Nyaruguru: Uruganda Nshili-Kivu rwaremeye Umukecuru Mukankusi warokotse Jenoside

Uruganda rw’Icyayi Nshili-Kivu rubarizwa mu karere ka Nyaruguru, Umurenge wa Nyabimata, rwasuye umukecuru Mukankusi w’imyaka 70 warokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Mu byo uru ruganda rwamukoreye, rwamuhaye ibyo kurya bitandukanye, rumugenera n’akabando ko kumutwaza iminsi.

Ibyo uru ruganda rwakoze, ni mu rwego rwo gukomeza kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe abatutsi no kwifatanya n’imiryango y’abayirokotse, bagenera uwarokotse ibifungurwa ndetse n’amafaranga yo kumufasha. Bijeje uyu mukecuru wibana ko bamuri hafi kandi bazakomeza kumufasha.

Ibyishimo byari byose kuri Mukankusi w’imyaka 70 y’amavuko.

Umuyobozi Mukuru w’Uruganda rw’Icyayi rwa Nshili-Kivu, Marc Hakuzweyezu avuga ko mu rwego rwo gukomeza gufata mu mugongo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ikabatwara abari babafitiye akamaro barimo; Ababyeyi, Abana, Abavandimwe n’inshuti batekereje gufata mu mugongo abarokotse Jenoside muri iyi minsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 29 abatutsi bishwe muri Jenoside.

Uyu muyobozi yagize ati” Gusura uyu mukecuru ugeze mu myaka 70 bimufasha kwibona ko afite abamushyigikiye ntakomeze guhora atekereza gusa amateka ya Jenoside ya nyuzemo. Tumwereka ko agomba gukunda bose nk’uko umubyeyi we(Papa) yabikoraga akanahinga icyayi. Yasize ibigwi byo kumwibukiraho”.

Bimwe mu byo yashyikirijwe.

Uretse iki gikorwa bakoze nk’uruganda, avuga ko mu bindi bikorwa bakoze muri iyi minsi yo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe abatutsi, bafashe mu mugongo abandi barokotse babagenera inka zo kubafasha gukomeza kwiyubaka.

Yibukije abakozi b’uru ruganda kwanga icyatuma bongera kugira amacakubiri ashingiye ku moko n’ubwo nta n’ayandi macakubiri akenewe kuko ubunyarwanda bwasumbye amateka mabi Abanyarwanda banyuzemo kandi ko bakwiye guharanira kugera ku iterambere rirambye biciye mu cyayi bahinga.

Mukankusi Seraphine, umukecuru w’imyaka 70 y’amavuko akaba atuye mu murenge wa Ruheru, Akagali ka Gitita ashimira uruganda rw’icyayi rwa Nshili-Kivu rwamwibutse rukamusura. Avuga ko imbuto se wari umuhinzi w’icyayi yasize abibye ariyo ituma asurwa n’abaturanyi be ndetse n’abakozi b’uruganda. Ashimira ingabo za FPR Inkotanyi zarokoye abatutsi bicwaga, ararokoka mu gihe abavandimwe be bose bari bishwe n’intarahamwe.

Yagize Ati” Munsubije ubukumi nubwo mfite imyaka 70. Buriya rero biranshimishije kuko imbuto zabibwe n’Umubyeyi wanjye umbyara wahingaga icyayi zigenda zinyigaragariza kuko mbere ya Jenoside yari umuhinzi bityo rero imbuto yateye nizo zituma mbona abaza kunsura”.

Mukankusi Seraphine.

Akomeza agira ati“ Ndashimira ingabo zahoze ari iza PFR Inkotanyi zabashije kurokora abahigwaga, ariko abavandimwe n’ababyeyi banjye bose bari bishwe nabi. Ndasaba abato kwanga amacakubiri kuko Jenoside ijya kuba twarabibonaga abato n’abakuru bigisha kwanga Abatutsi kugera ubwo bishwe n’Interahamwe zikabahiga ku manywa y’ihangu barasangiye byinshi birimo kubyarirana abana”. Akomeza asaba ko Ubuyobozi bukwiye kumushakira icumbi ryo kubamo n’ubwo yibana. Yemeza ko yizeye impuhwe za Nyagasani zo zikorera mu bavandimwe bakarushaho kwitanga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruheru, Kayiranga Jean Bosco  avuga ko uyu mucyecuru Mukankusi yashyizwe ku rutonde rw’abaturage badafite aho kuba ndetse n’inzu acumbitsemo yishyurwa na Leta.

Avuga ko kumushakira aho kuba bigomba gukorwa vuba bityo ntakomeze  gukodesherezwa n’ubuyobozi nkuko bwabikoze akimara kugaruka avuye aho yabaga mu karere ka Ruhango. Ashimangira ko kumushakira aho kuba, agakodesherezwa mu gihe atarubakirwa byakozwe mu rwego kumwitaho by’umwihariko kandi ko n’abandi baturage bafite ibibazo nk’ibye bose bazagenda bafashwa uko ubushobozi buzagenda buboneka, hagamijwe kugabanya ibibazo by’imibereho itanogeye umunyarwanda.

Yashyikirijwe ibahasha irimo impano yagenewe yo kumufasha gusunika iminsi.

Akomeza Ashimira uruganda rw’Icyayi rwa Nshili-Kivu rwagiye rukora ibikorwa bitandukanye byo gufasha abaturage bafite ibibazo bitandukanye ndetse by’umwihariko abafite intege nkeya barokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, hagamijwe kubashakira ubuzima bwiza no kubafasha kwiyubaka. Avuga ko kandi nubwo begereje isozwa ry’iminsi 100 yo kwibuka abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mwaka w’i 1994, ko muri uku kwezi baremeye abandi baturage 4 bahabwa inka zo kubakamirwa .

Akimana Jean Dieu

Umwanditsi

Learn More →