Kamonyi-Nyarubaka/Kwibuka29: Hagarutswe kuri Mukangango n’umuhungu we bagize uruhare mu iyicwa ry’abana b’abahungu basaga 100

Mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, by’umwihariko mu Murenge wa Nyarubaka, kuri uyu wa 28 Mata 2023 hagarutswe ku bugome ndengakamere bw’Interahamwe y’umugore witwa Mukangango n’umuhungu we bari kuri bariyeri, aho muri Jenoside bamburaga abana imyenda bagamije kureba igitsina. Abo basanze ari abahungu bakicwa bakubiswe ku giti, bagasaba ababyeyi babo kubahamba harimo n’abagihumeka.

Buregeya Theoneste warokokeye kuri iki giti cyitiriwe Mukangango n’umuhungu we, avuga ko mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi yari afite imyaka 14, ko kandi mu gihe cyo guhunga bari bazi ko abana b’abahungu bahigwa kurusha abandi. Avuga ko Mama we yahisemo kumwambika imyenda y’abakobwa, ibyo avuga ko byaje ku muhira arokoka amashagaga ya Mukangango wari uyoboye interahamwe n’umuhungu we yajyanaga kuri Bariyeri akamuha urugero rwo kumaraho abatutsi bahungaga berekeza i Kabgayi.

Yagize Ati” Njyewe muri Jenoside narimfite imyaka 14. Tujya guhunga umubyeyi umbyara ariwe mama yari azi neza ko ntaho nagera kubera ko abana b’abahungu hano bahigwaga cyane, ariko mama wanjye yigiriye inama yo kunshakira ikanzu yo kwambara. Duhunga, twaje gusanga umugore witwa Mukangango n’umuhungu we bari kuri bariyeri n’izindi nterahamwe akabaha urugero rwo kumaraho Abatutsi”.

Mukamurenzi Beatrice, Umubyeyi waburiye abana be ku cyobo cyajugunywagamo abana b’abahungu b’abatutsi babaga bambuwe ababyeyi, bakicirwa ku giti cyari giteyemo imisumari, agira ati” Njyewe naburiye abana banjye kuri kiriya cyobo. Abana bacu b’abahungu bajugunywemo nyuma yo kwicwa bakubitwa ku giti cyari giteyemo imisumari, bakatwambura abana bacu bakicwa urupfu rubi batazi aho biva n’aho bijya, bakajya bavuga ko batazongera kuba abatutsi, abandi bakavuga ko barimo gutokorwa. Twabonye umugore w’Inyamaswa witwa Mukangango watwiciye abana izuba riva kubera amatwara mabi y’ubuhezanguni yari agamije amoko n’irondamoko”.

Uwimana Apolonariya, avuva ko ahunga yahageranye n’abana be bane, ageze kuri iki giti kiciweho abana, barabica ndetse bakabasaba kubihambira. Ahamya ko byari umubabaro urenze kubona wicirwa abana, hari abagisamba, imiborogo…, ababyeyi bamwe bananirwaga kwihagararaho no kubyakira. Gusa ngo nta mahitamo yandi bari bafite kuko atari bo bahamagaye Jenoside ngo ize ibakoremo. Cyakora na none ahamya ko nubwo ibyo byabaye, bizeye ko hari abamaze kwiyakira, bakomeye kandi bimitse “Ubunyarwanda”.

Perezida w’umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside-IBUKA mu karere ka Kamonyi, Benedata Zacharie avuga ko nta rugero rwiza rwafatirwa kuri Mukangango wagize uruhare mu kwica abana bato b’Abatutsi, bamwe muri bo abajishuye kuri ba nyina akareba niba ari abakobwa cyangwa abahungu, akabaha interahamwe n’umuhungu we bafatanyaga gucagura abahungu bakicwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr. Nahayo Sylvere avuga ko nyuma y’amateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ubu Igihugu kigeze aheza kandi nta wundi  mugore umeze nka Mukangango uzongera kubaho, ujishura abana ku babyeyi babo agamije kubambura ubuzima akoresheje urwango n’amoko.

Akomeza asaba abagifite amakuru y’ahajugunywe imibiri y’ abatutsi bishwe, baba abakuru n’abana kuyatanga bagashyingurwa mu cyubahiro. Yibutsa kandi abahisha amakuru ko ntacyo byabamarira, ko ahubwo bakwiye kuyatanga bashaka ntibigaragaze kuko igikenewe cyane ari amakuru nyayo yatuma hamenyekana ukuri ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Kugeza ubu ntabwo haramenyekana umubare nyawo w’abana b’abahungu biciwe kuri iki giti, ariko Mukangango wicaga abana b’abatutsi yarapfuye, umuhungu we ntazwi aho yapfiriye. Gusa kugeza ubu ikimenyetso cy’amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi aha hantu nta mazina y’abahiciwe arahandikwa. Biteganijwe ko abafite abana babo biciwe kuri iki giti bazatanga amazina y’abahaguye bakandikwa ku kimenyetso cy’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka w’1994. Usibye abahunze bakagera i Kabgayi, hari benshi banyuze inzira z’icyaro batabashije kugera i Kabgayi kubera bariyeri z’interahamwe zabaga zitegererejweho abatutsi ngo bicwe.

Gitifu wa Nyarubaka.

 

Ahicirwaga abana b’abatutsi b’abahungu. Hiciwe abasaga 100.

Akimana Jean de Dieu

Umwanditsi

Learn More →