Muhanga: Gusura aho twarokokeye bidusubiza intege no kwibuka amateka mabi twanyuzemo-Abarokokeye i Kabgayi

Abagize umuryango”Inkotanyi”, urimo abarokokeye Jenoside I Kabgayi aho bari bahungiye abicanyi, bunamiye Abatutsi bahiciwe ubwo bari bahahungiye bahizeye kuhakirira. Baherekeje kandi bagenzi babo gusura Urwunge rw’Amashuri rwitiriwe Mutagatifu Yozefu I Kabgayi aho barokokeye.

Ishimwe Bolla Chantal warokokeye mu rwunge rw’Amashuri yisumbuye rwaragijwe Mutagatifu Yozefu rwa Kabgayi, avuga ko bagize ibyishimo bakimara kubona inkotanyi zibasesekaraho zije kubabohora. Ahamya ko bari bamenye ko interahamwe zatangiye kubagotera hagati kandi bagomba kubatwikira aho bihishe mu mashuri yo muri iki kigo.

Yagize Ati” Tubona inkotanyi zije kuturokora twarishimye cyane kuko twari twamenye amakuru ko interahamwe zatangiye kuhagota kugirango natwe twari dusigaye tutarapfa baze kutwica, ndetse banatwike amazu twari twihishemo mu mashuri n’ibigo twari twihishemo”.

Akomeza avuga ko bigoye kugaruka aho abawe biciwe kuko baratwarwaga ntibagaruke. Avuga ko kuhaza bibafasha cyane gukomeza kubibuka no kubaha agaciro bambuwe, ariko kandi no kwigisha abato ko bakwiye kwanga ikibi. Ahamya ko Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda yateguwe kandi yigishwa igihe kirekire, ko kutigishwa neza aya mateka byatuma hari abigishwa urwango rwasubiza Abanyarwanda mu macakubiri yatumye hari imiryango izima.

Rutaremara Clement bakunze kwita” Tresor” avuga ko Jenoside yabaye afite imyaka 9, ava i Kigali bamaze kwica Papa we umubyara. Yabwiye intyoza.com ko amaze kugera i Kabgayi yabaye mu kigo cy’Urwunge rw’amashuri yisumbuye rwitiriwe Mutagatifu Yozefu rwa Kabgayi, ko tariki ya 2 Kamena 1994 ari bwo inkotanyi zabagezeho ahagana saa tatu za mugitondo(9:00′), zirabarokora.

Avuga ko gusura aho yarokokeye bimushimisha, akibuka ibihe yanyuzemo ndetse bikamuha imbaraga zo kubasha kwiyubakamo intege zo gukora ibyiza no kubikangurira abakiri bato agamije kubaka igihugu cyiza kizira amacakubiri n’ingengabitekerezo.

Umuyobozi mu muryango w’Inkotanyi ushinzwe kwibuka n’amateka, Shyaka Regis avuga ko bafite inshingano zo kubungabunga amateka ndetse bakaba banasura inzibutso zifitanye amateka n’abari muri uyu muryango, bivuze ko ufite uwe ushyinguye mu rwibutso bagomba kuhagera. Akomeza avuga ko baje muri iki kigo kugirango aba baharokokeye babasangize amateka babayemo.

Akomeza ati“ Twigisha abato duhereye no ku bana tubyara kandi uwo tujyanye nawe ku rwibutso ntabwo yahakana ko Jenoside yakorewe abatutsi itabaye”. Avuga kandi ko banabakangurira kwirinda impuha n’abagihembera amacakubiri bashaka gusenya igihugu, bakoresheje ingengabitekerezo ishingiye ku moko, aho babinyuza mu buryo n’inzira zitandukanye harimo no ku mbuga nkoranyambaga birirwa babeshyabeshya.

Tariki ya 2 Kamena 1994 nibwo Ingabo za APR (Arme Patriotique Rwandais) basesekaye i Kabgayi barokora abatutsi bagera ku bihumbi 2000 bari bataricwa. Bivugwa ako hari hahungiye abasaga ibihumbi 50, gusa benshi barishwe abandi bajyanwa kwicirwa ku ruzi rwa Nyabarongo, abandi bajyanwa kwicirwa ku ngoro ya Muvoma mu Ngororero.

Akimana Jean de Dieu

Umwanditsi

Learn More →