Afurika y’Epfo yateye utwatsi ibyo guha Uburusiya intwaro

Ambasaderi w’Amerika muri Afurika y’Epfo yashinje iki gihugu guha intwaro Uburusiya nubwo cyagiye kivuga ku mugaragaro ko nta ruhande kibogamiyeho mu ntambara yo muri Ukraine.

Reuben Brigety, Ambasaderi wa Amerika yavuze ko ubwato bw’Uburusiya bwapakiwe amasasu n’intwaro mu mujyi wa Cape Town mu kwezi kw’Ukuboza (12) mu mwaka ushize.

Ibiro bya Perezida Cyril Ramaphosa byavuze ko bibabajwe n’ibi bivugwa ndetse bivuga ko nta bimenyetso byatanzwe byo kubyemeza.

Ibiro bya Perezida Cyril Ramaphosa byavuze ko bibabajwe n’ibi bivugwa ndetse bivuga ko nta bimenyetso byatanzwe byo kubyemeza. Iki gihugu cyakomeje kuvuga ko nta ruhande kibogamiyeho ku gitero cy’Uburusiya kuri Ukraine.

Mu kiganiro n’abanyamakuru i Pretoria kuri uyu wa kane, Brigety yavuze ko Amerika ihangayikishijwe n’ibyo iki gihugu kivuga byuko nta ruhande kibogamiyeho. Yakomoje ku ipakirwa ry’ubwato butwara imizigo ryabereye ku kigo cya Simon’s Town cy’igisirikare kirwanira mu mazi cy’Afurika y’Epfo, hagati y’itariki ya 6 n’iya 8 Ukuboza mu 2022.

Yavuze ko abizi neza ko bwatwaye intwaro n’amasasu “ubwo bwasubiraga mu Burusiya”. Kuhaba kw’ubwo bwato, bwitwa Lady R, byari byateje amatsiko icyo gihe ndetse bituma abanyapolitiki bamwe bo muri Afurika y’Epfo babyibazaho.

Mu gushinja gukaze gusa nk’ukwatunguye abategetsi bo muri Afurika y’Epfo, ambasaderi Brigety yagize ati: “Guha intwaro Abarusiya birakaze cyane, kandi ntidufata ko iki kibazo gicyemutse“.

Nyuma y’ibi birego, Leta y’Afurika y’Epfo yatangaje ishyirwaho ry’akanama kigenga ko gukora iperereza kayobowe n’umucamanza uri mu kiruhuko cy’izabukuru, nkuko byavuzwe n’umuvugizi w’ibiro bya Perezida.

Amerika imaze amezi inenga Afurika y’Epfo ku kuba ikomeje kugirana umubano mwiza n’Uburusiya. Umuvugizi wungirije wa minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Amerika Vedant Patel yabwiye abanyamakuru ku wa kane ko mbere Amerika yari yarabwiye abategetsi benshi bo muri Afurika y’Epfo ko ifite impungenge ku bwato Lady R.

Yavuze ko Amerika izamagana “igihugu icyo ari cyo cyose gitangiye gufasha intambara inyuranyije n’amategeko kandi y’ubugome y’Uburusiya muri Ukraine”, ariko ntiyavuze niba hari ingaruka zizabaho kuri Afurika y’Epfo ibiyivugwaho nibigaragara ko ari ukuri.

Amerika yanavuze ko ihangayikishijwe no kuba Afurika y’Epfo yaritabiriye imyitozo ya gisirikare hamwe n’Uburusiya n’Ubushinwa mu gihe habaga isabukuru y’umwaka umwe wari ushize Uburusiya butangiye igitero kuri Ukraine.

Iyo myitozo y’igisirikare kirwanira mu mazi yamaze iminsi 10 mu kwezi kwa Gashyantare (2) uyu mwaka ndetse yanenzwe n’abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi muri Afurika y’Epfo, bavuze ko kwari ugushyigikira igitero cy’Uburusiya.

Abategetsi bo muri Afurika y’Epfo bahakanye ko igihe iyo myitozo yabereye cyari kigamije ubushotoranyi kuko cyahuriranye n’isabukuru y’umwaka umwe y’icyo gitero. Bavuze ko iki gihugu gifite akamenyero ko gukorana imyitozo ya gisirikare nk’iyo n’ibindi bihugu, birimo nk’Ubufaransa n’Amerika.

Mbere, Afurika y’Epfo yarifashe mu itora ryo mu muryango w’abibumbye (ONU/UN) ryo kwamagana icyo gitero. Yananze kwifatanya n’Amerika n’Uburayi mu gufatira ibihano Uburusiya.

Mu gusubiza ikibazo cyari kibajijwe n’umukuru w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi John Steenhuisen, Perezida Ramaphosa ku wa kane yabwiye inteko ishingamategeko y’iki gihugu ko ibyavuzwe n’ambasaderi w’Amerika bizasuzumwa.

Perezida Ramaphosa nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, yasabye amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi gutegereza icyo gikorwa kikarangira, yongeraho ko “bidatinze tuzashobora kubivugaho“.

Mu gihe ibivugwa n’ambasaderi w’Amerika byaba bigaragaye ko ari ukuri, ntibyashegesha gusa kuba Afurika y’Epfo ivuga ko nta ruhande ibogamiyeho, ahubwo bamwe bashobora no kugera kure bakavuga ko iki gihugu ari umufatanyacyaha mu bushotoranyi bukomeje bw’Uburusiya muri Ukraine.

Inzobere mu mubano w’ibihugu yagize iti: “Niba amasasu y’Afurika y’Epfo asanzwe ku mirambo y’Abanya-Ukraine, ibyo si ibintu twakwifuje kwisangamo”.

Amato y’intambara y’Uburusiya yoherejwe muri Afurika y’Epfo uyu mwaka mu myitozo y’igisirikare kirwanira mu mazi, yari ayobowe n’ubwitwa Admiral Gorshkov, buboneka kuri iyi foto mu kwezi kwa Gashyantare (2).

Amakuru kuri izo ntwaro zivugwa ko zatwawe zihishwe aracyari macye. Ntibizwi niba izo ntwaro zaratanzwe na kompanyi ikora intwaro ya Leta, cyangwa niba izo ntwaro zaratanzwe na kompanyi ikorera muri Afurika y’Epfo. Ariko uko byagenda kose, ibi ntibibonwa neza mu mubano w’Afurika y’Epfo n’amahanga, cyane cyane Amerika, kimwe mu bihugu ikorana na byo ubucuruzi bwinshi.

intyoza

Umwanditsi

Learn More →