• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
28/06/25
Kamonyi: Ingengo y’Imari y’Akarere yiyongereyeho 1,60%
28/06/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside
28/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: OLYMPIC FCA yatsinze FAPA(Abakanyujijeho mu MAVUBI) itwara irushanwa
28/06/25
Umunyamakuru akwiye kwirinda kugaragara nk’umwanzi mu mpande 2 zihanganye-Me Ibambe

Kamonyi-Rugalika/#kwibuka 29: Uwabahaye ubuzima ntabwo yananirwa kubaha inzu-Hon Uwera Kayumba Alice

Umwanditsi
April 13, 2023

Kimwe mu bibazo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi  batishoboye bo mu Murenge wa Rugalika ho mu karere ka Kamonyi bafite ni inzu zo kubamo kuko ubu izisaga 310, zimwe zikeneye gusanwa izindi nazo zikubakwa bushya. Hon Depite Uwera Kayumba Alice wifatanije n’Abanyarugalika kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, yahumurije abafite ikibazo cy’aho bakinga umusaya, abizeza ko ari ikibazo cy’igihe gusa kuko uwabahaye ubuzima akabavana mu menyo y’abagome b’abicanyi atananirwa kububakira.

Mu kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu murenge wa Rugalika, kuri uyu wa 12 Mata 2023 bibutse, bunamira ndetse bashyira indabyo ahari ibyobo 2 byajugunywemo Abatutsi basaga 400 mu kagari ka Nyarubuye ahacukurwaga amabuye y’Urugalika. Abishwe bakuwe ahazwi nko mu Biharabuge no mu misozi itandukanye bicwa urw’agashinyaguro, bamwe bajugunywa mu byobo bakiri bazima.

Abayobozi batandukanye bamanuka berekeza ahari ibyobo byajugunywemo Abatutsi basaga 400.

Nkurunziza Jean de Dieu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugalika, avuga ko kimwe mu bibazo bikomereye abarokotse Jenoside muri uyu murenge ayoboye ari ukuba benshi ntaho kuba( inzu).

Gitifu Nkurunziza Jean de Dieu wa Rugalika.

Gitifu Nkurunziza, avuga ko inzu 272 zikeneye gusanwa, mu gihe izindi zisaga 40 zigomba kubakwa bushya. Izo inyinshi zubatswe na Leta n’imiryango ifasha Leta nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Nyinshi muri izo zubatswe mu 1995, 1996 kuzamura, mu rwego rwo gufasha benshi kubona aho batura.

Abarimo amashami yashibutse ku barokotse Jenoside, bari bitwaje indabyo zo gushyira aho Ababyeyi, inshuti n’Abavandimwe biciwe.

Nyuma y’imyaka hafi 29, nyinshi zarasenyutse bamwe ntaho kuba baracumbikiwe, abandi nabo bariho nabi kuko zarangiritse cyane ku buryo igihe cy’imvura bamwe barazihunga. Izi nzu zagiye zubakwa hutihuti ndetse no mu bikoresho bidakomeye hagamijwe kwihutisha ngo haboneke amacumbi ya benshi bari bayakeneye cyane ko abenshi bari barasenyewe, baratwikiwe inzu mu gihe cya Jenoside.

Hon. Depite Uwera Kayumba Alice intumwa ya rubanda mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda waje kwifatanya n’Abanyarugalika kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko izi nzu inyinshi zubatswe hutihuti kuko zari zikenewe. Avuga kandi ko uretse n’izi zubatswe muri ubwo buryo, ngo imyaka 29 ishize n’uwiyubakiye iye neza abenshi bagiye bazitaho ndetse bakazivugurura ku bafite ubushobozi.

Inzego z’umutekano zitandukanye zifatanije n’abaturage n’abandi bayobozi kunamira Abatutsi bishwe muri Jenoside.

Depite Uwera Kayumba Alice, avuga ko mu by’ukuri inyinshi muri izi nzu nubwo byitwa gusana, asanga inyinshi ari ugukubita zigaherwa hasi zubakwa, ibyo asanga ari nko kubaka bundi bushya. Akaba kandi asanga ari ikibazo cy’gihe gusa kuko mu bikenewe harimo ubushobozi, ko kandi uwatabaye abicwaga akabaha ubuzima, atananirwa kububakira.

Abivuga muri aya magambo ati“ Biragaragara ko hakenewe ingengo y’imari nini. Ugiye gusanira umuntu cyangwa kumwubakira ntabwo wamwubakira nk’imwe yo kwikiza n’ubundi yari yubakiwe”.

Hon. Depite Uwera Kayumba Alice yunamiye anashyira indabyo kuri kimwe mu byobo 2 byajugunywemo Abatutsi basaga 400 i Nyarubuye.

Akomeza ati“ Navuga ko abarokotse Jenoside, tuvuge ab’ino aha muri Rugalika ni bakomere n’izo nzu bazazibona kuko n’ubuzima barabubonye. Uwabahaye ubuzima nti yananirwa no kubaha inzu, ni ikibazo cy’igihe gusa”.

Yaba Depite Uwera Kayumba Alice, yaba Gitifu Nkurunziza Jean de Dieu, bose bahuriza ku guha icyizere uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994. Bavuga ko bashingiye ku mirongo migari y’Igihugu gifite ubuyobozi bwiza, ko niba RPF yaratangiye urugamba rwo kwibohora n’urwo guhagarika Jenoside mu bushobozi buke bwari buhari, ko niba   ibyakorwaga muri icyo gihe byarakunze, ubu hari ubushobozi igihugu kimaze kwiyubaka ataribwo byananirana, ko ahubwo buri wese asabwa imbaraga ze mu kubaka ibyiza kandi bizaramba.

Meya Dr Nahayo Sylvere wa Kamonyi yunamira akanashyira indabyo aha hibukiwe Abatutsi bishwe urw’agashinyaguro.

 

Umukozi wa RIB
Umukozi wa NISS
Gitifu Nkurunziza Jean de Dieu na Mme we.
Abanyamabanga Nshingwabikorwa 3, uwa Musambira, Mugina na Runda nibo batabaye Abanyarugalika.

Aha ni ku kindi cyobo muri bibiri byajugunywemo Abatutsi bishwe bakuwe Biharabuye no mu misozi itandukanye ya Rugalika.

Abavuye kunamira no gushyira indabyo ku byobo byajugunywemo Abatutsi.

Abavuye kunamira no gushyira indabyo ku byobo byajugunywemo Abatutsi, bazamuka berekeza ahateguwe kubera ibiganiro na gahunda zindi zo Kwibuka.
Ibiganiro na gahunda zindi zijyajye no kwibuka, byabereye mu kibuga kigali, ahasanzwe haremera isoko rya Nyarubuye.

Munyaneza Theogene

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5822 Posts

Politiki

4073 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

997 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga