Muhanga: Abagera ku bihumbi 4 bagereranya Al Maktoum Foundation nka Malayika waziye abakene n’Impfubyi

Abanyeshuri biga mu ishuri rya Siyansi ry’abakobwa(ESFIH) ryanshinzwe n’umuryango Muhammed Bun Rashid Al Maktoum Hummanitarian & Charity Est, baravuga ko ibikorwa by’uyu muryango birimo n’iri shuri ryigamo abakobwa basaga 320 barimo 180 bishyurirwa n’uyu muryango bemeza ko uwawushinze ari nka Malayika waziye imfubyi n’abakene baburaga amahirwe yo kujya mu ishuri.

Umuhire Gasaro Leira, umunyeshuri wiga muri ESFIH-MUHANGA mu mwaka wa Kane ashimira uwashinze iri shuri kuko yabashije gutuma abari barabuze ibyiringiro byo kwiga kubera ubukene biga neza ndetse n’impfubyi zigafashwa kwiga.

Yagize Ati” Turashimira Umubyeyi wacu washinze iri shuri kuko yabaye inyenyeri yaje kumurikira abana bavuka mu miryango ikennye ndetse n’impfubyi kuko amiringiro yo kwiga ntayo bari bugire, ariko hano tuhaherwa ubumenyi budacagase kuko dufite byinshi bibigaragaza“. Akomeza yibutsa ko hakiri benshi bagifite ibibazo bibakomereye by’ubuzima nabo bakwiye gufashwa kurushaho.

Umuyobozi w’ikigo cya ESFIH-MUHANGA, Omar Harelimana Emmanuel avuga ko kuva ibikorwa by’uyu muryango byatangira, bakiraga abakobwa 50 ariko ubu bageze aho bakira 320 nabo bashobora kwiyongera kandi abasaga 70% bashoje ishuri mu mwaka ushize bose barihirwaga byose n’uyu muryango wubatse iki kigo.

Akomeza avuga ko, nta marangamutima abamo mu gutoranya abishyurirwa kuko babahabwa n’akarere ka Muhanga kamaze kureba ikibazo cya buri mwana. Abenshi n’abaturuka mu miryango y’abakene ndetse n’impfubyi.

Yongeyeho ko kuva iki kigo cyakubakwa kimaze kunyurwamo n’ abasaga ibihumbi bine byigiye ubuntu. Akomeza avuga ko hari ibindi bashaka ko uyu muryango ureberera iki kigo wongera mu bisanzwe ndetse hakavugururwa, hakubakwa ibibuga bya Basketball bigezweho, hakongerwa umubare w’imashini zigirwaho ndetse hakanarebwa uko abatsinze neza babona amahirwe yo gukomereza amasomo mu bindi bihugu.

Umuyobozi w’amashuri abarizwa mu muryango washinze iki kigo akaba ashinzwe kureberera ibigo by’amashuri, Saleh Zaher Saleh Mohamed yijeje ubuyobozi bw’iki kigo ko ibibazo byose abanyeshuri bagaragaje bizwi kandi bigomba gushakirwa ibisubizo.

Yagize ati” Ibibazo byose mwatubwiye tugiye kubishakira ibisubizo birambye kandi bimwe twari tunabizi kuko ubuyobozi bw’Ikigo bwari bwarabitubwiye, bityo rero nk’umuryango washinze iki kigo tugomba gukomeza gushakisha icyatuma abanyeshuri mwiga neza amasomo yanyu kandi vuba aha turabibakorera neza”.

Yongeyeho kandi ko bimwe mu bibazo byagaragajwe byose birimo; Inyubako zigomba gusanwa, Imashini zo kwigiraho ikorabuhanga, Ibibuga byo gukiniraho, Isoko y’amazi ndetse n’Ibitabo bitandukanye byo gukomeza gukarishyirizamo ubwenge babibonye bityo bazabikora.

Yagarutse kandi ku cyifuzo cy’uko hajya hatangwa buruse zo kujya kwiga muri kaminuza zo mu bihugu by’ubumwe bw’abarabu (United Arab Emirate,UAE), abizeza ko iki kizaganirwaho ku rwego rw’ambasade bikajya bica muri Ambasade bakaba bafashwa kuminuza amasomo abavana ku rwego rumwe bakageta ku rundi.

Iki kigo cyatashywe mu mwaka wa 2002, gitangira cyakira abakobwa biga siyansi bagera kuri 50 gusa. Kugeza ubu bafite abanyeshuri 320 harimo 180 bishyurirwa na Muhammed Bin Rashid Al Maktoum Hummanitarian & Charity Est nk’umuryango. Mu myaka 21 kimaze kwishyurira abakobwa bagera ku bihumbi 4 amafaranga y’ishuri n’ibindi bikoresho bakenera.

Akimana Jean de Dieu

Umwanditsi

Learn More →