Muhanga: Musenyeri Mbonyintege yasabye abakozi gushyira umutima ku kazi kuruta terefone

Musenyeri wa Diyosezi ya Kabgayi, Nyiricyubahiro Samaragide Mbonyintege( yamaze kujya mu kiruhuko cy’izabukuru) yasabye abakozi bakora mu bigo bishamikiye kuri iyi Diyoseze ko bakwiye gutekereza cyane ku kazi bakora bakirinda gutekereza umushahara cyane, bakirinda ibirangaza birimo Terefone kuko yangiza akazi bigatuma umusaruro batanga ushobora kuba nkene. Yabigarutseho kuri uyu wa 01 Gicurasi 2023, ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’umurimo muri Diyoseze ya Kabgayi, ahahurijwe ibigo biyishamikiyeho birimo n’ibikora ubucuruzi.

Musenyeri Samaragide yagize ati” Nibyo muri abakozi!, niyo mwaba mukora imirimo iciriritse ariko turabasaba ko mwagira umuhate mu byo mukora. Mukwiye kwirinda ibyatuma mudatanga umusaruro ukwiye kuko ikoranabuhanga riri muri Telefoni zigendanwa zishobora gutuma mutagera ku ntego zanyu mu gutanga umusaruro ukwiye”.

Akomeza asaba abakozi ko badakwiye gutekereza cyane ku mushahara, ahubwo ko bakwiye gukora cyane, bityo ibijyanye n’umushahara bikazakorwaho ari uko babanje gutanga ibyo basabwa byose mu kazi.

Mwizere Jean Eudes, umukozi wa Kaminuza Gatorika ya Kabgayi (ICK) yagize ati” Umurimo mwiza uhesha nyirawo icyubahiro iyo wakozwe neza kandi ukagera ku ntego zawe. Mu myaka maze nkorana na Diyosezi ya Kabgayi nta mukozi nigeze numva avuga ko ibyo akora bitamuteje imbere, ariko yaba imishahara ndetse n’ibijyana nawo nta gihe buri wese atabitekereza. Twizeye ko n’ikibazo cyavuka kivuye ku mishahara mito cyakemurwa”.

Uwihoreye Pascasie, avuga ko umurimo ukozwe neza uteza imbere abawukora n’imiryango yabo aho kuba bya bindi byo gukora usa n’uwikiza umukoresha. Ashimangira ko iyo wakoze neza ubona igihembo nyacyo.

Akomeza avuga ko Umurimo ukozwe neza utuma uwukoze abona amafaranga akiteza imbere kandi n’ikigo akorera kigatera imbere, bitari bimwe byo ku wukora usa n’uwikiza aka ya mvugo igira iti; “umbeshya ko umpemba na njye nkakubeshya ko nakoze”.

Munyankindi Theogene yabwiye umunyamakuru ko bidakwiye guhugira mu matelefoni kuko iyo uyigiyeho bituma akazi kawe utagakora neza, bityo n’umusaruro ukaba nkene. Avuga ko imikorere nk’iyo yatuma umukoresha akwirukana. Akomeza asaba ko urebye aho ibihe bigeze, ukareba hanze ku isoko, asanga umushahara ukwiye kongerwa bikajyanishwa n’ibihe kuko hari abakozi bagihembwa amafaranga macye.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Bizimana Eric avuga ko umurimo wose uteza imbere uwukora. Asaba abakozi bakora mu bigo bya Diyoseze gukorera ku ntego. Yemeza ko Diyosezi Kabgayi igira uruhare mu iterambere ry’abatuye muri uyu mujyi umunsi ku munsi kandi uruhare rwayo rukaba rugaragarira abahagenda urebye ibikorwa biri muri uyu mujyi.

Akimana Jean de Dieu

Umwanditsi

Learn More →