Bwa mbere, Igisirikare cy’u Rwanda cyahawe umuvugizi wungirije

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 08 Kamena 2023, Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda yasohoye itangazo rivuga ko Lt Col Simon Kabera yagizwe umuvugizi wungirije w’Ingabo z’u Rwanda. Uyu ni umwanya utari usanzwe mu ngabo.

Iri tangazo rya Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda, rivuga ko Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba ari nawe Mugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yashyizeho Lt Col Simon Kabera kuba Umuvugizi wungirije w’Ingabo z’u Rwanda. Muri iri tangazo, rivuga ko iki cyemezo kigomba guhita gishyirwa mu bikorwa.

Uyu mwanya wahawe Lt Col Simon Kabera, agiye na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba ari nawe mugaba w’Ikirenga w’Ingabo kungiriza Brig Gen Ronald Rwivanga usanzwe ariwe muvugizi w’Ingabo z’u Rwanda.

Bimwe mu bindi wamenya kuri Lt Col Simon Kabera, uretse kuba ari Ofisiye mu ngabo z’u Rwanda, mu buzima busanzwe bw’ubuyobokamana ni umuyoboke mu Itorero rya ADEPR, akaba n’umwe mu Bahanzi b’indirimbo zo guhimbaza Imana.

Zimwe mu ndirimbo ze yaririmbye ndetse zigakundwa na benshi, zirimo; Mfashe inanga, Munsi yawo, Ukwiye Amashimwe, Hejuru y’UbwengeTuri Abana b’Imana, n’izindi.

Lt Col Simon Kabera

Itangazo rya Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda;

intyoza

Umwanditsi

Learn More →