Muhanga-Cyeza: Abagizi ba nabi bishe umugabo urupfu rw’agashinyaguro

Ahagana mu rukerera rw’uyu wa mbere tariki 3 Mata 2023 mu Mudugudu wa Musengo, Akagari ka Kivumu, Umurenge wa Cyeza, Akarere ka Muhanga, umugabo witwa Charles Muhirwe Karoro yasanzwe ku muhanda yishwe n’abagizi ba nabi. Yari mwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Nyagatare, akaba kandi aho yiciwe ari hafi y’aho yari atuye.

Amakuru agera ku intyoza.com ndetse akemezwa n’ubuyobozi bw’ibanze ahasanzwe umurambo w’uyu mugabo, ni uko yasanzwe yishwe. Amakuru aravuga kandi ko basanze yaciwe bimwe mu bice by’umubiri. Byabereye hafi y’urugabano rwa Kamonyi na muhanga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kivumu, Niyonsenga Deogratias yahamirije intyoza.com ko amakuru y’urupfu rw’uyu mugabo ari ukuri, ko basanze yishwe n’abagizi ba nabi. Avuga ko inzego zirimo RIB na Polisi zahageze ngo zikore iperereza.

Amakuru mpamo kuri nyakwigendera ntabwo aratangazwa neza. Imyirondoro twabashije kubona ndetse n’ifoto ni ibyo dukesha uwahaye amakuru intyoza.com asaba ko twakurikirana tukamenya niba koko ibyo ari ukuri.

Amakuru dukesha isoko y’aya makuru.

intyoza

Umwanditsi

Learn More →