Muhanga-#Kwibuka29: Barasaba ko imwe mu modoka(Bisi) zahoze ari iza ONATRACOM izanwa aho barokokeye ikaba ikimenyetso cy’amateka

Abarokokeye Jenoside yakorewe abatutsi ku ruzi rwa Nyabarongo, barasaba ko imodoka zahoze ari iza ONATRACOM zatwaraga abatutsi bishwe n’abagiye kwicirwa kuri Nyabarongo bakaharohwa ko imwe muri zo yazanwa ikazaba ikimenyetso cy’amateka cyakwigirwaho n’abakiri bato bajijinganya ku mateka y’abatutsi, itotezwa n’iyica rubozo ku bajyanwaga kurohwa muri Nyabarongo.

Mu gusoza icyumweru cyahariwe ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, abarokotse basaba ko imwe mu modoka z’icyahoze ari ONATRACOM zatwaraga abagenzi, ariko zikaza gukoreshwa mu gutunda Abatutsi bajyaga kurohwa ko imwe muri izo ikwiye kuzanwa ikaba ikimenyetso cy’amateka.

Abatutsi bishwe bakajugunywa muri Nyabarongo bunamiwe, hanashyirwa indabyo mu kubaha icyubahiro.

Perezida w’Umuryango uharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside mu karere ka Muhanga, Ingabire Benoit avuga ko iyo bimwe mu bimenyetso byakoreshejwe hicwa abatutsi bigaragara bifasha abavutse nyuma ya Jenoside, bakabyigiraho amateka batamenye kuko ibyo bihe batari bahari.

Aha ni naho ahera avuga ko nk’Abarokotse Jenoside basaba ko imodoka imwe muzatwaye abatutsi zibavana Kabgayi ikwiye kuzanwa ku Cyome aho babiciraga bakarohwa muri Nyabarongo, cyane ko hari izikiriho ibyo birango zinaparitse.

Yagize ati” Dukwiye kugira ibimenyetso byinshi biranga amateka ya Jnoside yakorewe abatutsi kuko hari icyo bivuze ku bato bataramenya neza aya amateka. Bazabaza neza ibyo badasobanukiwe. Ikindi ni uko imodoka zatwaye abavandimwe n’ababyeyi bacu zibavana i Kabgayi dukwiye kuba dufite imwe muri izo yajya yibukirwaho ko yatwaye abatutsi bakicirwa hano kuri Nyabarongo kandi benshi bizabashimisha kuko n’amateka adashobora kwibagirana mu mitima y’abarokotse batwawe nazo, tukanibuka abo zatwaye batagarutse“.

Murorunkwere Judithe, avuga ko benshi mubavamwe i Kabgayi baje kwicirwa kuri Nyabarongo nta n’umwe bigeze bongera kubona. Akomeza avuga ko abatutsi bajyanwaga babanzaga gucuzwa imyenda n’ibindi byose bakabatwara bakabajugunya muri Nyabarongo bajyanwe n’aya mamodoka.

Mushimende Seraphine, watanze ubuhamya avuga ko basaza be na Bisengeneza be baroshywe muri Nyabarongo baziko bagaruka kumutwarana n’umwana we, bahageze ahagararwaho n’uwari umuhishe ntibashobora kumujyana ngo bamurohe. Yemeza ko abatutsi baroshywe muri Nyabarongo bagize inzira ndende yo kubabara kandi bababazwa n’abo bari barakamiye banahana inka n’abageni.

Visi Perezida w’inama njyanama y’akarere ka Muhanga, Nshimiyimana Gilbert avuga ko iki gitekerezo cyatanzwe n’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi baba abari barahungiye i Kabgayi ndetse n’abafite ababo bazwi neza ko batwawe n’amamodoka y’Icyahoze ari ONATRACOM bagiye kubicira kuri Nyabarongo.

Yagize Ati” Tumaze igihe dutumwa n’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi badusaba ko twakora ubuvugizi imodoka zatwaraga abatutsi zibavana i Kabgayi bajya kurohwa muri Nyabarongo ko hakwiye kuvanwamo imwe ikazanwa aha ku Cyome ikaba ikimenyetso ndangamateka cyakwigirwaho n’abato, ndetse n’Abarokotse bakabasha kwibuka ko hari ababo bajyanwe nazo ntibagaruke”.

Akomeza avuga ko iki kibazo hari inzego bireba zirimo Minubumwe zizabyigaho bityo imwe muri izo modoka ikazanwa ikaba ikimenyetso ntashidikanywaho cyajya kivugira amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi yabereye kuri Nyabarongo yatwaye benshi barimo abazwi n’abataramenyekana kugeza none.

Depite mu nteko Ishingamategeko y’U Rwanda, Barthremy Kalinijabo wari umushyitsi mukuru yasabye abaturage baturiye ibice bihanamiye umugenzi wa Nyabarongo ndetse n’abatuye ahandi ko bakwiye gutanga amakuru y’ahakiri imibiri y’abatutsi bishwe muri Jenoside, igashakishwa igashyingurwa mu cyubahiro. Yongeraho ko bikigoranye ko abajugunywe muri Nyabarongo bashakishwa bakabonwa. Gusa na none, yemeza ko abagoreka amateka babikomora ku kuba ibimenyetso biyagaragaza bikiri bicye, bityo n’abayagoreka bakabona icyuho buririraho.

Imwe muri Bisi zahoze ari iza ONATRACOM basaba ko ikwiye kuzanwa aho; Ababyeyi, Inshuti n’Abavandimwe biciwe bakarohwa, ikaba ikimenyetso cy’amateka.

Abasaba ko imwe muri izi modoka( Bisi) z’icyahoze ari ONATRACOM izanwa nk’ikimenyetso cy’amateka y’inzira y’Umusaraba ku Ababyeyi, Abavandimwe, inshuti bishwe urw’agashinyaguro batwawe nazo, bahamya ko icyo nacyo ari ikimenyetso mu bindi kandi kidakwiye kwirengagizwa kuko gisobanuye byinshi kuri aya mateka ashaririye akwiye kwibukwa, akigishwa ndetse akabera benshi isomo ku byabaye.

Akimana Jean de Dieu

Umwanditsi

Learn More →