Ngororero: Ingengo y’Imari ya 2023-2024 irasaga Miliyari 33, kuzamura imibereho y’abaturage imbere

Mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2023-2024 mu karere ka Ngororero ugereranije n’imyaka yabanje ubu byazamutse. Inyungu ku muturage mu guhindura ubuzima bwe kuba bwiza kurushaho zishyizwe imbere, hamwe n’ibikorwa bitandukanye by’iterambere birimo; Amashuri, Imihanda, Gahunda zo gukura abaturage mu bukene n’izindi. Bageze no kugena ingengo y’imari y’imyaka 2 ikurikira.

Inama njyanana y’Akarere ka Ngororero yatoye ingengo y’imari y’umwaka wa 2023-2024 ihwanye na 33,819,392,408 Rfw. Igizwe n’ibice bibiri harimo; Amafaranga asaga Miliyari 22 Rfw azakoreshwa mu kwishyura imishahara y’abakozi b’akarere, Abaganga n’abarimu. Ikindi gice kigizwe n’ibikorwa by’iterambere byahariwe Miliyari 11 z’amafaranga y’U Rwanda.

Inama Njyanama yari imaze kwemeza ingengo y’imari ya 2023-2024.

Umuyobozi w’Inama Njyanama, Nyiramasengesho Jeannette avuga ko ugereranyije ingo y’imari y’umwaka usozwa n’uwabanje, iy’ubu yiyongereye. Asobanura ko kwiyongera kwayo bituma n’ibikorwa bigenerwa abaturage nabyo biziyongera. Atanga urugero ko nkuko binagaragara, ibikorwaremezo byagenewe ingengo y’imari ingana 10, 6%, Ubuhinzi bugenerwa 6,3% ndetse n’ibindi bikorwa bitandukanye bigenerwa amafaranga yo kubikoresha.

Akomeza avuga ko muri iyi ngengo y’imari nshya ya 2023-2024, amafaranga azavamo imishahara y’abakozi ari 22,522, 820, 252 Rfw ahwanye na 67%, mu gihe amafaranga 11, 296,572,156 Rfw ahwanye na 33% azakoreshwa mu bikorwa byo kwegereza abaturage ibikorwaremezo bitandukanye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Ngororero, Bahizi Emmanuel avuga ko umwaka ushize bakoresheje ingengo y’imari ku kigero cya 96%. Ni amafaranga 31,079,173,143 Rfw bari bafite.

Amafaranga y’imishahara yanganaga na 19, 041, 385, 849 Rfw, mu gihe 12, 037, 787, 294 Rfw yagiye mu bindi bikorwa bitandukanye by’iterambere. Avuga ko kugera tariki ya 29 Kamena 2023 bari bamaze gukoresha asaga 29, 837, 493,931Rfw. Ahamya ko bitwaye neza, ko kandi no mwaka wari wabanje babikoze neza kuko babonye ko umutungo wakoreshejwe neza mu mwaka w’Ingengo y’imari ya 2021-2022.

Gitifu Bahizi, avuga ko mu ngengo y’imari igiye kuza amafaranga yazamutse akagera kuri Miliyari zisaga 33 kandi ko muri ayo harimo amafaranga azifashishwa mu gukomeza kwegereza abaturage ibikorwa bitandukanye birimo; Ibikorwaremezo no kuvana abaturage mu bukene, aho nk’ubuyobozi bizeye ko aho bagana ari heza kurushaho.

Bimwe mu bikorwa bizibandwaho harimo; Kubaka ibyumba by’amashuri bishya nibizasanwa, Gutunganya imihanda, Gahunda zo kuvana abaturage mu bukene harimo VUP n’ubudehe. Haziyongeraho kandi n’izindi gahunda zigenda zihabwa baturage mu buryo bwihariye zigamije kubahindurira ubuzima bukaba bwiza kurusha.

Aka karere ka Ngororero, kahize ko muri uyu mwaka w’Ingengo y’Imari 2023-2024 kazinjimiza imisoro n’amahoro bingana na 816, 216,123 Rfw. Ni mu gihe mu myaka yabanje harimo uyu usozwa wa 2022-2023 hinjijwe imisoro n’amahoro ingana na 779, 329, 176 Rfw, umwaka wari wabanje wa 2021-2022 hari hinzijwe amafaranga anga na 814,315, 860 Rfw, Umwaka w’ingengo y’imari wa 2020-2021 hinjijwe amafaranga 731,544, 014 Rfw naho mu mwaka wa 2019-2020 bari binjije imisoro n’amahoro bingana na 673.444.521Rfw.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero bavuga ko mu myaka igiye gukurikiraho ingengo y’Imari izarushaho gukomeza kuzamuka, aho bateganya ko nko mu mwaka w’Ingengo y’imari ya 2024-2025 bazagira ingengo y’Imari izaba ingana na 34, 230, 872, 405 Rfw naho mu mwaka wa 2025-2026 akazagera kuri Miliyari 35,360, 801,742 Rfw.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Ngororero Bahizi Emmanuel(Iburyo), Meya Nkusi Christophe n’Abayobozi b’Inama Njyanama y’Akarere bashyikiriza igitabo gikubiyemo ibikorwa biteganyijwe mu mwaka w’Ingengo y’imari ya 2023-2024.

Akimana Jean de Dieu

Umwanditsi

Learn More →