Hamenyekanye itariki yo guha Musenyeri Ntivuguruzwa Balthazar inkoni y’ubushumba

Nkuko bigaragara ku rukuta rw’Urubuga Nkoranyambaga-Twitter rw’Ikinyamakuru cyegemiye kuri Kiriziya Gatolika y’U Rwanda, Kinyamateka, kiratangaza ko Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa, uherutse kugenwa na Papa Francis kuba umwepisikopi wa Diyoseze ya Kabgayi azahabwa Inkoni y’ubushumba tariki 17 Kamena 2023, i Kabgayi.

Ibi bije nyuma y’aho ubutumwa bwa Papa Francis busesekaye mu Rwanda tariki ya 2 Gicurasi 2023 saa sita z’amanywa yuzuye, butorera Musenyeri Ntivuguruzwa kuba umwepisikopi wa Kabgayi agasimbura Musenyeri Smaragde Mbonyintege warumaze imyaka 3 asabye kujya mu kiruhuko cy’Izabukuru.

Balthazar Ntivuguruzwa, asimbuye Mbonyintege.

Musenyeri Ntivuguruzwa, agiye kuba Musenyeri wa 7 ugiye kuyobora iyi Diyosezi. Akomoka mu murenge wa Shyogwe mu karere ka Muhanga mu ntara y’Amajyepfo. Iyi  Diyosezi ya Kabgayi ifite abakirisitu babarirwa mu 702 255 nkuko bigaragazwa n’ubushakashatsi bwa 2021 bakaba bangana na 64%.

Nkuko bigaragazwa n’urubuga rwa Wikipedia, Nyiricyubahiro Musenyeri Smaragde Mbonyintege wayoboraga iyi Diyosezi, yavutse tariki ya 2 Gashyantare 1948 mu cyahoze ari Komini Rutobwe muri Perefegitura ya Gitarama, ubu ni mu Karere ka Kamonyi ho mu murenge wa Kayumbu. Yatowe na Papa Benedicto wa XVI tariki ya 22 Mutarama 2006, aza guhabwa inkoni y’ubushumba muri Werurwe 2006. Asoje imirimo ye agiye mu kiruhuko cy’ izabukuru 2023. Yari afite intego igira iti”Lumen christ Spes mea” bivuze ” Urumuri rwa Kirisitu, ibyiringiro byanjye  “.

Musenyeri Samaragide ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru.

Ahabwa kuba Umwepisikopi, yasimbuye Musenyeri Anastase Mutabazi wabaye Musenyeri wa Diyosezi ya Kabgayi, atowe na Papa Yohani Paul II tariki ya 25 Weurwe 1996 kugeza 2006. Bivugwa ko yagize uruhare mu gushinga Kaminuza Gatolika ya Kabgayi (ICK) ndetse na Radio Maria Rwanda yashinzwe mu mwaka wa 2004.

Diyosezi ya Kabgayi, yabayeho muri Mata 1922 ibyawe na Kiriziya ya Kigali yaje guhinduka Arikidiyosezi ya Kigali mu mwaka w’1974.

Akimana Jean de Dieu

Umwanditsi

Learn More →