri( abo twabashije kumenya) bamaze kugwa muri ibi bikorwa by’ubugizi bwa nabi bukorwa, haba ku manywa ndetse na n’ijoro. Abamaze gutemwa bo ni benshi kuko nta munsi w’ubusa bwakwira cyangwa ngo bucye hatumvikanye ugutaka kw’Abaturage bahohotewe n’aya mabandi.

Mukanya gashize, ahagana ku I saa kumi mu kagari ka Ruyenzi, umwe muri aba bajura cyangwa amabandi bamuvudukanye, mu guhunga agenda asimbuka ibipangu n’ibyo yari amaze kwiba, arenga imihanda ibiri abari bamukurikiye hasigaye umwe wagendaga avuza induru, bigera aho nawe atakibashije arahagarara.

Kuko uwavudukanaga uyu mujura yari yavugije induru abari ku muhanda uri hafi n’Akagari ka Ruyenzi babonye uyu mujura asimbuka igipangu ahagana kuri Kaburimbo, yikubita mu muhanda n’intwaro ye, bamwe bahunze uwabashije kumufata ni umugabo/sore w’ibigango baragundagurana kuko yari afite icyuma yagwanye nacyo. Inzego zahageze zasabye ko uyu mujura ajyanwa kwa muganga kandi akomerekeye mu gusimbuka ingo z’abaturage, bati” Ubonye iyo nibura tumwihanira tukavuza uwo twakosoye”. Gusa bakomeje guhiga ko aho bucyera baraza kwirwanaho.

Ahagana ku I saa tanu bwo, muri Gihara hari umuturage yatemwe mu mutwe arakomereka. Ibikorwa by’aba bajura bimaze kuba byinshi mu baturage kandi baravuga ko nta gisubizo babona, ari naho bahera batakambira inzego by’umwihariko iz’umutekano zirimo Igisirikare na Polisi.

Bamwe mu banyerondo baganiriye n’intyoza.com batifuje gutangaza amazina yabo, bavuga ko guhangana n’aba bajura bitwaje intaro gakondo bibakomerera kuko usanga bo igikomeye bafite ari inkoni, mu gihe abajura bitwaje imihoro n’ibyuma n’ibindi.

Umwe mu bo umunyamakuru yasanze ku muhanda utamenya uruhande wamubarizamo, yavuze ko uru rugomo no kwiba bigoye gucika kuko abafashwe n’ubundi ntawe ufungwa igihe, ko rero ugiye asiga bagenzi be bakora( biba) abafashwe nabo bakagera aho mugenzi wabo afungiye we basanga ataha cyangwa se yararekuwe.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvere aganira n’umunyamakuru wa intyoza.com kuri iki kibazo cy’ubujura no kwibasira abaturage bagakorerwa urugomo, yavuze ko ubuyobozi buticaye ubusa, ko kandi hari inzego za Polisi n’Abasirikare mu gufasha ko iki kibazo gikemuka. Asaba abaturage kuba maso, kumva ko nabo umutekano ubareba, bagatanga amakuru neza kandi ku gihe.

Ati“ Turimo kugerageza kugira ngo turebe ko twakongeramo imbaraga cyane! Buriya ni irondo rikwiye gukazwa cyane kugira ngo turebe ko ikibazo cyarangira rwose. Dufite n’Abashinzwe umutekano, abasirikare baba barimo. Ariko turimo guhangana nacyo kugira ngo ikibazo kirangire rwose, kandi kirarangira”.

Meya Dr Nahayo Sylvere, akomeza asaba abaturage ko bakwiye kumva ko ikijyanye n’umutekano kireba buri wese, ko atari ibireba gusa Abanyerondo, Abasirikare n’Abapolisi. Abasaba gutangira amakuru ku gihe kugira ngo inzego bireba zitabarire igihe, ariko kandi buri wese akita ku ruhare rwe rurimo gutanga Amafaranga y’irondo.

Inkuru bisa: Kamonyi-Runda: Baratabaza inzego z’umutekano ku bw’amabandi yitwaje intwaro gakondo abugarije

Abamaze guhura n’insanganya muri ubu bugizi bwa nabi, bavuga ko kenshi aba bajura bagenda ari itsinda, bitwaje intwaro gakondo zirimo imihoro n’ibyuma bitandukanye, hakaba n’igihe ngo bamwe usanga bari n’imbwa. Urugo bateye mu ijoro ryashize, umugore nyira rwo yabwiye umunyamakuru ko abaje bari kumwe n’umukobwa/Gore, ariko amahirwe abana bababonye bamaze kwinjira baratabaza, bahita biruka n’uwo w’igitsina gore bari kumwe. Ibintu bidasanzwe kumva igitsina gore mu bufatanye bw’ubujura buteye butyo. Abaturage barasaba gutabarwa byatinda bakirwanaho.

intyoza

Umwanditsi

Learn More →