Ngamba-#Kwibuka29: Hibutswe Abatutsi bishwe muri Jenoside, abasaga 800 bajugunywe muri Nyabarongo (amafoto yihariye)

Kuri uyu wa 09 Gicurasi 2023, abatuye umurenge wa Ngamba, Akarere ka Kamonyi, inshuti n’abavandimwe, ubuyobozi mu nzego zitandukanye bibutse ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi. Bashyize indabo muri Nyabarongo mu kagari ka Kabuga, ahanyujijwe Abatutsi basaga 800 bishwe urw’agashinyaguro. Nyuma yo kuva kuri Nyabarongo, gahunda yo kwibuka yakomereje mu kibuga cy’ishuri rya Fr. Ramon Kabuga TSS ahari hateguwe.( amafoto).

Mayor Dr Nahayo Sylvere hagati, ibumoso Padiri wa Kabuga TSS, iburyo Gitifu wa Ngamba. Barimo bava kuri Nyabarongo berekeza mu kigo cya Fr. Ramon Kabuga TSS.

Gahunda yo kwibuka yatangijwe n’isengesho.
Gitifu wa Ngamba aha ikaze abaje kwibuka.
Abayobozi mu nzego zitandukanye.
Umuhanzi.

Umuyobozi wa SEVOTA niwe watanze ikiganiro ku mateka.

Uwari uhagarariye umuyobozi wa Ibuka ku rwego rw’Akarere.
Abanyeshuri bo muri Fr. Ramon Kabuga TSS. Urubyiruko rwagaragarije abaje kwibuka ko bazingatiye amateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu no guhagarika Jenoside. Batanze ubutumwa kuri benshi.
Berekanaga uburyo Inkotanyi zarokoye abatutsi bicwaga.
Umwe mu bana b’abanyeshuri ba Kabuga TSS yavuze igisa n’umuvugo ukubiyemo amateka akomeye yageze benshi ku mutima.
Dr. Nahayo Sylvere/Kamonyi, yasabye buri wese kuzirikana amateka no guharanira Ubumwe n’iterambere ry’Igihugu.

Aha bacanaga urumuri rw’icyizere.

intyoza

Umwanditsi

Learn More →