Bizimana Sylvere w’Imyaka 63 wari usanzwe ari umuzamu w’ishuri ribanza rya Biti riherereye mu murenge wa Nyamabuye, Akagali ka Remera, Umudugudu wa Biti yasanzwe yapfuye imbere y’Igipangu cyo kwa Nyandwi Evaride kiri hafi y’iri shuri nko muri metero 150. Bikekwa ko yishwe anizwe kuberako nta gikomere agaragazaga k’umubiri.
Uyu Nyakwigendera, yabonywe mu rukerera rw’uyu munsi tariki ya 30 Werurwe 2023. Yabonywe n’uwitwa Florence waruzindutse agiye ku kazi mu Ruhango, ahita atabaza inzego ziratabara .
Mukantwali Vestine, umuturage waganiriye n’umunyamakuru wa intyoza.com, avuga ko bibabaje kubona uyu musaza yicwa. Yibaza impamvu yishwe n’aba bantu bataramenyekana.
Yagize Ati” Birababaje kubona uyu musaza utari ugize icyo yica yicwa pe!. Biradutunguye ariko sinzi impamvu bibaye kuri uyu musaza, gusa turashaka ko bamenyekana bagahanwa kuko byatubabaje”.
Munyentwari Silas, avuga ko muri uyu mudugudu hahora abantu birirwa bagenda ndetse nta kabuza yishwe n’ibisambo. Yongeraho ko hari abantu bitwaza imihoro bakwiye guhigwa bagafatwa kuko bazica n’abandi.
Yagize Ati” Muri uyu Mudugudu tubona abantu bahora bagendagenda ndetse uyu muntu ashobora kuba yishwe n’ibi bisambo kuberako arara izamu. Byashoboka ko yakundaga kubabona kandi dufite abantu bavugwaho kwitwaza imihoro banakwiye gushakishwa bagafatwa bagafungwa kuko nibadafungwa bazica benshi. Turahangayitse”.
Byabagamba Marc usanzwe ukorana n’uyu Nyakwigendera, avuga ko ejo hashize tariki ya 29/3/2023 yageze ku kazi ahagana saa kumi n’imwe z’amanywa (17h00), akahasanga Nyakwigendera Bizimana Sylvere ahari, amusigira imfunguzo amubwira ko agiye kurya. Bongeye kuvugana amubwira ko arimo gusangira n’undi muntu inzoga, ko agiye kuza. Hari nka saa tatu z’ijoro (21:00′) ariko guhera ubwo ntiyongeye kumubona kugeza muri iki gitondo amenya amakuru y’uko yapfuye.
Bamwe mu bo mu muryango we, bavuze ko ahagana saa mbiri z’ijoro aribwo yavuye mu rugo amaze kurya. Basaba ko hakorwa isuzuma hakamenyekana icyaba cyahitanye Nyakwigendera. Bahamya ko ntawe yakuraga, ko yabaniraga benshi kandi neza.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye, Nshimiyimana Jean Claude yahamije aya makuru ndetse yongeraho ko umubiri wa Bizimana Sylvere wajyanywe mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Kabgayi kugirango inzobere z’abaganga babashe gukora isuzuma, hamenyekane icyamwishe habone gukurikiraho imihango yo kumushyingura.
Abaturiye iri shuri, bemeza ko batazi impamvu n’ikishe uyu Nyakwigendera. Gusa na none bavuga ko nta mwaka ushize undi musaza bakoranaga apfuye amarabira, urupfu rutavuzweho rumwe bamwe bavuga ko yishwe arozwe.
Akimana Jean de Dieu