Ruhango: Barasaba Miliyari 1 yo kubaka inzu yashyirwamo amateka ya Jenoside

Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi bakomoka mu gice cy’Amayaga mu yahoze ari Komini Ntongwe n’izindi Komini zari ziyikikije( ubu ni Ruhango), barasaba inzego bireba kubafasha kubona inzu yashyirwamo amateka ya Jenoside yajya yifashishwa mu kwigisha abakiri bato bakamenya neza amateka yakomotse ku rwango rwatewe n’abakoroni baciyemo abanyarwanda ibice bashingiye ku moko.

Ibijyanye n’ubushobozi bukenewe mu kubaka igice kizashyirwamo ibimenyetso by’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri iki gice cy’amayaga, byagarutsweho ubwo abaturage n’ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango bibukaga ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu gice cy’amayaga, ahahoze ari komine Ntongwe.

Imibiri 40 y’abatutsi bishwe muri Jenoside niyo yashyinguwe mu cyubahiro mu rwibutso. Harimo 10 yabonetse ndetse na 30 yimuwe ikuwe mu mva zitandukanye.

Abarokotse Jenoside ndetse n’ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango bongeye gusaba abayobozi bakuru baje kubafata mu mugongo mu guha agaciro no kwibuka ababo ko babakorera ubuvugizi hakaboneka amafaranga yo kubaka inzu y’amateka yajya yigishirizwamo abato iby’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Umuyobozi w’Umuryango w’Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi-Ibuka bakomoka mu Mayaga(Ruhango), Munyurangabo Evode yabwiye imbaga y’abaje kwibuka ababo bashyinguye muri uru rwibutso rw’akarere ka Ruhango ko rufite imva ebyiri zicunzwe neza kuva muri 2014. Avuga ko ikindi gice kigenewe gushyirwamo Amateka ya Jenoside hakenewe ubushobozi bw’amafaranga, ko mu gihe abonetse iki gice cyakubakwa kikajya kigirwamo n’abato amateka ya Jenoside.

Yagize Ati” Kuva mu mwaka w’1994 ababyeyi bacu n’abavandimwe bamaze kwicwa urupfu rubi rukomoka ku macakubiri yatewe n’abakoroni, aha twicaye ni iwacu kuko hari ababyeyi bacu. Kuva 2014 nibwo abacu bazanywe hano. Uru rwibutso rugizwe n’ibice bibiri birimo imva ebyiri ariko ikindi gice kibura n’igice cyagenewe gushyirwamo amateka y’ababyeyi bacu. Ntabwo turabona iki gice kubera ko ubushobozi butaraboneka, ariko mudufashije byashoboka kuko byatuma abana bacu bamenya amateka y’abo bakomokaho ndetse n’abandi bakamenya ibibi byabaye ku batutsi mu Rwanda”.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens yabwiye abaje kwibuka, by’umwihariko abarokotse Jenoside ko bashimirwa uruhare bagira harimo no gutanga imbabazi ku babiciye. Yongeraho ko kubijyanye n’ inyigo y’Ibanze mu kubaka iyi nzu yashyirwamo ibimenyetso by’amateka yakozwe ikagaragaza ko hakenewe Miliyari imwe y’Amafaranga y’ U Rwanda.

Yagize Ati” Turashimira abarokotse Jenoside kuko hari ibyo bamaze kurenga birimo agahinda kandi mugatanga imbabazi kubabiciye batigeze banazibasaba. Ikijyanye n’inzu y’Amateka twari twatangiye gukora inyigo ndetse irarangira. Twasanze ihagaze Miliyari 1y’amafaranga y’U Rwanda kugirango ibashe kubakwa kandi ishyirwemo ibikenewe byose harimo ibimenyetso bigaragaza amateka yihariye y’abatutsi biciwe aha”. Akomeza avuga ko ikibazo gisigaye ari ukubona ubushobozi, ari nayo mpamvu hakenewe ubufasha ngo bikorwe.

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, umutwe w’Abadepite Mukabalisa Donathile yijeje abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi bakomoka mu Mayaga ko ikibazo bagaragaza cyo kutagira inyubako yashyirwamo amateka ya Jenoside gikomeje kwigwaho, abasaba gukomeza gutwaza gitwari no kwihangana kandi abakiri bato bagafashwa kwigishwa neza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Akomeza yibutsa urubyiruko rukoresha imbuga nkoranyambaga gushyira imbaraga mu kwamagana abarushuka bagamije guhindura amateka babizeza ibidashoboka. Yabasabye gushishikarira kumenya neza amateka ahamye y’abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda kandi bagafata iya mbere mu kubeshyuza abagihembera amacakubiri bakoresheje izi mbuga. Yabibukije ko bafite ubushobozi bwo kubavuguruza mu gihe bafite ubumenyi buhagije kuri aya mateka.

Urwibutso rwa Kinazi rushyinguyemo imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi 63, 255 mu mva ebyiri nk’igice kimwe kigize uru rwibutso. Basaba ko haboneka igice cyashyirwamo amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ari naho basaba ko cyabonerwa ubushobozi bwo kucyubaka.

Akimana Jean de Dieu

Umwanditsi

Learn More →