Muhanga: Imwe mu miryango yavugutiwe umuti ku bana bataga ishuri

Imiryango isaga ibihumbi bitanu yo mu mirenge itanu y’Akarere ka Muhanga itishoboye, imaze gubabwa ubufasha burimo amatungo magufi, ibiryamirwa n’ibiribwa mu rwego rwo gufasha abana kwitabira ishuri no gufasha iyi miryango kubonera abana iby’ibanze mu buzima bwa buri munsi. Benshi guta ishuri byabaye amateka kuko icyo bahungaga kitagihari mu miryango bakomokamo.

Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Icyerecyezo Rwanda, Byiringiro Patrick yabwiye intyoza.com ko nibura mu myaka 5 ishize bamaze kwita ku bana barenga ibihumbi birindwi biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bo mu Mirenge itanu y’Akarere ka Muhanga, aho byarinze abatari bake kuva mu Ishuri.

Imiryango ihabwa ibiribwa.

Yagize Ati” Mu myaka itanu(5) ishize tumaze gufasha abana basaga ibihumbi birindwi (7) kandi turabakurikirana kuva mu mashuri abanza tukabaha ibikoresho by’ishuri, ibyo kurya n’imyambaro bigatuma babana bava mu miryango itishoboye bakomeza kwiga neza batekanye kuko mbere babaga badatuje kubera kutabona ibiribwa bihagije bigatuma bava mu ishuri”.

Akomeza avuga ko muri icyo gikorwa bafatanya n’ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga mu gushaka imiryango ikennye kurusha iyindi, ariko ko nabo bafite umufatanyabikorwa ufasha no kwishyurira abana batsinda neza biga mu bigo bibacumbikira.

Umuyobozi wa Putokaz mu Rwanda, Elisabeth Suzana Kozina, avuga ko iyo umwana yariye neza ku ishuri atsinda neza kandi akabasha kugira ubumenyi bufatika. Avuga kandi ko iyo bafashije imiryango bakomokamo bakayiha ibikenerwa bya buri minsi iyo bavuye ku ishuri babasha kurya ndetse bakagira ubuzima bwiza.

Agira Ati “Abana bakuriweho inzitizi zose zatuma batabasha kwiga bisanzuye. Iyo ubakurikiranye ukabamenyera ifunguro riteguye neza bagira ubumenyi kuko ntabwo baba bafite ibibabuza kugera ku ntego zabo. Byose bimutegurira ejo hazaza heza kandi nubwo umusaruro utahita uboneka nibura uba ubiziko ejo uzaboneka kuko wahamuteguriye hakiri kare”.

Ku ruhande rw’Ishuri ry’Urwunge rw’Amashuri rwa Kivumu riri mu murenge wa Cyeza, Ntigurirwa Placide avuga ko kuva uyu mushinga watangira gufasha imiryango ikomokamo abana bakennye nta mwana ukiva mu ishuri kubera ubushobozi bukeya bw’ababyeyi kuko nta kibazo cy’inzara bahura nacyo, kandi ko ababyeyi babo bahabwa amatungo magufi yo kubafasha kwiteza imbere.

Agira Ati” Kuva twabona uyu mushinga wafashije abana, umubare wabavaga mu ishuri waragabanutse cyane ndetse nk’ubu muri uyu mwaka twagize abana babiri gusa  bataye ishuri, ariko dukurikiranye dusanga byaratewe n’amakimbirane mu miryango yabo, ariko abandi biga neza bahabwa amafunguro ahagije, bigatuma banatisnda. kandi tunagerageza natwe kubaba hafi kugirango turebe niba hari ibindi bibazo byihariye bafite byatuma batabasha kwiga neza”.

Amatungo magufi yorojwe abaturage.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Mugabo Gilbert avuga ko inkunga zihabwa abana n’imiryango itishoboye zatumye umubare w’abataga amashuri ugabanuka cyane kandi n’ibijyanye n’ubuzima bwabo ubona ko bugenda neza cyane. Yibutsa kandi ko abahabwa amatungo magufi bakwiye  kuyikenuza yabanje kororoka kugira ngo igihe ubufasha bahabwa buzaba bwarangiye babashe wifasha ubwabo.

Bamwe mu babyeyi bafite abana bafashwa n’ uyu muryango bavuga ko amatungo magufi bahawe azabafasha kwikenura. Bemeza kandi ko bagiye gukurikirana neza ubuzima bw’abana babo haba ku ishuri no mu rugo bahereye ku nyunganizi bahawe.

Banemeza ko ubukene bwo mu miryango butuma batita ku bana kubera guhora bajya gushaka ibyo kubagaburira, bityo kumenya ko umwana yatsinze neza mu ishuri cyangwa yatsinzwe bikaba inzozi.

Uyu mushinga mu byo ufasha iyi miryango harimo gufasha abana gufatira ifunguro ku mashuri bigaho nta ya ndi mafaranga yakwa ababyeyi, naho imiryango bakomokamo ikaba ihabwa ibiribwa birimo; Imiceri, Ibishyimbo, Ifu y’ibigori(akawunga) hamwe n’ibiryamirwa (Imifariso). Hanatangwa kandi imyenda n’inkweto ku bana.

 Akimana Jean de Dieu

Umwanditsi

Learn More →