Kamonyi: Kuki Site z’imiturire zavugishije benshi amangambure ku mafaranga ibihumbi 250 asabwa

Imirenge itatu muri 12 igize akarere ka Kamonyi ariyo; Runda, Rugalika na Gacurabwenge ibarwa nk’igize umujyi w’Akarere. Kuva mu 2019, irimo gahunda y’itegurwa rya Site z’imiturire. Amafaranga ibihumbi 250 asabwa umuturage ku kibanza ahatunganywa Site yagiye avugisha benshi, bamwe bakikoma ba Rwiyemezamirimo babasaba ibirenze ibiri mu masezerano. Mu basabwa kwishyura ibihumbi 250, abagera kuri 17% kumanura nibo bamaze kwishyura gusa.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Niyongira Uzziel mu kiganiro na intyoza.com avuga ko hari bimwe mu byo abaturage babarizwa muri izi Site bashyira kuri ba Rwiyemezamirimo kandi ntaho bahuriye nabyo. Avuga kandi ko n’imirimo imaze gukorwa itarishyurwa ku kigeri gishimishije kuko ahagomba kuva ubwishyu bibaze gukorwa ku kigero cya 17% .

Visi Meya Niyongira Uzziel, aha yari imbere y’ibiro by’Umurenge wa Runda.

Visi Meya Niyongira, avuga ko gahunda cyangwa icyemezo cyo gushyiraho ubu buryo bw’imiturire( Site) byakozwe n’ubuyobozi bw’akarere nyuma yo kubona ko hari benshi mu baturage bava Kigali n’ahandi baza gutura Kamonyi, by’umwihariko mu Mirenge ya Runda, Rugalika na Gacurabwenge handi aho batura hadatunganijwe.

Ahamya ko ubuyobozi butari kubuza abantu gutura, ariko kandi mu rwego rwo kwirinda akajagari n’imiturire idakwiye, bahisemo guca imihanda muri ibi bice byari kuzagorana, bashyiraho uburyo buri muturage agira uruhare mu gutunganya Site zaganwe, aho kandi avuga ko ibyo byanazamuye agaciro k’ubutaka ahatunganyijwe.

Ni iki wamenya ku mafaranga ibihumbi 250 yagiye avugisha benshi amangambure?

Aya mafaranga asabwa buri muturage ku kibanza kimwe( ahatunganijwe), agabanijemo ibice byinshi, aho bimwe bireba Rwiyemezamirimo, hakaba ibindi bireba ubuyobozi bw’Akarere haba none cyangwa se mu gihe runaka bazaba bashaka abandi bakora ibikorwa bitareba ba Rwiyemezamirimo barimo gutunganya aya masite none.

Imihanda yagutse mu masite yagenewe imiturire.

Muri ibyo bikorwa bikubiye mu mafaranga ibihumbi 250 atangwa harimo; Gukora Igishushanyo mbonera, Gutanga ibyangombwa bishyashya, Gushyiraho Borune za buri kibanza ndetse no guhanga umuhanda kuko ntayari ihari. Icyo kuzana amazi meza, amapoto n’ibindi bikorwa remezo mu rwego rwo kunoza imiturire si ibya none.

Mu bireba cyane ba Rwiyemezamirimo mu cyiciro cya mbere cy’itunganywa ry’aya ma Site nkuko Visi Meya Uzziel abisobanura harimo; Guca ibibanza, Guhanga imihanda, ugakorwa ku buryo buri kibanza kiba gifite uko gikora ku muhanda. Inzira z’amazi( Ruhurura) ntabwo bireba ba Rwiyemezamirimo uyu munsi kuko bitari mu masezerano bafitanye n’Akarere.

VIsi Meya Uzziel, avuga ko aya mafaranga yakwa umuturage ahatunganijwe ikibanza, ayatanga ari uko agiye kugira icyo akora ku kibanza kuko hari benshi bafite ibibanza bataragira icyo bakora bityo no kwishyura bakaba batarabikora.

Muri Site z’imiturire uko ari 18 muri iyi mirenge itatu, abantu bamaze gutanga aya mafaranga kuva iyi gahunda itangiye, cy’imyaka ishize iyi gahunda itangijwe ntabwo bararenga igipimo cya 17%. Busobanuye ko na ba Rwiyemezamirimo bakoresha amafaranga yabo bwite, bategereje kwishyurwa ahamaze gutunganywa mu gihe abaguze ibibanza bazaba batangiye kubikoresha.

