Muhanga: Musenyeri Ntivuguruzwa yasabye abarangije amasomo muri CEFOPPAK kwigisha abandi ubuhinzi butangiza ibidukikije

Nyiricyuhahiro Musenyeri Balthazar NTIVUGURUZWA,  Umwepiskopi wa Diyoseze ya Kabgayi yasabye abarangije amasomo mu Kigo cya CEFOPPAK (Centre de formation professionelle et de promotion Agro-Ecologique de Kabgayi), ko ubumenyi bahavanye badakwiye kubwicarana, ko babubyaza umusaruro, bakinjira mu buhinzi butangiza ibidukikije bagamije kurinda urusobe rw’ibinyabuzima, bakanigisha abandi uko bakwiye kubikora kandi neza.

Musenyeri Ntivuguruzwa, ibi yabigarutseho mu muhango wo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri 60 barangije amasomo yabo. Ni umuhango wabereye aho iri shuri riherereye i Kabgayi mu kigo cyaragijwe Mutagatifu Andereya Kagwa.

Imirima shuri y’ikigo.

Yagize Ati” Tujya gutangiza iki kigo twashakaga ko gitanga ubumenye ku buhinzi n’ubworozi kandi twamaze kubigeraho namwe murabibona hari abahawe impamyabumenyi z’uko bamenye guhinga neza kandi bakabungabunga ibidukikije ndetse n’ibishamikiye ku rusobe rw’ibinyabuzima bakoresha imiti bakoze mu bindi bimera kandi bitagira icyo byangiza, bagakoresha n’ifumbire itica ubutaka ahubwo ibugira bwiza“.

Akomeza yemeza ko ubu buhinzi bugeze kuri buri muhinzi akabwitabira byatuma abantu barya ibyo bejeje bidahinduriwe imiterere n’amafumbire ya kizungu ndetse bakaba bizeye ko ubutaka bwabo butagundutse. Yashimiye abaterankunga bafashije kugirango iki kigo kibashe kubaho kinatangirwemo ubu bumenyi.

Umuyobozi wa RAB, Ndabamenye Telesphore yashimiye Diyosezi ya Kabgayi uburyo igira uruhare mu guteza imbere ubumenyi bushingiye ku buhinzi, yongeraho ko ubuhinzi n’ubworozi bakora buzakorwaho ubushakashatsi.

Yagize Ati” Turashimira Diyosezi Gatolika ya Kabayi umusanzu itanga mu guteza imbere igihugu biciye mu bikorwa bitandukanye ikora. Ubu buhinzi bukoresha imiti ya kamere n’ifumbire ya Kamere bitangiza ibigize urusobe rw’ibinyabuzima tuzabukoraho ubushakashatsi turebe niba n’abandi baturage bose batabukoresha twese tukagira uruhare mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima”.

Umuyobozi wa SECOVED, Anne Simon yashimiye abanyeshuri ndetse n’ubuyobozi bwa Diyosezi ya Kabgayi bwagize uruhare mu kubaka iki kigo kikaba cyaratangiye gutanga ubumenyi ku rubyiruko. Avuga ko batangira bari bafite intego zo gufasha urubyiruko kwiga imyuga, rukagira ubumenyi burufasha kwinjira ku isoko ry’umurimo bakiteza imbere n’imiryango yabo n’Igihugu mu iterambere.

Abarangije bavuga iki ku masomo bahawe?

Aha, bafunguraga ikigo ku mugaragaro.

Manishimwe Laurien warangije amasomo muri iki kigo, avuga ko ubuzima bwamaze guhinduka babikesha ubumenyi bahawe. Yongeraho ko batangiye kwigisha abandi bahinzi borozi kumenya neza uko bakora ubuhinzi butangiza ibidukikije n’urundi rusobe rw’ibinyabuzima.

Murekatete Clarisse, avuga ko ubumenyi bahawe buzatuma babasha kwigisha abandi bahinzi uburyo bwo kubungabunga ibidukikije n’ibindi byose bigize urusobe rw’ibinyabuzima bikabungabungwa.

Yaagize kandi ati” Mwabonye ko dushobora gukoresha ibimera birimo Cariandra, Nyiramunukanabi n’ibibabi by’amapapaye n’ibindi bitandukanye bituma tudakoresha imiti yatuma n’ibindi binyabuzima bihungabana. Imiti twikoreye ntakindi kintu yangiza, bivuze ko buri wese abashije kumenya kwikorera iyi miti twaba dufashije benshi kubungabunga bya binyabuzima.

CEFOPPAK, ni Ikigo gihugura kinyamwuga kikanateza imbere Ubuhinzi bubungabunga ibidukikije n’imihindagurikire y’ikirere. Ni ikigo cya Diyosezi ya Kabgayi biciye muri Cartas ya Diyosezi. Giterwa inkunga na SECODEV (Service Cooperation Development) kikaba ikigo cya Cartas ya Geneve y’Ubusuwisi. Gishinzwe gufasha imishinga yo hanze y’Ubusuwisi mu bihugu bikiri mu nzira y’Amajyambere.

Iki cyigo, Cyatangiye muri Werurwe 2021 i Kabgayi. Kimaze gutanga amasomo mu byiciro bibiri by’abanyeshuri kandi kikaba gifite intego yo gusakaza ubumenyi. Gifite hegitare 6,5. Bafite intego yindi yo gusakaza ubumenyi mu buhinzi n’ubworozi butangiza ibidukikije umutungo kamere n’urusobe rw’ibinyabuzima. Bavuga ko batangiye ibiganiro na NESA na RTB ku buryo abazajya barangiza bazajya bahabwa impamyabushobozi zitangwa n’ibi bigo.

Akimana Jean de Dieu

Umwanditsi

Learn More →