Ruhango: Ibuka irasaba ko hashyirwaho icyumba cy’umukara cyafungirwamo amazina y’interahamwe

Umuyobozi mu muryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside mu Rwanda-Ibuka ku rwego rw’Igihugu, Kabandana Callixte arasaba ko hashyirwaho icyumba cy’umukara cyafungirwamo amazina y’interahamwe n’abandi bagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda. Ahamya ko aya yajya yerekwa abakiri bato ndetse n’abandi basura inzibutso bakamenya umwihariko wa Jenoside yakorewe abatutsi mu gace runaka n’abayikoze.

Uyu muyobozi, ibi yabigarutseho ubwo hibukwaga ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko mu gice cy’amayaga ahahoze ari muri Komine Ntongwe, aho mu 1994 abatutsi bishwe bashutswe na Burugumesitiri Kagabo Charles wabijeje ko bagomba kujya kuri sous Perefegitura ya Ruhango bavuye kuri Komini Ntongwe, bakaza gutegwa igico mu gishanga cya Nyamukumba bakicwa n’Interahamwe ndetse n’Impunzi z’Abarundi bari barahungiye mu Rwanda mu mwaka w’1993, aho baje kwica abatutsi mu mwaka w’1994 ndetse bamwe muri bo bakanotsa imitima y’abatutsi bakayirya.

Imibiri 40 y’abatutsi bishwe muri Jenoside niyo yashyinguwe mu cyubahiro mu rwibutso.

Kabandana Ati” Hano mu Mayaga habaye ubwicanyi ndengakamere muri Jenoside yakorewe Abatutsi kandi ababugizemo uruhare barakidegembya kuko bataraboneka. Twavuga nk’Interahamwe yitwa Nsabimana Jacques wari warateye intebe ku cyobo cyajugunywamo abatutsi ku Rutabo, wari warahawe izina bitewe n’intebe yicaragaho yiswe”Intebe ya Pilato“. Burugumesitiri Kagabo Charles ndetse n’abarundi bari hano barahunze iwabo barakidegembya ntabwo barafatwa. Turasaba ko hashyirwaho icyumba cyajya gifungirwamo amazina y’abakoze Jenoside, abagana urwibutso bakabona amateka n’imibiri ndetse hakabaho n’igice kigaragaza abakoze Jenoside yakorewe abatutsi hano mu Mayaga”.

Umuyobozi w’Umuryango w’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu gice cy’Amayaga(AGSF: Amayaga Genoside Survivors Fondation), Munyurangabo Evode avuga ko hari benshi mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu gice cy’Amayaga harimo abarundi bari impunzi bikigoranye kubaryoza ibyaha bakoze.

Yagize Ati” Turacyafite benshi mu bagize uruhare rugaragara mu kurimbura Abatutsi muri iki gice cy’amayaga harimo n’Impunzi z’Abarundi zari zarahungiye iwacu hano, hakiyongeraho uwari Burugumesitiri wayoboraga Komini Ntongwe, Kagabo Charles na Nsabimana witwaga Pilato wari ufite intebe ku cyobo cyajugunywagamo abatutsi nyuma yo kubica ahazwi nko ku Rutabo.

Yongeraho ko iki gice cy’icyumba cy’umukara gishyizwemo cyatuma abagize uruhare muri Jenoside batarafatwa bandikwa ahantu ndetse n’abahamijwe uruhare bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi bakagaragazwa, abato bakamenya neza uko Jenoside yateguye n’abayikoze bakicisha abo bari baturanye barabyariranye abana mu Butisimu,  baranahanye Inka bakamirana amata.

Munyaneza Didace, yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko nibaramuka bubatse urwibutso rugaragaza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Mayaga, hakwiye no gushyirwamo igice kizagaragaza amazina y’interahamwe zishe abatutsi mu Mayaga, baba abahamijwe ibyaha n’abandi bagishakishwa, bityo abazajya bagana uru rwibutso ntibabone gusa amateka y’igice cy’uko abatutsi bishwe, ahubwo hakagaragazwa n’abagize uruhare mukubica.

Mushonganono Elisabeth, avuga ko amateka yo ku Mayaga akwiye kwigishwa abakiri bato bakamenya ubukana bwakoranywe Jenoside mu Rwanda. Ati“ Nanjye ndemeza ko dukwiye kugira igice cyagaragaramo amazina y’abagize uruhare mu kwica abatutsi mu cyahoze ari Komini Ntongwe n’abandi bari bahungiye hano bavuye mu zindi Komini zari ziyikikije kuko twebwe turimo gukura ariko abakiri bato bamenya aya mateka yanyujijwemo abanyarwanda bazize urwango rwigishijwe igihe kirekire, rwanagejeje igihugu cyose muri Jenoside yatumye abatutsi basaga Miliyoni 1 bicwa”.

Abagize AGSF baracyasaba abazi amakuru y’ahajugunwe abatutsi nyuma yo kubica ko bakomeza kuyatanga ndetse kuri iyi nshuro ya 29 hibukwa abatutsi bishwe muri Jenoside hashyinguwe imibiri y’Abatutsi 40 harimo 10 yabonetse naho 30 yimuwe aho yari ishyinguye hatandukanye mu mirenge ya Kinazi na Ntongwe ijyanwa mu rwibutso rw’Akarere ka Ruhango ruherereye mu murenge wa Kinazi.

Akimana Jean de Dieu

Umwanditsi

Learn More →