Kamonyi-Gacurabwenge: Ikamyo ya HOWO( HOHO) itwaye ubuzima bw’umunyegare wari uvuye mu butumwa bw’akazi

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 16 Mata 2023, ahagana ku i saa kumi n’ebyiri(18h00) mu Mudugudu wa Mushimba ahazwi nka Kariyeri urenze gato ahazwi nko ku Bakoreya mu kagari ka Kigembe, Umurenge wa Gacurabwenge, ikamyo yo mu bwoko bwa HOWO benshi bazi nka HOHO ifite ibiyiranga( Pulake) RAE 333X, igonze umunyegare ahita apfa.

Umunyegare ugonzwe n’iyi kamyo ni uwitwa Hakizimana Inosenti wari ukiri ingaragu nkuko abamuzi babibwiye intyoza.com. Yakoreraga umucuruzi witwa Nshimiyimana Jacques ukorera mu isantere y’ubucuruzi ya Rugobagoba ari nawe wari wamutumye.

Aho abantu bahagaze ni mu gice cy’umuhanda uzamuka werekeza Rugobagoba, aho HOHO yasanze uwo yagonze.

Umukoresha wa Nyakwigendera, yabwiye intyoza ati“ Uriya mwana yari umwana unkorera, nari namutumye kuko njye ndacuruza. Yari ajyanye imari ku bacuruzi harimo; Isukari, umuceri….,ubwo rero yari avuyeyo arimo kuza azamuka( yerekeza mu isantere). Abari bahari bambwiye ko yazamukaga imodoka imanuka, iradepansa( ica ku modoka zari imbere yayo), mu ikorosi, imusanga aho yari ari iramukubita bahita bampamagara vubavuba mpita mpagera nsanga yapfuye byarangiye, kuko ni HOHO yahise imumena umutwe nyine…”.

Aho Nyakwigendera yaguye.

Kuraningoga Callixte, Se wabo wa nyakwigendera, bose bakaba baturuka mu karere ka Ngororero, aho bamaze imyaka 3 muri Kamonyi, avuga ko bamuhamagaye impanuka ikiba, yihutira kuhagera ngo arebe ibyabaye ariko asanga byarangiye, Hakizimana Nosenti yapfuye.

Mu kababaro kenshi, avuga ko nyakwigendera baherukaga kuvugana mu masaha ya mugitondo, ko kandi yari umusore witonda, w’umwizerwa watumwaga agatumika kugera n’aho yajyanaga ibicuruzwa akagarura amafaranga cyangwa akayajyana aho atumwe.

HOWO yamugonze, ntabwo yatinze mu muhanda kugira ngo urujya n’uruza ku modoka rwari rwahagaze rukomeze.

Ababonye iyi mpanuka barimo Twagiriyaremye Joseph, yabwiye intyoza.com ko ibi byago byatewe n’umushoferi w’iyi kamyo ya HOWO(HOHO) wagendaga yiruka cyane kandi aca ku modoka ahantu hari ikorosi, agata umukono we aribwo yasangaga uyu munyegare mu gice cy’umuhanda uzamuka ugana Nkoto ahita amugonga arapfa.

Umutandiboyi wa HOHO nawe ntiyoroheye ab’intege nke bahageze mbere barimo umunyegare waje abaza uburyo bagonze mugenzi we bamusanze mu mukono we. Uyu Tandiboyi yamubwiye ko ajya kubaza shoferi wari wagiye, anahita amushota umugeri arabandagara, ahagurutse ngo abaze amwongera undi yitura hasi abari hafi barakiza.

Barimo baterura umurambo bari bamaze kuzingira muri shitingi, bashyira mu modoka y’akarere.

Nkurunziza Jean de Dieu wari aho impanuka yabereye akaba ari n’umwe mu bihutiye gutabara Tandiboyi n’umunyegare wakubitwaga ngo hato abaturage bativanga bashaka kwihorera bikaba ibibazo, avuga ko nawe uyu Tandiboyi yahise amukubita ingumi mu misaya, abaturage na Polisi bahita baza urugamba rwari rugiye kuba rurahagarara.

Umurambo wa Nyakwigendera watwawe n’imodoka y’Akarere ka Kamonyi ku i saa moya irengeho iminota, aho nyuma yo koroswa igitenge iyi modoka yagiye kuzana shitingi mu isantere bamushyiramo, baterura bashyira mu modoka yahise itwara umurambo. Ni mu gihe kandi shoferi wari wahunze yahamagawe na tandiboyi, aje ahita afatwa na Polisi.

intyoza

Umwanditsi

Learn More →