Nyaruguru: Ukekwaho kwica uwo basangiye ikigage yahawe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo

Urukiko rw’Ibanze rwa Kibeho rwafashe umwanzuro wo gufunga by’agateganyo Niyonzima Claude iminsi 30. Bagenzi be barimo Mfuranzima Berchimas na Ntibagirwa Steven rwategetse ko bafungurwa bagakurikiranwa bari hanze kuko nta mpamvu zikomeye zatuma bakomeza gufungwa. Aba bose bakurikiranweho urupfu rwa  Nkuruzinza Emmanuel wishwe akaza kuboneka mu gishanga cy’Akavuguto tariki ya 10 Mata 2023.

Ni umwanzuro wafashwe n’urukiko ku wa 4 Gicurasi 2023 ku cyicaro cyarwo. Aba bakurikiranyweho icyo cyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake bari bafungiye kuri sitasiyo y’urwego rw’Ubugenzacyaha-RIB ya Kibeho, iherereye mu karere ka Nyaruguru.

Niyonzima Claude, Mfuranzima Berchmas na Ntiyibagirwa Steven bakekwaho icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake, aho ubushinjacyaha buvuga ko kuwa 02 Mata 2023, uwitwa Nkurunziza Emmanuel bahimba Bunyunya, Hakizimana Alexis aba bose  basangiye ikigage na Nyakwigendera mu Kagali ka Nyange mu murenge wa Kibeho.

Nyuma, bagez’aho bimukira mu murenge wa Kibeho Akagali ka Mubuga mu mudugudu wa Nyarwumba haza kuza n’undi musore witwa Muhoza Vedaste ahamagawe na Hakizimana Alexis banywera mu kabari ka Habimana na Mugorozi Jean Claude maze Nkurunziza arakubitwa aburirwa irengero kuva tariki ya 2 kugeza tariki ya 10 Mata 2023 ubwo yabonetse yarishwe ajugunwa mu gishanga gihingwamo icyayi ku mugezi w’Akavuguto.

yapfuye afite ibikomere ku ijosi no ku kaboko, hacyekwa abo bari basangiye kuko mbere yo kubura babanje kurwana na Nyakwigendera.

Bamwe mu batangabuhamya bemeje ko babonye Niyonzima Claude asangira na Nkurunziza ikigage ndetse nawe ubwe yemera ko yasangiye na Nkurunziza, hakaba na Hakizimana Alphonse ushyirwa mu majwi n’abatangabuhamya bavuga ko ari mu bakubise Nkurunziza mu gihe basangiraga.

Umutangabuhamya witwa Uwimpuhwe Claudine yemeje ko yabonye Niyonzima ari mubakubitaga Nkurunziza, hakaba hari n’undi mutangabuhamya witwa Uwineza Etienne uvuga ko yabonye Hakizimana Alphonse arikumwe na Nkurunziza Emmanuel afite inkoni, Nkurunziza yakomeretse mu mutwe akaba yarabonye Niyonzima Claude azamukana na Hakizimana Alphonse ndetse akumva umugore witwa Rose abwira Alphonse ngo ntibicire umuntu mu maso ye.

Niyonzima claude yavuze ko yatahanye na Hakizimana Alphonse kandi bose basangiye na Nkurunziza maze nyuma Nyakwigendera, Nkurunziza yaje kuboneka mu mugezi w’Akavuguto yapfuye afite ibikomere ku ijoso no ku maboko.

Icyemezo cy’urukiko kivuga iki?

Urukiko rw’Ibanze rwa Kibeho ruvuga ko hari impamvu zikomeye zituma rukeka ko Niyonzima Claude yakoze icyaha akurikiranyweho bityo ko agomba kuba afunzwe mu gihe cy’iminsi mirongo itatu (30jrs) y’agateganyo muri Gereza kugirango ubushinjacyaha bukomeze iperereza bwatangiye ritabangamiwe.

Mu isoma ry’uru rubanza ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, urukiko rwavuze ko rusanga nta mpamvu zikomeye zigaragara zituma abitwa; Mfuranzima Berchimas na Ntiyibagirwa Steven bakekwaho icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake bakomeza gufungwa by’agateganyo. Rwahise rutegeka guhita bafungurwa by’agateganyo bagakurikiranwa bari hanze.

Gusa, ubwo twasuraga umuryango wa Nyakwigendera umubyeyi we (Se) yavuze ko yifuza ubutabera ku rupfu rw’umwana we, ndetse na Nyina umubyara avuga ko bibaje kubona umwana asangira na bagenzi be akaboneka nyuma y’icyumweru yarapfuye.

Iki Cyaha cy‘ubwicanyi buturutse ku bushake, giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 166-167 y’itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Uhamijwe iki cyaha, ahanishwa igihano cy’igifungo cyateganyijwe kirenze imyaka ibiri (2 ans).

Akimana Jean de Dieu

Umwanditsi

Learn More →