• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
16/05/25
Kamonyi-Musambira: Imiryango 33 irimo 10 yabanaga mu makimbirane yasezeranijwe ihitira Mukikiziya
16/05/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Bakurikiranyweho gusambanya abana b’abakobwa barimo uwigaga P5 wabyaye
16/05/25
Kamonyi-Ngamba: Inkotanyi zakuye u Rwanda mu mwijima zizana Umucyo-Visi Meya Uzziel Niyongira
16/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge

Amajyepfo: Abaturage bagiye gufashwa kwivana mu bukene hatagendewe ku byiciro by’Ubudehe

Umwanditsi
March 17, 2023

Hashize igihe hari gahunda zitandukanye zegerezwa abaturage hagamijwe ku bavana mu bukene ariko rimwe na rimwe ugasanga benshi mu bafashwa nta ruhare bagira mu bibakorerwa, aho usanga hari abahora bateze amaso Leta bategereje ubundi bufasha. Mu gukemura iki kibazo mu buryo burambye, hatangijwe gahunda izamufasha kugira uruhare mubimukorerwa hatagendewe ku byiciro by’Ubudehe nk’uko wasangaga bikorwa.

Mu ntara y’amajyepfo, hahurijwe abayobozi bo ku rwego rw’uturere tugize iyi ntara ndetse n’abahagarariye amakoperative n’izindi nzego zifasha abaturage mu kuva mu bukene no kubasobanurira uko bagomba kugira uruhare mu bibakorerwa.

Bamwe mu bayobozi b’Uturere imbere, bakurikiye inama.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (Minaloc), Ingabire Marie Assoumpta avuga ko hari ingamba zashyizweho n’Inama y’Abaminisitiri mu kwezi k’Ugushyingo 2022 zizafasha abaturage kumenya uko baherekezwa bavanwa mu bukene, ko kandi yerekanye uko bigomba gukorwa hagamijwe kubavana mu bukene mu gihe gito.

Yagize Ati” Hari ingamba zashyizweho n’Inama y’Abaminisitiri mu kwezi kwa 11/2022  hagamijwe kuvana abaturage mu bukene ndetse nuko bigomba gukorwa kugirango abantu baherekezwe bavanwe mu bukene byuzuye. Ntabwo hazashingirwa ku byiciro by’ubudehe nk’uko byakoreshejwe mu bihe byashize. Leta yasanze ntacyo ibi byiciro byafashijeho abaturage n’Igihugu”.

Akomeza avuga ko Leta isanzwe ifasha abaturage basaga ibihumbi 400 muri gahunda y’ingoboka n’ubwisungane mu kwivuza (Mituelle de Sante) n’ibindi. Yongeraho ko umuturage yagiye afashwa ariko ntiyabasha kwerekana uruhare rwe mu bimukorerwa, bityo ubu buryo bushya bukazafasha abaturage kubona akazi mu mishinga izajya izanwa ije kubakorerwa ntibitwe abagenerwabikorwa ahubwo bakaba abafatanyabikorwa. Avuga kandi ko nta kimenyane n’itoneshwa bizabamo.

Yagize ati” Nibyo koko hari abaturage basaga ibihumbi 400 bafashwa na Leta biciye muri gahunda zikomatanyije zirimo kubaha amafaranga y’ingoboka no kubishyurira ubwisungane mu kwivuza ku bari mu cyiciro cya 1n’icya 2, ariko ubu tuzafasha abaturage bacu nabo babigiremo uruhare kuko hari imishinga izajya iza mu turere ibahe akazi bakore ariko na Leta ibafashe”. Nta muturage uzongera kwitwa umugenerwabikorwa ahubwo azaba umufatanyabikorwa. Nta marangamutima azazamo cyangwa itoneshwa kuko abakene turabazi kandi n’abazaza nyuma bazajya bamenyekana”.

Umuyobozi wa Koperative y’Abahinzi borozi ba Makera(IABM) ikorera mu karere ka Muhanga, Ntamabyariro Jean D’Amour avuga ko hari gahunda nyinshi zagiye zizanirwa abaturage zikarangira ndetse zikabasiga uko zabasanze kubera kubicunga nabi. Yemeza ko izi ngamba nshya zizanwe zishobora kuzafasha abaturage kubera ko bazakurikiranwa hakarebwa ahari intege nkeya hakitabwaho.

Akomeza avuga ko muri iyi gahunda buri muturage akwiye kwigishwa uburyo bwo kwizigamira no gucunga neza umutungo kugirango ejo atazahura n’ibibazo nyuma y’uko umushinga warangiye.

Mukamfizi Rosalie, avuga ko iyi gahunda ishobora kuzagira icyo ihindura ku mibereho y’abaturage bitewe n’uburyo izakorwa. Gusa, yemeza ko kuba ibyiciro by’ubudehe bitazakoreshwa wenda byazagabanya amarangamutima y’abajyaga bashyira abaturage muri gahunda zimwe na zimwe zibagenerwa. Avuga kandi ko icyiza abona muri iyi gahunda ari uko umuturage azabasha kugira uruhare mu bimukorerwa kandi nawe agakora agamije kugira umusaruro n’iterambere yigiriyemo uruhare.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice avuga ko mu gutoranya abaturage bazafashwa hari amatsinda azahera ku Mudugudu akazaba agizwe n’abanyamadini, inzego z’umutekano n’abaturage ubwabo, ko kandi ibyo bizakorwa neza hirindwa amarangamutima ndetse ibizakorerwa umuturage byose akaba agomba kuzabishyiramo intege hagamijwe kwiteza imbere.

Mu ntara y’Amajyepfo, Ingo ibihumbi 115,479 zirimo abaturage bagera ku bihumbi 445,092 bari mu cyiciro cya 1,  Ingo ibihumbi 208,307 ziri mu cyiciro cya 2 zikaba zigizwe n’abaturage ibihumbi 908,857, mu kiciro cya 3 harimo ingo ibihumbi 304,421 zigizwe n’abaturage Miliyoni 1,352,142, mu gihe ingo 738 zibarizwa mu kiciro cya 4 aho zigizwe n’abaturage ibihumbi 3,528. Iyi ntara, ituwe n’abaturage basaga Miliyoni 2,709,619 babarizwa mu ngo ibihumbi 628,945.

Akimana Jean de Dieu

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5798 Posts

Politiki

4049 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga