Nyaruguru: Umwana w’uwarokotse Jenoside yatowe mu mugezi yaciwe umutwe

Umuryango wa Muragizi Vincent bakunze kwita Sebukayire hamwe n’umugore we Mukankaka Anastasie barokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda batuye mu karere ka Nyaruguru, Umurenge wa Kibeho, Akagari ka Mbasa, Umudugudu wa Migina, bari mu marira n’agahinda nyuma y’uko umwana wabo witwa Nkurunziza Emmanuel abonywe n’abasoromyi b’icyayi k’Umugezi w’Akavuguto mu mirima y’icyayi yaciwe umutwe anaziritse amaguru.

Amakuru y’urupfu rwa Nkurunziza Emmanuel yamenyekanye ku wa mbere tariki ya 10 Mata 2023 abonywe n’abasoromyi b’icyayi bari bagiye mu kazi. Uyu Nyakwigendera, yari amaze icyumweru abo mu muryango we batazi iyo ari, bamutegereje kuko yabuze ku itariki ya 3 Mata 2023. Bavuga ko bakimara kumubura bamenyesheje inzego zirimo Polisi n’urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha-RIB kuri sitasiyo ya Kibeho.

Umusaza Muragizi, ari n’agahinda kenshi ko kubura umwana we.

Muragizi Vincent unzwi nka Sebukayire akaba umubyeyi wa Nyakwigendera Nkurunziza, avuga ko bimubabaje bitewe n’Igihe bibereye. Avuga ko byongeye kumwibutsa amateka yanyuzemo ya Jenoside yakorewe Abatutsi, agasaba ko ababikoze bakurikiranwa bakabiryozwa, agahabwa ubutabera.

Yagize Ati” Birababaje kuko urupfu rw’umwana wanjye ruhuriranye n’igihe nibuka abana 4 n’umugore wanjye bishwe muri Jenoside, none mu gihe ntari nanibagirwa ibyambayeho muri Jenoside n’undi bamutemaguye gutya!? Birushijeho kunyereka ko nanjye banyica. Ndifuza ko uwabikoze nawe yagira agahinda nk’ako mfite, akabiryozwa nkabona ubutabera bw’umwana wanjye”.

Mukankaka Anasthasie, nyina wa Nyakwigendera akaba umugore wa Muragizi avuga ko umwana we yagambaniwe kuko hari abatamukundaga bahoraga bifuza ko yapfa ndetse bakabivuga ku mugaragaro. Yemeza ko ukwiciye umwana nawe atagusiga kuko aba afite ubushobozi bwo kukwica.

Akomeza avuga ko bibabaje kubona umwana utagiraga uwo abangamira afatwa nk’itungo agatemagurwa, akicwa urupfu rubi rwakwibutsa uwariwe wese urupfu rw’Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda. Akomeza yibaza impamvu bihuriranye n’uku kwezi kwa Mata n’ubundi gusanzwe kutoroshye mu mateka y’umuryango wabo kubera amateka mabi yo kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Twabajije Twagirayezu Joseph, umukwe w’uyu muryango kuko yashakanye na mushiki wa nyakwigendera, avuga ko mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, bene izi mpfu zitakwiye kugaragara kuko zikura umutima abarokotse bigatuma bagira ubwoba n’impungenge ku mutekano wabo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibeho, Nkurunziza Aphrodice ku murongo wa Telefoni yemeje amakuru y’urupfu rwa Nkurunziza, ahamya ko yabonetse yatemwe ijosi ndetse anahambiriye amaguru, aho yabonywe mu gishanga cy’akavuguto gihingwamo icyayi akabonwa n’abasaruzi bacyo.

Uyu Gitifu, yemeje kandi ko abantu babiri mu bakekwa batawe muri yombi bakaba c uru rupfu ndetse hakaba n’abandi bagikomeje gushakishwa.

Umurambo wa Nyakwigendera wabonywe muri iki gishanga cy’umugezi w’Akavuguto, abonwa n’abahinzi b’icyayi bajyaga mu kazi.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha-RIB, Dr Murangira B Thierry twamuvugishije kuri telefoni ngendanwa atubwira ko agiye kudushakira amakuru twari dukeneye, ariko inshuro twagerageje kongera kumuhamagara ntabwo yabonetse. Igihe RIB yagira icyo itangaza tuzakibamenyesha.

Mu makuru yandi twabashije kumenya kuri iki kibazo, ni uko Dosiye y’abakekwaho uru rupfu rwa Nkurunziza Emmanuel, RIB yamaze kuyishyikiriza urwego rw’Ubushinjacyaha bwa Nyamagabe kugirango abafashwe bakekwaho iki cyaha cyo kwica ndetse n’abandi bavugwamo bakurikiranwe n’ubutabera.

Akimana Jean de Dieu

Umwanditsi

Learn More →