Muhanga-Ngororero: Bunamiye Abatutsi bajugunywe muri Nyabarongo n’abiciwe ku ngoro ya Muvoma

Abarokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi i Kabgayi ku itariki ya 2 Kamena 1994, bibutse ababyeyi, Abavandimwe n’inshuti bahavanywe bajyanwa kujugunywa mu ruzi rwa Nyabarongo ahitwa ku Cyome. Abatarajugunywe mu ruzi bakomezaga inzira y’Umusaraba bakajyanwa kwicirwa ku ngoro ya Muvoma, ubu yahinduwe urwibutso mu karere ka Ngororero.

Mu butumwa bahawe n’Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije Ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Bizimana Eric yabwiye abibuka ababo bajugunwe muri Nyabarongo n’abandi biciwe ku ngoro ya Muvoma mu karere ka Ngororero ko ababo bishwe kubera ingengabitekerezo y’amoko yigishijwe igakomeza gufumbirwa, ikabagarwa nk’ikimera, ikaba igiti cy’Inganzamarumbo cyatumye abari abaturanyi bica  ababyeyi, abavandimwe n’inshuti zabo.

Yagize ati” Turibuka abatutsi bishwe nabi bazira urwango rukomoka ku ngengabitekerezo ya Jenoside yabibwe igihe kirekire, iragenda irakura iba nk’igiti cy’Inganzamarumbo cyatumye abatutsi bahereye cyera batotezwa kugeza ubwo ababyeyi bacu n’abavandimwe bicwa n’abari inshuti zabo, bari baturanye”.

Akomeza avuga ko Leta mbi yatumye“ abacu bicwa bajyana agahinda ariko dufite inshingano zo gutuma abahindutse imfubyi batabizi bakomeza kwiyubaka”. Asaba ko buri wese warokotse ndetse n’abandi banyarwanda bakwiye gukomeza kwirinda abagikomeje ubuhezanguni, batumye habaho Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, ahubwo bagaharanira ko ibyabaye bitakongera kubaho, bagakomeza kwiyubakira u Rwanda bategura neza ejo heza h’Igihugu.

Uwari uhagarariye imiryango yibuka ababo bajyanywe kujugunywa muri Nyabarongo n’abandi bajyanwe kwicirwa ku ngoro ya Muvoma ahari Sous Perefegitura ya Ngororero, Niyodusenga Thomas avuga ko hari itariki zitazibagirana harimo tariki ya  24-25 Gicurasi 1994 ubwo abatutsi bavanwaga i Kabgayi bagezwa mu Meru, ubu ni mu Murenge wa Muhanga mu yahoze ari Segiteri Mushubati, abahagezwaga bacuzwaga imyambaro yabo bakabakomezanya ku ruzi, aho bamwe babiciraga bakabajugunya mu ruzi, abandi bakabajyana kubicira ku ngoro ya Muvoma.

Yagize ati” Itariki ya 24-25 Gicurasi 1994 ni itariki kuri twebwe n’abacu kuko bari bahahungiye bava ahantu hatandukanye mu ma Perefegitura atandukanye, ariko interahamwe zazaga gutwara abatutsi bagahamagara amazina yabo n’amakomini baturutsemo, bakurizwa amamodoka y’icyahoze ari “Onatracom” bakajya kwicirwa ku mugezi wa Nyabarongo bakajugunywamo babanje gucuzwa imyambaro yabo, abandi baticirwaga aha bajyanwaga ku ngoro ya Muvoma mu Ngororero bakahicirwa. Abacu barishwe kandi bicwa nabi, ariko kubibuka biradusubiza icyizere cyo kubaho no kugarura agatima impembero”.

Umuyobozi wungirije mu muryango uharanira inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi-Ibuka mu karere ka Muhanga, Fidele Turahirwa avuga ko bashimira inkotanyi zabashije kurokora abatutsi bari basigaye bataricwa muri benshi bari bahungiye i Kabgayi.

Avuga ko tariki ya 24-25 Gicurasi 1994 bari bagoswe n’Interahamwe ku buryo ntawari gusigara. Avuga kandi ko hari andi makuru bamenye y’uko abageze ahitwa mu Meru hari abakuruwe inyuma y’imodoka, abandi bacuzwa imyambaro mbere yo kwicwa.

Akomeza ashimangira ko ababarokoye babashimira kuko iyo badatabara nta wari burare. Ko bumvise ko bahari babanza kuza kubarokora, ko ndetse hari hahungiye benshi mu bakomoka mu makomini yaragize Perefegitura ya Gitarama. Yongera ho ko ubu bamaze kwiyubaka kandi bashimira n’akarere ka Muhanga kuko kagira uruhare mu gufasha abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, aho ubuyobozi bugira uruhare mu gukomeza kubaha ubuzima.

Urwibutso rw’Akarere ka Ngororero rushyinguyemo imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside, harimo abatwawe n’amamodoka yatwaye bamwe bari barahungiye i Kabgayi bagatwarwa, bagacuzwa imyenda, bakajugunywa muri Nyabarongo abaharenze bakicirwa ahari Sous Perefegitura ya Ngororero.

Kugeza ubu nta mibare iramenyekana y’abatwawe n’amamodoka bavanwa i Kabagayi bajugunywe mu ruzi rwa Nyabarongo ndetse n’abaharenze bakicirwa ku Ngoro ya Muvoma. Gusa uru rwibutso rushyinguyemo imibiri 8,477.

Akimana Jean de Dieu

Umwanditsi

Learn More →