Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvere yijeje abitabiriye imurika gurisha n’imurikabikorwa-Expo ryasojwe kuri uyu wa 12 Kamena 2023, aho ryaberaga ahazwi nko muri MAJERWA ku Ruyenzi, ko igihe ryamaraga kigiye kongerwa, bijyanye n’ubusabe bwa benshi mu baryitabiriye. Kurigira ngarukagihembwe byo bisa n’ibidashoboka.
Dr Nahayo Sylvere, ashima imigendekere y’iri murikagurisha n’Imurikabikorwa-Expo, akavuga ko ryatangiranye n’ubusabe bwa benshi mu baryitabiriye, basaba ko ryakurwa ku cyumweru kimwe ryagenewe nacyo kituzuye, rikongerwa igihe.
Avuga ko nk’ubuyobozi bumvise icyifuzo cyangwa ubusabe bw’abitabiriye Expo bakabuha agaciro kandi ko bagiye kugira icyo babikoraho ku buryo ubutaha bizaba byanogejwe. Ati“ Byagenwe ko iri ari imurikagurisha n’imurikabikorwa rizajya riba ngarukamwaka, icyo twarakinogeje gutyo kandi tubona ntacyo gitwaye. Hanyuma ikijyanye no kongera iminsi nk’uko nabivuze dutangira, bari babisabye. Birasaba ko ubutaha tuzabitegurana n’inzego zitandukanye kugira ngo birusheho kugenda neza, kurusha uko byasoje bimeze”.
Uretse kuba Umuyobozi w’Akarere yemera ko ubutaha hazongerwa igihe iri murikagurisha n’Imurikabikorwa-Expo ryamaraga, avuga ko ku bindi byifuzwaga na bamwe by’uko ryajya riba ngarukagihembwe bitakunda.
Ati“ Ugendeye ku bisabwa kugira ngo imyiteguro ibashe gukunda, ugendeye ku bikorwa bitandukanye yaba ari twebwe nk’Akarere cyangwa se Abafatanyabikorwa bacu tuba dufatanya mu bikorwa bitandukanye, mu gihembwe byo bishobora kuba bitakoroha ngo bitange n’ubusaruro nk’uko tubyifuza, ariko byagenwe ko iri ari imurikagurisha n’Imurikabikorwa-Expo rizajya riba ngarukamwaka”.
Munyankumburwa Jean Marie, Perezida w’Urugaga rw’Abikorera-PSF mu karere ka Kamonyi ashima uburyo iri murikagurisha n’Imurikabikorwa-Expo ryasojwe akurikije amakuru yasangijwe n’abikorera nk’ubahagarariye. Ati“ Imurikagurisha mu bigaragara rirangiye neza. Iyo ugeze ku bacuruzi babashije kuryitabira, bose bakubwira ko bacuruje, bigaragara rero ko iyo abacuruzi bacuruje ubwo biba byagenze neza”.
Akomeza avuga ko nka PSF, isomo bakuyemo ari nacyo cyifuzo ari uko ryakongererwa igihe rimara. Ati“ Isomo dukuyemo ari nacyo cyifuzo ni uko ryakongererwa igihe kugira ngo abacuruzi babashe gukuramo umusaruro. Ikindi ni uko buriya imurikagurisha nyine iyo umurika ibikorwa byawe, ugaragaza ibikorwa byawe na nyuma y’aho bikomeza kugira ingaruka nziza kuko uba wamamaje”.
Munyankumburwa, asaba abitabiriye iri murikagurisha n’Imurikabikorwa-Expo by’umwihariko ababarizwa mu rugaga akuriye-PSF, ko bakwiye gushishikarira kuryitabira bakanakangurira abandi kugira ngo ubutaha hazabe hari umubare munini w’Abamurika n’abacuruzi.
Munyankumburwa, asaba ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi kongera igihe cya Expo. Ati“ Twakomeje gusaba ko ryakongererwa iminsi kugira ngo abacuruzi igihe bitabiriye be kugeramo ngo igihe batangiye gucuruza bavuge ngo imurikagurisha rirarangiye. Twifuza rero ko ryakongerwa iminsi ikava kuri itandatu ikiyongera n’aho yaba icumi cyangwa ibyumweru bibiri. Ibaye iby’umweru bibiri byaba ari byiza kurusha ho”.
Iri Murikagurisha n’Imurikabikorwa-Expo, ryatangiye tariki 6 risozwa tariki 12 Kamena 2023. Ryitabiriwe n’abantu bamurikaga bakanagurisha 67 bari mu byiciro bitandukanye birimo; Imiryango itegamiye kuri Leta( Civil Societies) 34, Inganda 4, Ibigo( Companies) 7 hamwe n’Abikorera ku giti cyabo 22.
intyoza