Abakoresha Impushya zo gutwara ibinyabiziga( Perimi) mpuzamahanga batakoreye akabo kagiye gushoboka-CP Kabera

Mu kiganiro n’itangazamakuru ku mikoreshereze y’umuhanda kiri kubera ku biro bikuru bya Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yaburiye abatwara ibinyabiziga bakoresheje impushya bakuye i Mahanga batazikoreye ko hagiye gutangira igikorwa cyo kuzifata zigasuzumwa, uwo basanze atararukoreye akarwamburwa, ariko kandi akanaregwa ibindi byaha bishamikiye ku buryo yabonye urwo ruhushya.

CP John Bosco Kabera, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda avuga ko ku kigero cya 97% by’impushya zitangwa mu bihugu bitandukanye byo ku Isi hari ubushobozi bwo kumenya ukuri kwazo binyuze muri Laboratwari y’Igihugu y’ibimenyetso bya gihanga( Rwanda Forensic Laboratory-RFL).

Akomeza avuga ko bamwe mu batwara ibinyabiziga ku butaka bw’u Rwanda byagaragaye ko hari abakoresha impushya mvamahanga, usanga barabonye mu buryo utakwemeza ko bazikoreye. Yibutsa ko gutwara ikinyabiziga ku butaka bw’u Rwanda hakoreshwa gusa uruhushya rwo mu Rwanda, ko izindi zose urufite hari igihe ntarengwa amategeko ateganya aba agomba kurumarana, akaruhinduza.

Ku bijyanye n’ikigiye gukorerwa bamwe mu bafite izi mpushya mvamahanga bizagaragara ko batakoreye, CP Kabera ahamya ko uzafatwa uruhushya rwe ruzajyanwa rugasuzumwa muri RFL( Rwanda Forensic Laboratory), basanga atari umwimerere, urufatanwe akorerwe Dosiye ashyikirizwe amategeko, ahanwe.

Agira kandi ati“ Abantu rero bafite impushya zo hanze, icyambere tubagira inama ni uko baza bakajya kuzihinduza aho bakwiye kuba babikorera kuko hari igihe amategeko ateganya”. Akomeza avuga ko urufite naza Polisi ikarukeka( ikarushidikanya ho), bazajya kurusuzumisha ni basanga atari urwo yakoreye afatwe ashyikirizwe amategeko nk’umunyabyaha wese.

CP John Bosco Kabera, asaba abafite impushya zo gutwara ibinyabiziga bakuye i Mahanga bazitanzeho amafaranga, bazi neza ko batazikoreye kumenya ko barimo gukora ibyaha kuko bazicurishije, baziguze. Akabo kagiye gushoboka nkuko CP Kabera abivuga.

Muri iki kiganiro( wabyita amahugurwa) n’abanyamakuru y’ iminsi 2( tariki 18-19 Gicurasi 2023), hagarukwa ku mikoreshereze y’umuhanda, hagaragajwe ko abantu 1,350,000 ku Isi bahitanwa n’impanuka ku mwaka, ko kandi mu mibare y’u Rwanda kuva mu mwaka wa 2015 buri mwaka abantu batari hasi ya 500 bahitanwa n’impanuka zo mu muhanda zakabaye zirindwa. Havuzwe kandi ko mu gihe cya vuba, ijambo accident ( impanuka) rizashakirwa indi mvugo kuko bisa nk’aho abantu bazi cyangwa bishyizemo ko impanuka itirindwa kandi atari byo.

Ku kigero gisaga 90% by’impanuka byagaragajwe ko zishobora kwirindwa kuko kubaho kwazo biba byaturutse ku makosa aba ashobora kwirindwa. U Rwanda rushyirwa hejuru mu bihugu bifite impanuka nyinshi zihitana abantu mu muhanda. Hagaragajwe kandi ko imodoka igenda ku muvuduko wa 30Km/h hari amahirwe yo kubaho ku wo igonze angana na 90%. Ni mu gihe ku modoka ifite umuvuduko wa 40Km/h uwo yagonga kubaho kwe biri kuri 60%, naho ifite 50Km/h amahirwe yo kubaho kwe akaba 10%. “Kwirinda impanuka zo mu muhanda birashoboka buri wese abigize ibye”.

Munyaneza Theogene

Umwanditsi

Learn More →