Nyaruguru: FPR Inkotanyi yizihije isabukuru y’Imyaka 35 bishimira ibikorwaremezo bamaze kugezwaho

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu karere ka Nyaruguru bizihije isabukuru y’imayaka 35 uyu muryango ushinzwe. Muri uyu muhango, banaboneyeho kwishimira ibyo bamaze kugeraho mu iterambere birimo; Imihanda, Amashuri, Ibitaro ndetse n’ibikorwa by’ubuhinzi bwabafashije kutongera gusuhukira ahandi bajya gushaka yo amaramuko.

Ni ibirori byabereye ku kibuga cy’umupira w’amaguru cya Ndago, aho hateraniye abanyamuryango n”inshuti zabo bishimira ibimaze kugerwaho birimo ibikorwaremezo bitandukanye bavuga ko bakesha ubuyobozi bwiza burangajwe imbere ba Parezida Kagame Paul.

Umuyobozi-Chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi muri aka karere, Murwanashyaka Emmanuel yabwiye imbaga y’abanyamuryango ko ibyagezweho bitikoze, ko ahubwo byavuye mu mbaraga zabo nk’Abanyarwanda, ko kandi bakwiye kwibuka aho bavuye bagategura ejo heza hazaza.

Yagize Ati” Turizihiza imyaka 35 Umuryango wacu ubayeho, ariko mwibuke ko mu myaka 28 ishize aka karere nta mihanda myiza kagiraga ariko ubu gafite ibirometero 100 bya kaburimbo ndetse hakaba hateganywa kubaka indi mihanda. Mwibuke ko ahagana mu 1992 aka karere kari gafite amashanyarazi ku kigero cya 1%, ariko ubu tugeze kuri 93% naho amazi twarazamutse kuko turi kuri 72%. Ikindi mu 1994 twagiraga uruganda rumwe rw’icyayi, tugeze kuri 4 kandi hari urundi rurimo kubakwa zikaba 5, ndetse mu buzima twahawe ibitaro byiza bya Munini n’ibigo nderabuzima 16 bifasha kugabanya ingendo zakorwaga, abaturage bacu bajya kwaka serivisi z’ubuvuzi”.

Akomeza avuga ko muri iyi nzira y’iterambere hubatswe umudugudu mwiza wahawe abaturage bari bakennye kurusha abandi. Yongeraho ko mu miyoborere myiza hashyizweho urwego rw’Abunzi hagamijwe kunga abaturage batagombye kugana inkiko, bityo ibibazo bito bigakemurirwa aho kandi abaturage bakabigiramo ijambo.

Umunyamabanga w’Umuryango FPR Inkotanyi ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo, Nshimiyimana Vedaste yasabye abanyamuryango n’inshuti z’umuryango gukomeza kurinda ibyagezweho byose. Avuga kandi ko umuryango ukwiye kubakirwa ku bakiri bato kuko aribo Igihugu gitegurira ibizaza.

Abana bato baragaburiwe ndetse bahabwa Amata.

Yagize Ati” Nkuko bigaragara, aheza h’iki Gihugu cyacu hashingiye ku bakiri bato, bityo rero dutoze abakiri bato nk’urubyiruko rumaze kumenya kwihitiramo kumenya neza umuryango wacu ndetse bazanagira uruhare mu kurinda ibi tumaze kugezwaho. Ibikorwa byose dukora tubikorera abaturage bacu cyane cyane abakiri bato, bakibutswa ko ubu bumwe dufite bwakomotse ku bitangiye igihugu kandi tukabaha n’icyubahiro bakwiye kuko baduhaye umusingi mwiza wo guheraho”.

Ni iki Abanyamuryango bavuga ku byo FPR Inkotanyi yabagejejeho ?

Karegeya Jean Baptiste wo mu murenge wa Munini avuga ko FPR Inkotanyi yabarinze gusuhukira ahandi bajyaga gushakayo amaramuko iyo babaga basumbirijwe no kubura ibibatunga. Ahamya ko ubu bakora neza ibikorwa by’ubuhinzi ndetse bakaba bamaze no kwiteza imbere mu buryo bugaragara kuko bahabwa nkunganire, Gira Inka n’ibindi bitandukanye byatumye ubuzima buhinduka.

Byari ibyishimo mu mihanda.

Uyu muturage, akomeza yemeza ko gahunda nyinshi Leta ibashyiriraho zikwiye kubabera umusemburo w’ibyiza bikwiye kubakirwaho mu gushaka iterambere rirambye kandi rifasha buri wese guhindura ubuzima bukarushaho kuba bwiza.

Mukarurangwa Patricie wo mu murenge wa Cyahinda, avuga ko FPR Inkotanyi yabarindiye ubuzima ibubakira ibitaro ibaha abajyanama b’ubuzima babitaho. Ashimira Perezida wa Repuburika Paul Kagame ko yabahaye umuhanda wa Kaburimbo ndetse n’amashuri atandukanye, abanza n’ayisumbuye y’imyaka 12 (9 & 12 YBE) kandi bakaba bafatira ifunguro ku ishuri bityo nabo bagakora bagamije kwiteza imbere.

Abo kugabirwa baragabiwe.

Minani Serge, avuga ko muri ibi bikorwa bihindura ubuzima urubyiruko rutatanzwe kuko rwahawe amahirwe, aho rugomba kuyakoresha rukiteza imbere. Akomoza ku bandi bishora mu ngeso mbi zirimo no gukoresha ibiyobyabwenge, akibutsa kugaruka mu murongo bakibuka ko aheza h’iki gihugu aribo bahafite mu kiganza cyabo nk’abaragwa b’Igihugu cy’Ejo hazaza.

Muri iyi sabukuru y’umuryango FPR Inkotanyi, imiryango 13 yagabiwe inka muri Gahunda ya Gira Inka Munyarwanda, bahabwa kandi imiti izazivura. Hari kandi indi miryango 10 yahawe ibikoresho by’isuku n’ibiribwa hagamijwe gushyira imbere umuco wo gufashanya no kuremerana bigamije guha buri wese kubaka ubuzima bwiza.

Imiti yo kwita ku nka.
Mu bihe byashize kubona umwumbati nk’uyu i Nyaruguru byari ikizami utatsinda.

Akimana Jean de Dieu

Umwanditsi

Learn More →