Bamwe mu bakoresha ibyumba bya zimwe nzu zicumbikira abagenzi n’abandi bagenda mu Mujyi w’Akarere ka Muhanga, baravuga ko umwanda ukabije ugaragara ushobora gukumira benshi. Abagana uyu mujyi, baratabaza ubuyobozi bw’inzego zitandukanye bazisaba guhagurukira iki kibazo kuko bamwe batangiye guhina akarenge birinda kuhandurira indwara zaterwa n’umwanda. Bavuga ko hari n’aho winjira ugasanga icyumba baguhaye amashuka bayatoheje, udukingirizo twakoreshejwe tugihari.
Mu kiganiro bamwe mu bagiye bakoresha ibi byumba byakira abantu, baba abarara ndetse n’abaharuhukira by’igihe gito, bahaye umunyamaku wa intyoza.com bavuga ko bababajwe n’umwanda basanga muri ibi byumba, bafite impungenge kubera umwanda ukabije.
Murema Papias ( wahinduriwe izina), yemeje ko hari aho yagiye kurarara bamwereka icyumba cyo kuraramo, akinjira asanga umufariso bawutoheje ndetse n’amashuka yaryamyemo abandi bantu ariyo agiye kuraramo.
Yagize Ati” Njyewe ubwanjye nagiye kurara muri”Lodge” ariko nasanze isuku yaho igerwa ku mashyi. Nasanze umufariso utose, amashuka yaryamyemo abandi bantu noneho bagashaka ko nanjye nayararamo, ariko nahise nshaka ahandi. Naharyamye numva mbangamiwe“.
Uwizeyimana Bertilde, izina ryahawe umunyeshuri wa Kaminuza Gatorika ya Kabgayi (ICK) akaba yiga muri Porogaramu y’impera z’icyumweru (weekend Program) yemeje ko ibyumba biraramo abantu usanga birimo umwanda ukabije ndetse hari n’aho usanga udukingirizo twakoreshejwe ntibibuke kudukuramo ngo batujugunye .
Yagize Ati” Ndi umunyeshuri niga muri ICK muri Gahunda yo mu mpera z’icyumweru (Weekendi Program). Ibibera muri aya macumbi, hagaragaramo umwanda ukabije kuko hari n’aho usanga hakiri udukingirizo twakoreshejwe tutarigeze tujugunywa. Njyewe mbibonamo kutaba inyangamugayo kubabagana kuko serivisi batanga ni mbi cyane“.
Rutaganda Esron, umushoferi w’Imodoka zizana ibicuruzwa nyambuka mipaka twahuye arimo ashaka aho acumbika, yagize ati“ Njyewe nkora akazi ko gutwara amakamyo ariko iyo nzanye ibicuruzwa nkagera hano ntegereje ko bapakurura mba ngomba gushaka aho ngomba kuryama. Nagiye gucumbika ariko usanga hari umwanda kuko naraye henshi nshaka kureba aheza nsanga umwanda ni mwinshi”.
Umwe mu bakozi bakora muri izi nzu, yahamirije umunyamakuru ko usanga inzu bacunga ziba zidafite ibikoresho bihagije birimo n’ibyo kwiyorosa bigatuma hari n’abo bashobora kwanurira amashuka akayaryamamo adatewe ipasi cyangwa se bakaba bayakura hamwe bakayajyana ahandi.
Ibyo avuga, abihurizaho n’undi ukora mu yandi macumbi nawe utarashatse ko amazina ye atangazwa, aho yemeza ko hari aho usanga umukoresha aguha ibikoresho bizamara icyumweru atitaye ku mubare w’abo muzakira, byashira ugasanga baravuga ko wabigurishije. Ati“ Rwose umwanda turawugira kubera ibyo byose ndimo kuvuga”.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline yabwiye umunyamakuru wa intyoza.co ko buri kwezi Ubuyobozi bukora ubugenzuzi bw’imikorere y’inzu zicumbikira abantu harimo n’ama “Lodge” ndetse n’inzu zitunganya amafunguro( Restaurant). Akomeza avuga ko bimwe mu byo nk’ubuyobozi bareba birimo; imitangire ya Serivisi n’isuku ariko iyo hari aho basanze bakora ibinyuranyije n’amabwiriza yashyizweho n’inama njyanama y’Akarere, babagira inama zo kunoza imikorere, baba badahinduye hagafatwa izindi ngamba zirimo n’ibihano.
Meya Kayitare, yemeza ko nibura mu mezi 6 bakorana inama n’abakora ubu bucuruzi kandi ko ubugenzuzi buhoraho kuko umuntu ashobora guteshuka ku nshingano ze.
Mu ngendo z’Abadepite ziheruka, nabo ubwabo bemeje ko amacumbi yasuwe basanze hagaragara umwanda ukabije ndetse ushobora kubambura ababagana baje kwaka serivisi z’amacumbi. Izi ntumwa za Rubanda, zibukije ko serivisi aba bikorera batanga zikwiye kunozwa.
Akimana Jean de Dieu