Visi Meya Uzziel avuga ko mu guhanga izi Site z’imiturire ubutaka bwagize agaciro gasumbye aka mbere, abantu bakabona aho batura kandi neza, igisigaye kikaba guhuza ibikorwa byagenwe mu gihe ibisabwa byose byaba bimaze gutangwa na buri wese bireba( amafaranga ibihumbi 250). Avuga kandi ko ibijyanye n’inzira z’amazi nabyo bitekerezwaho kandi ko uko ubushobozi buzaboneka nabyo bizakorwa.

Uburebure bw’imihanda imaze gutunganywa burasaga ibirometero 75, mu gihe kuri izi Site 18 abagera kuri 17% ku manura aribo gusa bamaze kwishyura ibyo basabwa. Ibyo Visi Meya Uzziel, avuga ko kutishyura byashyize ba Rwiyemezamirimo mu myenda ya za Banki, bakaba bakoresha amafaranga yabo bwite muri ibi bikorwa.

Bamwe muri ba Rwiyemezamirimo baganiriye na intyoza.com, bahamya ko iyi mikorere yashyize abatari bake mu gihombo kuko benshi bakoresha amafaranga ya Banki bakarwana no kwishyura nyamara bo byinshi mu byo basabwaga barabikoze.

Hari aho ba Rwiyemezamirimo barwana no gushaka uko baca inzira zoroheje zitwara amazi.

Bavuga kandi ko kenshi kutamenya amakuru kwa bamwe basa n’ababikoma bumva ko ibyo batakoze aribo babibazwa, cyane nka za Ruhurura zitwara amazi n’ibindi bitari mu masezerano. Ikindi kuri ibi, bavuga ko mbere byari byoroshye kwishyuza umuturage ku kibanza, ariko kuva hari ububasha bumwe mu igura n’igurisha bwashyizwe kwa ba Noteri bigenga, ibintu bisa n’aho byagoranye kuko mbere bikiri ku Murenge, bikorwa n’Abakozi ba Leta byari byoroshye guhita babibona, none biragoye kuko uguze cyangwa ugurishije haba ubwo ntawe uhita abimenya uretse wenda igihe batangiye kubaka ahatunganijwe.

Dore uko Amafaranga ibihumbi 250 yo gutunganya Site akoreshwa;

  • Ibihumbi 35Fr, yagenewe gutegura igishushanyo mbonezamiturire( Physical Plan).
  • Ibihumbi 15Fr, yagenewe Akarere( yishyurwa Akarere).
  • Ibihumbi 80Fr, yagenewe guca imihanda.
  • Ibihumbi 40Fr, yagenewe kugeza Amazi muri Site aho ataragera.
  • Ibihumbi 30Fr, yagenewe kugeza Amashanyarazi muri Site aho ataragera.
  • Ibihumbi 10Fr, yagenewe imyaka yangijwe mu gihe cyo gukora imihanda.
  • Ibihumbi 15Fr, yagenewe Imirima yamazwe n’imihanda.
  • Ibihumbi 15Fr, yagenewe Amazu yagonzwe n’imihanda.
  • Ibihumbi 10Fr, yagenewe gufasha abagize Komite, harimo afatwa nk’insimburamubyizi hamwe n’ay’itumanaho.

    Ahatunganyirizwa guturwa, imihanda irakorwa.

Mu buryo bugaragara, muri aya mafaranga uko ateye imirwi mu byo agomba gukora, usanga ko hari ibisaba ko abarebwa no kuyatanga babikora kuko mu gihe batakwitabira kuyatanga mu buryo bukwiye, hari ibitabasha kuzakorwa kuko n’ibyambere ubwabyo bitarakorwa ngo birangire kandi aribyo shingiro ry’ibigomba gukurikira. Aha ni naho usanga abapatanye mu gice gisa nk’ikibanziriza ibindi gutunganya izi Site z’imiturire bakigowe no gutunganya ibyo basabwa mu mafaranga yabo bwite cyangwa se amadeni ya Banki kuko ahakavuye ubushobozi busubiza ibibazo bimwe na bimwe, abasabwa kwishyura benshi ntabyo barakora. Bimaze gusa gukorwa ku kigero cya 17%.

Munyaneza Theogene

Umwanditsi

Learn More →