Kigali: Hatangijwe icyumweru cyahariwe ibikorwa byo kwizigamira ku bakira bato

Urubyiruko rurasabwa guhindura imyitwarire, rukarenga imbibi zituma rutabasha kwizigamira mu gutegura ubuzima bw’ahazaza. Umuryango mpuzamahanga ufasha urubyiruko mu kwiteza imbere mu miyoborere ishami ry’U Rwanda(AIESEC), bafatanyije n’isoko ry’Imari n’imigabane (Rwanda Stock Exchange, RSE), bibukije abakiri bato kwizigamira bahereye ku mafaranga macye babona bagategura ahazaza habo n’Ababo.

Umuyobozi w’Isoko ry’Imari n’Imigabane mu Rwanda, Rwabukumba Pierre Celestin yabwiye abakiri bato barimo n’Urubyiruko rwiga muri Kaminuza ko nta mafaranga macye abaho kuko uko wizigamiye bituma umugabane wawe wiyongera.

Yagize Ati” Turasaba abakiri bato ko bakwiye kwizigamira mu mafaranga babona make, bakagura imigabane ku isoko ry’Imari n’imigabane kugirango bazabashe kwiteza imbete mu gihe kizaza“.

Rwabukumba, avuga ko ku isoko ry’Imari n’imigabane hari ibigo 10 bigurisha imigane ndetse banafite impapuro mpeshamwenda za Leta y’U Rwanda byose hamwe bifite agaciro ka Miliyari 5. Akomeza yemeza ko aheza h’Igihugu hashingiye ku mafaranga aba yazanywe na ba nyirayo ku isoko ry’Imari n’imigabane agaruka agakorwamo ibikorwa maze nabyo bigatanga akazi ku baturage bakiteza imbere.

Umuyobozi w’umuryango mpuzamahanaga ufasha urubyiruko mu buryo bwo kwiteza imbere mu miyoborere ishami ry’U Rwanda(AIESEC), Niyonzima Emmanuel avuga ko uyu muryango washinzwe ahagana mu 1948 nyuma y’Intambara ya 2 y’Isi yose. Yemeza ko mu rwego rwo kugira ubukungu bukomeye, abakiri bato bakwiye guhaguruka bagakora bakizigamira bagamije gutegura ubuzima bw’Ejo heza habo n’ababo kuko kutizigamira bituma benshi bakomeza kubaho mu bukene.

Ingabire Kevine, avuga ko ubumenyi yahawe bujyanye no kugura imigane afashijwe n’amafaranga ahabwa nk’umunyeshuri yamufasha kwizigama no kubasha gutegura uburyo azakoresha amafaranga ye. Asaba ko ubu bujyanama butakagombye kuza gusa muri iki cyumweru cyahariwe kwizigamira. Agira inama abakiri bato kumva ko amafaranga babona yabafasha kugera kuri byinshi ndetse bagatanga akazi ku bandi.

Elisee Kwitonda, umunyeshuri muri Kaminuza yagize ati” Iyi minsi igiye gukurikiraho ikwiye kutubera umwitangirizwa ugaragaza ko dukwiye kugira umuhamagaro wo kumva ko dukwiye kwizigamira dutegura ejo heza hacu nyuma yo kuva ku ishuri”.

Mu Rwanda, abayobora uyu muryango mpuzamahanaga ufasha urubyiruko mu buryo bwo kwiteza imbere mu miyoborere ishami ry’Urwanda(AIESEC) bavuga ko ibihumbi 600 by’urubyiruko bamaze kugerwaho, aho bamwe bahabwa uburyo bwo kujya kwigira hanze, abandi bagahabwa amahugurwa abongerera ubushobozi bwo guhanga udushya tujyanye n’Ikoranabuhanga. Bemeza ko binyuze muri iyo mikorere yo kuba abakiri bato bakwizigama, bagafashwa kongererwa ubushobozi ndetse bakihangira imirimo, ibyo ngo byabafasha kugira intangiriro nziza y’Ubuzima mbere na nyuma yo kurangiza amashuri.

Akimana Jean de Dieu

Umwanditsi

Learn More →