CICR yamuritse ibikorwa by’ubutabazi yakoze mu gihe cya Jenoside ya korewe abatutsi muri 1994

Ku wa gatatu tariki ya 31 Gicurasi 2023, ku biro bya Komite Mpuzamahanga y’Umuryango utabara imbabare CICR i Kigali, hizihirijwe imyaka 60 uyu muryango umaze ukorera mu Rwanda. Hifashishijwe amafoto, CICR yagaragaje ibikorwa yagiye ikora mu kurengera ubuzima bw’abantu by’umwihariko kuva 1993 no mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Mu mafoto yamuritswe, abitabiriye uyu muhango barimo Abambasaderi bahagarariye ibihugu bitandukanye mu Rwanda, abayobozi b’imiryango mpuzamahanga itandukanye, abayobozi batandukanye bo mu nzego za Leta, ndetse n’abayobozi ba Croix Rouge y’u Rwanda, beretswe ibikorwa CICR yakoze mu Rwanda harimo; kuvura inkomere za Jenoside, kubagaburira no guhuza imiryango yatandukanye.

Christoph Sutter, Umuyobozi wa CICR muri Uganda, u Rwanda n’u Burundi avuga ko bishimira ibikorwa bagezeho mu myaka bamaze mu Rwanda. Ati” Twishimira imyaka tumaze dukorera mu Rwanda ndetse n’imikoranire myiza na Leta y’u Rwanda. CICR yatangiye gukorera mu Rwanda kuva 1963 ariko tuhagira ibiro bihoraho kuva 1990. Nkuko inshingano za CICR ziri, twakoze ibikorwa byinshi byo kurengera ubuzima bw’abantu mu bihe by’amage. By’umwihariko twafashije amagana y’abantu bari bababaye mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, twavuye abantu, duhuza imiryango yari yaratatanye, ndetse n’ubu turacyakomeza kubikora…”.

Esperance Hitimana ni umubyeyi w’imyaka 49. Ashima ibikorwa bya CICR dore ko uyu muryango wamutabaye mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi. Agira ati” Mu gihe cya Jenoside narakomeretse abantu barantoragura banjyana mu bitaro bya CICR, kuko niyo yonyine yari ifite ibitaro mpamya ko iyo bataba hafi mba narapfuye”. Yongeraho ko ashima urwego agezeho kuko nyuma yo kumuvura bahise bamuha akazi kugeza ubu.

Esperance Hitimana

Agira ati” Kubera ko ibitaro byari bifite abantu benshi bagomba kwitabwaho, iyo watoraga agatege wahitaga uhabwa inshingano zo kwita ku bandi. Ng’uko uko nahise mbona akazi muri CICR kuva mu 1994”.

Uyu mubyeyi avuga ko CICR ari umuryango mwiza kuko usibye ku kuvura bagufasha no mu iterambere ryawe ku giti cyawe.

Umujyanama mu by’amategeko muri CICR akaba n’umuyobozi w’Ishami ry’itangazamakuru no gukumira, Namahoro Julien avuga ko bagihura n’imbogamizi z’uko mu bihugu byinshi cyane cyane ibirimo intambara batemererwa kugera kubababaye.

Julien Namahoro.

Agira ati” ubu nubwo mu Rwanda nta bibazo bihari ariko turacyahuza imiryango yatandukanye, kuko abantu bashobora gutandukanywa n’ibintu byinshi nk’ibiza… Imbogamizi tugihura nazo nubwo mu Rwanda nta ntambara ihari ariko tubibona mu bihugu byinshi aho tutabasha kugera ku bababaye niba ari ubuvuzi bakeneye usanga abarwana batabyumva. Turasaba isi ngo inshingano twahawe niba ari ukugeza ibiryo ku babikeneye babitwemerere tubibagezeho kuko ni zo nshingo zibanze dufite”.

Mu zina rya Leta y’u Rwanda, Ambasaderi Guillaume Kavaruganda, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Amerika, Uburayi n’Imiryango Mpuzamahanga muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane (MINAFFET) yashimiye umuryango wa CICR ukuntu yemeye kugumana n’abanyarwanda ubwo igihugu cyari mu mwijima n’ubu ukaba ukihakorera.

Amb. Guillaume Kavaruganda.

Imibare igaragaza ko mu Rwanda CICR imaze guha ubufasha bugendanye n’ubuzima abantu bagera kuri miliyoni imwe na magana abiri harimo kuvura, kubaka ibitaro no kugeza ku bantu amazi n’ibikoresho by’isuku. Abana bagera ku 38.000 bahujwe n’imiryango yabo bari baratanye.

Kuvura inkomere mu bihe by’intambara, kugaburira abashonje mu bihugu birimo ibibazo, gusura imfungwa no guhuza imiryango yatatanye ni zo nshingano za CICR, hakiyongeraho n’uko baha amahugurwa ingabo na Polisi ku bijyanye n’amategeko y’intambara.

intyoza

Umwanditsi

Learn More →